Iki ni ikibazo gikomeye. Gushakashaka uko wamenya ibyo Imana ishaka kugira ngo ube ari byo ukora, ni uguhora witondera ubuziama Imana iguha kubaho.
Duhora twibeshya ku mpamvu Imana yivanga mu buzima bwa muntu ikoresheje ijambo ryayo, mu buzima busanzwe.
kwibaza ku Mana cyane, no ku byanditswe byera, n’ibitekerezo bishingiye kuri tewolojiya nta cyo bimarira umuntu kuko bitabasha guhindura imyitwarire y’umwizera n’imiterere ye. Ijambo ry’Imana ritabayeho, tewolojiya yahinduka inyuguti zipfuye. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Icyo Imana inshakaho ni iki? - Michel Roux
12 June 2013, by Simeon Ngezahayo -
Ibitangaza bibaho pe amagufa ya Elisa yazuye intumbi!
3 April 2014, by Kiyange Adda-Darlene2 Abami 13: 21 : “ Bukeye,hariho abajyaga guhamba umuntu, barabukwa igitero kimwe, bajugunya uwo mupfu mu gituro cya Elisa.Nuko intumbi igwiriye amagufa ya Elisa ako kanya uwo muntu arazuka, arabaduka arahagarara.”Elisa yari umuntu w’Imana afite imbaraga z’Imana igihe yari akiriho ariko no mu gituro cye hasigaye amagufa gusa ibitangaza byarakoretse intumbi ijugunywe ku magufa ye irazuka kuko Imbaraga zizura abapfuye zari zikiri muri we nubwo yari yarapfuye.
Umuntu ashobora kugeragezwa kugeza (...) -
Mwirinde cyane uko mugenda, mutagenda nk’abatagira ubwenge!
20 February 2014, by Alice Rugerindinda« Nuko mwirinde cyane uko mugenda , mutagenda nk’abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi. Nuko ntimukabe abapfu, ahubwo mumenye icyo Umwami wacu ashaka. » Abefeso 5 : 15-17
Muri aya magambo nashatse kumenya uko umuntu utagira ubwenge agenda, cyangwa se ufite ubwenge uko agenda. Kutagira ubwenge, kuba umupfu ngo ni ukutamenya ibyo Umwami wacu ashaka ! Uzi kuba waba umaze igihe ubana n’umuntu ariko ntumenye ibyo ashaka n’ibyo yanga. (...) -
Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza! - Dan Delzell
4 March 2014, by Simeon NgezahayoHariho abantu batizera Kristo, kandi bakaba batanamwanga. Abo wabavugaho iki? Ntibashaka kwitirirwa Yesu. Ariko se ibyo birashoboka? Ntibishosoka, ahubwo niba udakunda Kristo uramwanga! Yesu yaravuze ati “Uwo tutabana ni umwanzi wanjye, kandi uwo tudateraniriza hamwe arasandaza” Matayo 12:30.
Hariho abavuga bati "Ariko sinanga Yesu. Gusa simbwizera nk’Umwami wanjye n’Umukiza!" Ubwo rero icyo ni icyemezo ntakuka uba wafashe, kandi benshi bafata bene ibi byemezo. Ariko kwanga kwitirirwa Yesu (...) -
Kwibuka 22: Umudugudu wa ADEPR Nyakabanda waremeye umukiristo wacitse ku icumu utishoboye
13 June 2016, by Ernest RutagungiraKuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 kamena 2016, barangajwe imbere n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu u Rwanda,abakirisito ba ADEPR umudugudu wa Nyakabanda bakoze umuhango wo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no kuremera umwe mu bakirisito b’uyu mudugudu wacitse ku icumu utishoboye.
Uretse umunyamabanga mukuru wa ADEPR, uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi wa IBUKA mu umurenge wa Niboyi, aba kirisito n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iri (...) -
Imana irahagije mu buzima bwawe kuko muri yo harimo byose
19 October 2015, by Innocent KubwimanaMose abaza Imana ati “Ningera ku Bisirayeli nkababwira nti ‘Imana ya ba sekuruza banyu yabantumyeho’, bakambaza bati ‘Yitwa nde?’ Nzasubiza iki?” Kuva 3 :13
Ibi ni bimwe mu bibazo Mose yabajije Imana imubwiye kujya gukura Abisirayeli muri Egiputa.
Imana imaze kubona ukuntu ubwoko bwayo buremererewe no kubabazwa na Farawo kubera uburetwa yabakoreshaga, yahamagaye Mose kujya kubukura muri ubwo buretwa muri Egiputa. Mu by’ukuri ubu si ubutumwa Mose yahise yakira, ahubwo yabanje gushidikanya kandi (...) -
Yageragejwe kubera inzozi ze !. (Igice cya 1) Evangeliste Kiyange Adda Darlene
31 May 2016, by Kiyange Adda-Darlene"Yosefu arota inzozi azirotorera bene se, barushaho kumwanga." Itangiriro 37 : 5
Abenshi muri twe, twibwira ko iyo umuntu agira umutima mwiza, akagira umutima utamucira urubanza imbere y’Imana, ko ibintu bye byose bigenda neza, bikajya imbere nta nzitizi.
Kubera iki ? Ni ukubera ko nubwo twaba tutabizi, ariko tuberewe no guhabwa umugisha N’Imana. Noneho umuntu akumva ko nakora icyiza ijuru rihita rikinguka agahita abona ibyo Imana yamusezeranije ; ariko ikibazo siko bimera.
Si byiza ko (...) -
Nawe wagirira Imana umumaro
21 August 2015, by UbwanditsiMunyemerere dusome muri Bibiliya mu gitabo cy’Abacamanza 6:14-15, haranditse ngo "Nuko Uwiteka aramwitegereza aramubwira ati genda uko izo mbaraga zawe zingana ukize Abisiraheri amaboko y’Abamidiyani. Sinjye ugutumye?"
Gidiyoni yari umusore woroheje, ameze nk’abandi bose, gusa nk’undi musore wese wo mu kigero cye (sinzi imyaka ye, ariko yari akiri muto), yari afite imbaraga ariko akongeraho kubaha Imana. Abisiraheri bari mu bihe bikomeye cyane kuko Bibiliya igaragaza ko Uwiteka yari yarabataye (...) -
Nyuma y’ ibyabaye muri ADEPR abayobozi bashya bajyanye aba Pasitori mu ngando
28 November 2012, by UbwanditsiNyuma byavuzwe mu itorero rya ADEPR hari impande zisa n’izihanganye, ubu abayobozi bashya bashyizweho ngo bayobore iryo torero berekeje mu Ngando i Nkumba mu Karere ka Burera Intara y’Amajyaruguru.
Ubwo yatangizaga ingando y’iminsi irindwi y’aba bakozi b’Imana, Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika Tugireyezu Venantie, yasabye aba bashumba kugira indangagaciro z’umuyobozi mwiza, baharanira inyungu z’abo bayobora bakirinda amacakubiri n’ingengabitekerezo ya Jenoside.
Amakuru dukesha Imvaho (...) -
Nowa kuki wubaka iyo nkunge?
19 April 2013, by Alice RugerindindaIki kibazo cyabajijwe Nowa ,mu gihe Imana yari imutegetse kubaka inkuge y’ubuhungiro ku bantu bazemera kuyinjiramo.
Bibiliya itubwirako cyari igihe ibyaha byari bigwiriye cyane mu isi, kugeza aho Imana itagishoboye kubyihanganira, ngo igeza aho yicuza impamvu yaremye umwana w’umuntu.
“ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (...)
0 | ... | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | ... | 1230