“Niba dukora ibyaha nkana tumaze kumenya ukuri, ntihaba hagisigaye igitambo cy;ibyaha, keretse gutegerezanya ubwoba gucirwaho iteka no gutegereza umuriro w’inkazi uzarya abanzi b’Imana .Uwasuzuguye amategeko ya Mose ko atababarirwaga ahubwo bakamwica abagabo babiri cyangwa batatu bamushinje, nkanswe ukandagira Umwana w’Imana agakerensa amaraso y’isezerano yamwejesheje agahemura Umwuka utanga ubuntu!” Abaheburayo 10:26-29
Yesu aturengere! Aya magambo arababaje , koko kuba umuntu amaze kumenya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
We kuba umwe mu bakerensa amaraso ya Yesu!
8 February 2016, by Alice Rugerindinda -
Iki nicyo gihe cyawe cyo gukiranuka Pastor Desire
8 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKu munsi w’ amahirwe wishime, ku munsi w’ amakuba utekereze kuko Imana yabibangikanije byombi, ikabibangikanya kugirango utazamenya ibizaba nyuma.
Ikintu cyose gifite igihe cyaco. Umubwiriza 3:1
Itegereze umurimo w’ Imana ninde Wabasha kugorora icyo yagoretse? Umubwiriza 7:13-14
Abantu benshi babona ibihe bibasimburanaho ariko ntibazi kureba igihe ngo bakimenye. Yesu yaravuze ngo: “Iyo mubonye umutini utoshye mumenya ko imvura iri hafi ariko ntimuzi kumenya igihe cy’ umwana w’ umuntu”. (...) -
Urufunguzo rw’ububasha satani atugiraho rubitswe mu guhitamo kwacu
2 September 2015, by Ernest RutagungiraBenshi imitima yarabakutse, ubwoba nibwo buranga ubuzima babayeho, abandi bahora mu gihirahiro ntibemeza cyangwa ngo bahakane niba ubwami bw’ijuru ari ubwabo ahubwo bati Imana niyo ibizi.
Benedata nshuti, n’ubwo benshi babayeho muri ubu buzima bw’ubwoba, uyu mwanya mbafitiye inkuru y’ibyiringiro, ko ntacyo uburyarya bwa satani bukibatwaye kuko ububasha satani atugiraho rubitswe mu guhitamo kwacu, mu yandi magambo nta bufasha satani azatugiraho tutabigizemo uruhare. Iyo dusomye ijambo (...) -
Waba wumva urushye cyane mu mutima ukaba ukeneye kuruhuka!
10 March 2014, by Alice RugerindindaByari byakubaho ko wumva urushye? Waba usuhuza umutima ku mpamvu zitandukanye? Waba urara udasinziriye kuko wabuze ibitotsi,kuburyo ijoro rigukeraho wananiwe no gufunga ijisho! Waba wibaza ibibazo byinshi ku buzima bwawe ukabiburira igisubizo! Waba ugeze igihe wumva wiyanze ndetse utekereza ko gupfa bikurutira kiubaho?
Hari ahantu namenye wasanga igisubizo.
“Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi (...) -
Yirengagije ikintu gikomeye mu buyobozi bwe ( leadership)!
12 December 2013, by Alice Rugerindinda“ Umwami abasubizanya inabi nyinshi yanze inama yagiriwe n’abo basaza. Abasubiza akurikije inama y’abasore ati : Data yabakoresheje uburetwa bukomeye, ariko jyewe nzabarushirizaho. Data yabakubitishaga ibiboko, ariko jyeweho nzabakubitisha sikorupiyo. 1 Abami 12: 13-14
Buriya Bibiliya irimo ubuhanga bukomeye kuburyo n’abashakashatsi bajya bayishakiramo ubumenyi. Uyu ni umuhungu wa Salomo witwaga Rehobowamu amaze kwima ingoma. Mu bigaragara, yirengagije ikintu gikomeye mu buyobozi ( Leadership) (...) -
Si Yesu wadutumye guhangana no kudahuriza hamwe.
12 October 2012, by Ernest RutagungiraAriko bene data ndabinginga mu izina ry’Umwami wacu Yesu kristo kugirango mwese muvuge kumwe, kugirango kandi hatagira ibice biremwa muri mwe,ahubwo muhurize hamwe rwose muhuje imitima n’inama kuko bene data nabwiwe ibyanyu,,,,,,.Mbese kiristo yabagabanjijwe mo ibice? Pawulo niwe wababambiwe? cyangwa mwabatijwe mu izina rya Pawulo? (1 abakorinto 1:10-13).
Izi ni ni impuguro Pawulo yahaga abo mu itorero ry’Ikorinto amaze kubona ko bafite amakibirane atandukanye ashingiye ku myemerere n’amahame (...) -
Ambasaderi w’ u Rwanda mu Buhinde yasoje igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mubuhinde.
14 July 2013, by UbwanditsiNkuko mumaze iminsi mukurikirana igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mu gihugu cy’ Ubuhinde cyasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 14.07.2013
Iki giterane cyatangiye k’umunsi wa gatanu cyitabirwa n’abantu bavuye muri Afurika aha twavuga u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pasteur Desire Habyarimana, Pasteur Jimmy Muyango, abavuye Africa y’epfo, Kenya n’Abahinde basanzwe ari nabo bacyakiriye.
Ku munsi wa gatandatu Pasteur Desire yahuguye urubyiruko kukurambagizanya kw’abakijijwe, Pasteur Jimmy (...) -
Ukwiye kwiga gutegera amatwi Imana!
4 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaAho gushaka ifeza mutore ibyo nigisha, mushake ubwenge kuburutisha izahabu nziza. Imigani 8:10
Mu kugerageza kubaho ubuzima bwiza, abantu bamwe bumva batanga ikintu icyo ari cyo cyose ngo babone ibintu byo mu rwego rwo hejuru, nk’amafaranga, kumenyana n’abantu bakomeye n’andi mahame atizewe.
Ariko rero kimwe mu bipimo birusha ibindi kwizerwa mu kugira iterambere rirambye mu buzima ni ugutega amatwi amabwiriza y’umwuka.
Amabwiriza nk’ayo atanga ubwenge bw’Imana, ari bwo iyo bukurikijwe neza, (...) -
Muri UOB hatangiye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana
15 February 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa kabili taliki ya 14/02/2012 muri Bank yitwa Urwego oportunity (UOB) hatangiye amahugurwa mw’ ijambo ry’ Imana azamara icyumweru. Ayo mahugurwa afite intego ivuga iti : “ Gutera intambwe wegera Imana bihindura imibereho yawe yose”.
Muri aya mahugurwa amara isaha imwe, Pastor Desire Habyarimana , yatangiriye kw’ijambo riri mu itangiriro 1:1-2 hagira hati: “Mbere na mbere Imana yaremye ijuru n’ isi isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’ imuhengeri, maze (...) -
Dufite Umuvugizi/Umwunganizi ari we Yesu
22 July 2015, by Innocent Kubwimana,……nihagira umuntu ukora icyaha, dufite Umurengezi kuri Data wa twese, ari we Yesu Kristo.’’ 1 Yohana 2:1
Ubusanzwe mu isi iyo umuntu afite urubanza mu rukiko akenshi bimusaba kuba afite umuntu umwunganira. Uyu niwe umuvuganira mu mwanya we. Igikorwa bisaba ko mubanza mukicarana akiga urubanza, ukamubwiza ukuri kugira ngo azamenye ingingo yitabaza mukabona gutsinda urubanza.
Iyo umubeshyeho akantu na gato biramugora kuko ushobora gutuma bamubaza ibibazo bakamutega ntamenye aho agororera (...)
0 | ... | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | ... | 1230