Mbere y’uko Imana irema umuntu yabanje kumutegurira byose bizamutunga imushyira mu ngobyi ya Edeni , imubwira ko azabitegeka ariko hashize iminsi mike umuntu yica amabwiriza yahawe, bituma umuntu akurwa muri ya ngobyi ashyirwa inyuma yayo, ubukene buba buratangiye kuko Imana yamubwiye ko isi izamera ibitovu n’amahwa, Itangiriro 3:17.
Na Adamu iramubwira iti “Ubwo wumviye umugore wawe ukarya ku giti nakubujije ko utazakiryaho, uzaniye ubutaka kuvumwa. Iminsi yose yo kubaho kwawe uzajya urya (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ubukene buhurirahe n’icyaha? (Igice cya 1) Pastor Desire
20 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Amasezerano yawe ntiyaheze ahubwo hari icyo usabwa ngo asohozwe
29 March 2016, by Ernest RutagungiraUwiteka aravuga ati “Dore ndasezerana isezerano: nzakorera ibitangaza imbere y’ubwoko bwawe bwose ,bitigeze gukorwa mu isi yose cyangwa mu ishyanga ryose, abantu bose bakugose bazabona icyo uwiteka akora,kuko nzagukoresha ibiteye ubwoba. Ujye witondera icyo ngutegeka uyu munsi, dore nzirukana abamori n’abanyakanani n’abaheti n’abaferizi, abahivi n’banyebusi baguhunge, wirinde ntuzasezerane isezerano na bene igihugu ujyamo,rye kuba nk’umutego hagati muri mwe, ahubwo muzasenye ibicaniro Byabo, (...)
-
Nta mahoro y’umunyabyaha, niko Imana yanjye ivuga!
27 March 2013, by Alice Rugerindinda“Nta mahoro y’umunyabyaha niko Imana yanjye ivuga “ Yesaya 57:21
Hariho umugabo ngo wari warakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza, igihe kimwe ahura n’undi mugabo w’umukire cyane ngo we ntabwo yari yarakiriye Yesu. Uwakiriye Yesu atangira kubwiriza uwo mugenzi we ngo amwereka ibyiza byo kwakira Yesu mu bugingo bwawe.
Atangira amubwira ngo: “Kwakira Yesu ni byiza, dore Yesu atanga abana, yampaye abana beza cyane. Wa mugabo wundi ngo aramuseka cyane ati se ko nanjye utarakiriye Yesu, mfite abana ndetse (...) -
Twasenga Imana dute ?
15 July 2013, by UbwanditsiMwaturire Uwiteka yuko izina rye rifite icyubahiro, muze imbere ye muzanye amaturo musengane Uwiteka ubwiza bwo kwera ( 1 Ngoma16 :29)
Aya ni amagambo Dawidi yabwiye Asafu n’abe ari kubategeka uko bazajya basenga ndetse baramya Imana ya Isirayeli. Ati "Mumwaturire ko afite icyubahiro." Iyo usomye muri icyo gice, ubona abitwa ba Asafu na ba Obededomu bari bafite ibyuma by’amajwi arenga, birirwaga bacuranga bahimbaza Imana.
Mu masengesho yacu icya mbere hakwiye kubamo guhimbaza no kuramya (...) -
Koreya y’amajaruguru : Imfashanyo igera ku bakristu nubwo bitemewe
20 February 2013, by Isabelle GahongayireMuri Koreya y’amajaruguru, ni impinduka ki yabayeho ku Bakristu nyuma y’urupfu rwa Kim Jong ?
Kim Jong yari yaravuze ko muri 2012 Koreya y’amajaruguru iziteza imbere ku bijyanye n’ubukungu, ariko tubona ko icyo gihugu kitarimo kugana muri iyo nzira ubu ngubu ubwo kiyobowe n’umuhungu we Kim Jong-Un. Nubwo hari ibyatewe no kuba harabayeho icyo cyemezo cy’iterambere, ntabwo ibintu byigeze bihinduka haba kubijyanye n’ubukungu, haba no mu madini.
Itotezwa ry’abakristo ryo rirasa niryiyongereye. Uyo (...) -
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
27 June 2012, by UbwanditsiTumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa (...) -
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
19 July 2013, by UbwanditsiRWANDA, SHIMA IMANA! IZABA KU CYUMWERU 01/09/2013
Abayobozi bakuru b’Amatorero ya Gikristo babinyujije mu nama yabahuje, bemeje ko hategurwa ku ncuro ya kabiri igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda, Shima Imana!”
Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’Umuryango Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E Plan uhuriwemo n’amatorero ya Gikristo mu Rwanda kandi akaba ari na wo uhuza ibikorwa bya “Rwanda, Shima Imana!” icyi gikorwa kigamije:
• Kurema no kubungabunga umuco wo gushima Imana ku byo (...) -
Burya Imana iratwitegereza ikamenya uko tumeze
13 October 2015, by Innocent KubwimanaNyuma y’uko Yosefu agurishijwe na bene se, Imana ikamugirira neza, akaza kubera umuyobozi muri Egiputa, muri Isirayeli hateye inzara mu myaka 7, Yakobo n’abana be basuhukira muri Egiputa. Yosefu yaje kubatuza hafi ye, abatuza i Gosheni muri icyo gihugu cy’Ubusuhuke ( Itangiriro 45:10).
Igihe cyarageze Abisirayeli bamaze kugwira muri Egiputa, haza kwima ingoma umwami utazi Yosefu (Kuva 1:8). Ubwo nibwo Abisirayeli batangiye inzira y’uburetwa bw’Abanyegiputa. Barababazwa bikomeye, abagore n’abana (...) -
Umusozi Imana yifuza ko tubaho Pastor Uwambaje
7 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUMUSOZI IMANA YIFUZA KO TUBAHO
Dufite ububasha bwo kuba mu gihugu cyangwa mu midugudu tubarizwamo ariko tukaba no mu ijuru mu buryo bwo kwizera. Ibyo nibyo bizaduhesha kubaho tudatinyishwa n’iby’ino aha tubarizwa.
2Abami 6:8...
8.Muri iyo minsi umwami w’i Siriya yarwanaga n’Abisirayeli, maze ajya inama n’abagaragu be aravuga ati “Ibunaka ni ho hazaba urugerero rwanjye.” 9.Ariko uwo muntu w’Imana agatuma ku mwami w’Abisirayeli ati “Wirinde guca ibunaka, kuko ari ho Abasiriya bamanukana kugutera.” (...) -
Yesu yaravutse bamwe mubari bamutegereje ntibabimenya Pastor Desire
26 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMuzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)
Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.
N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:
1. Yari (...)
0 | ... | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | 200 | 210 | ... | 1230