Yohana 19:17-19 Asohoka yiyikorereye umusaraba agera ahantu hitwa i Nyabihanga i Gologota, bamubambanaho n’ abandi babiri hirya no hino, Yesu ari hagati.. Pilato yandika urwandiko arushyira ku musaraba rwanditswe ngo “Yesu w’i Nazareti umwami w’ Abayuda”.
Theme: Kuba Yesu yarabambwe ntibyamubujije kuba Umwami.
Yesu yaje ari Umwami ariko ntibamwemera, baramubamba ku musaraba ariko hejuru ye bandikaho ngo “Umwami w’ Abayuda” Igihe wakizwaga wahindutse umwami n’ umutambyi mu bwami bw’ Imana(1Petero (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kuba Yesu yarabambwe ntibyamubujije kuba Umwami.
8 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Uwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II Rev Kinihira Silas yatabarutse
5 October 2015, by Innocent KubwimanaUwahoze ari umushumba muri ADEPR-Paruwasi ya Rukiri II yitabye Imana kuri uyu wa gatandatu tari ya 03/10/2015, azize indwara ya kanseri, tukaba tugiye kubagezaho amwe mu mateka yaranze ubuzima bwe. Nyakwigendera Rev.Past.Kinihira Silas yavutse kuya 16/6/1956 avukira ahitwa Gitasha mu Repubukija iharanira Demokarasi ya Kongo.
1. UBUZIMA BWA GIKRISTO
Pasiteri KINIHIRA Silas yabatijwe mu mazi menshi mu mwaka w’1968, ahitwa i Remera muri Congo/CEPEZA. Yakoze imirimo itandukanye mu rusengero (...) -
Dukwiye kugira amatwi yumva ijwi ry’Imana. Pastor Desire Habyarimana
2 June 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Reka numve ibyo Imana Uwiteka izavuga, kuko izabwira ubwoko bwayo n’ abakunzi bayo amahoro, ariko be kugarukira ubupfu” (Zaburi 85:8).
Imana ihora ivuga iby’amahoro ku bantu bayo, ariko ikibazo ni uko amatwi yacu atumva icyo Imana ivuga kandi ikiyongeraho ni uko bitugora kumva hanyuma natwe dutekereza ko n’ Imana itumva. Gusa ijambo ry’Imana muri Yesaya 59:1-2 haragira hati : “Ukuboko kwe ntikwaheze ngo ananirwe gukiza, n’ ugutwi kwe ntikwapfuye ngo ananirwe kumva”. Ahubwo ibyaha byacu nibyo (...) -
HARANIRA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA Rev Sebugorore
29 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHARANIRA KUZAGIRA IHEREZO RYIZA
(Gutegeka 32:29) " Iyo baba abanyabwenge baba bamenye ibi, baba bitaye kw’iherezo ryabo"
Igitabo cyo gutegeka kwa kabiri gikomeza inkuru ivugwa mu gitabo cyo kubara, igihe Abisiraeli bari mu gihugu cy’i Mowabu bitegura kwinjira mu gihugu cy’i Kanani. Mose yarabakoranije abibutsa ibyo Uwiteka yabakoreye byose mu myaka mirongo ine bamaze mu butayu, abigisha kuyoboka Uwiteka wenyine, abasobanurira amategeko cumi y’Imana, yongeraho n’andi mabwiriza bazakurikiza (...) -
Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 1) Pastor Desire
20 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbere y’uko Imana irema umuntu yabanje kumutegurira byose bizamutunga imushyira mu ngobyi ya Edeni , imubwira ko azabitegeka ariko hashize iminsi mike umuntu yica amabwiriza yahawe, bituma umuntu akurwa muri ya ngobyi ashyirwa inyuma yayo, ubukene buba buratangiye kuko Imana yamubwiye ko isi izamera ibitovu n’amahwa, Itangiriro 3:17.
Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya (...) -
Wirinde umudendezo wahawe utagusha abandi, nawe udasigaye.
19 December 2013, by Ernest RutagungiraAriko mwirinde kugira ngo uwo mudendezo wanyu udahindukira abadakomeye igisitaza na hato, kuko umuntu nakubona wowe ujijutse wicaye urira mu ngoro y’ikigirwamana, mbese ibyo ntibizatera umutima we udakomeye guhangāra kurya ibiterekerejwe ibigirwamana, maze udakomeye akaba arimbuwe no kujijuka kwawe, kandi ari we mwene Data Kristo yapfiriye? Nuko ubwo mucumura kuri bene Data mugakomeretsa imitima yabo idakomeye, muba mucumuye no kuri Kristo (1 Kor 8:9-11).
Kimwe mu bimenyetso biranga umuntu (...) -
Amasezerano yawe ntiyaheze ahubwo hari icyo usabwa ngo asohozwe
29 March 2016, by Ernest RutagungiraUwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose ,bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose, abantu bose bakugose bazabona icyo uwiteka akora,kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba. Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi, dore nzirukana abamori n’abanyakanani n’abaheti n’abaferizi, abahivi n’banyebusi baguhunge, wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo,rye kuba nk’umutego hagati muri mwe, ahubwo muzasenye ibicaniro Byabo, (...)
-
IBINTU 4 UMUKRISTO AKWIYE KUBAKA MU MIBEREHO YE. (Igice cya mbere). Rev. Mugiraneza.
10 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari impamvu zatumye abakristo bo mu Itorero rya mbere bari bashikamye mu byo kwizera, byatumaga bemera no gutotezwa bazira Yesu Kristo. Mu gitabo cy’Ibyakozwe n’Intumwa 2:42 herekana aho bakuraga ubushobozi bwo gutsinda ibihe bibi barimo:"Bahoraga bashishikariye ibyo intumwa zigishaga, bagasangira ibyabo, no kumanyagura umutsima no gusenga." Izi zikaba ari inkingi 4 bari bubakiye ho imibereho yabo ya gikristo. Buri inkingi muri izi uko ari enye yari ifite icyo ivuze:
1. Gukunda inyigisho (...) -
Nta mahoro y’umunyabyaha, niko Imana yanjye ivuga!
27 March 2013, by Alice Rugerindinda“Nta mahoro y’umunyabyaha niko Imana yanjye ivuga “ Yesaya 57:21
Hariho umugabo ngo wari warakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, igihe kimwe ahura n’undi mugabo w’umukire cyane ngo we ntabwo yari yarakiriye Yesu. Uwakiriye Yesu atangira kubwiriza uwo mugenzi we ngo amwereka ibyiza byo kwakira Yesu mu bugingo bwawe.
Atangira amubwira ngo: “Kwakira Yesu ni byiza, dore Yesu atanga abana, yampaye abana beza cyane. Wa mugabo wundi ngo aramuseka cyane ati se ko nanjye utarakiriye Yesu, mfite abana ndetse (...) -
Urugo rwacu igihe rwari rutarimo Imana rwari" GEHINOMU NTO "
9 January 2013, by UbwanditsiUko Imana yongeye kunsubiza mu rugo nyuma yo gupanga Gatanya (Divorce) n’uwo twashakanye
Nitwa Ludoviko nkaba ndi umugabo nubatse urugo kandi nkaba nkijijwe. Njyewe n’Umufasha wanjye, twarabanaga kimwe n’abandi bashakanye bose, tukanezererwa ubu buzima, tukaryoherwa n’ibyiza byo muri iyi si.
Nyamara ibyo byose twabikoraga tutazi Imana ndetse nta n’ icyizere cy’ubuzima bw’igihe kizaza twari dufite. Burya rero Ijambo ry’Imana ryabivuze ukuri ngo “ Nta mahoro y’abanyabyaha.” Ibi byo kubaho ubuzima (...)
0 | ... | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | ... | 1230