Waruzi ko Imana yifuza kugurana nawe? Imana igufitiye ibyiza buri munota buri munsi ariko igitangaje nuko bake muri twe nibo babisingira. Imana yifuza ko tuyikoreza imitwaro yacu yose, ibibazo no kunanirwa kwacu. Na yo izakuvunjiramo amahoro yayo n’umunezero. Ikigeretseho, Imana igusezeranya kukurinda no kukwitaho.
Imana yifuza mu by’ukuri ku twitaho, ariko kugirango biyikundire nuko twe twarekeraho kugerageza kwiyitaho no guhangayikishwa ni bintu bito tudafiteho ububasha. Abantu bifuza ko (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ha Imana ibibazo byawe na yo iraguha ibyiza
23 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Uwiteka niwe wenyine wabasha kukurengera
6 February 2014, by Ernest RutagungiraBukeye umwami w’Abisirayeli anyuze hejuru y’inkike z’amabuye, umugore aramutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.” Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?” Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?” Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati ‘Zana umwana wawe w’umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.’ Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti ‘Zana umwana wawe tumurye’, none yamuhishe.” (2Abami 6:26-29). (...)
-
Wari uzi ko Yuda yihannye nubwo bitamuhiriye?
14 June 2016, by Kiyange Adda-DarleneMaze Yuda wamugambaniye abonye ko urubanza rutsinze Yesu, aricuza asubiza abatambyi bakuru n’abakuru bya bice by’ifeza mirongo itatu ati : « Nakoze icyaha,kuko nagambaniye amaraso atariho urubanza. Ariko bo baramusubiza bati : biramaze, ni ibyawe.Ifeza azijugunya mu rusengero arasohoka, aragenda arimanika.( Matayo 27 : 3-5)
Usomye mu mirongo yanyuma y’igice cya 26 aho muri Matayo uhasanga undi mwigishwa witwaga Petero nawe yari afite ikibazo, yihakanye Yesu inshuro eshatu avuga ko atamuzi. (...) -
Ni gute wahoraha inzara yo gushaka Imana? - Rick Warren
22 June 2016, by Simeon NgezahayoEse ufite inzara yo gushaka Imana? Birashoboka guhorana inzara yo gushaka Imana mu buzima bwawe bwose. Dore uburyo butane bwagufasha guhorana inzara yo gushaka Imana.
1. Ibuka uburyo Imana igukunda.
Uko urushaho kumenya uburyo Imana igukunda ni ko nawe urushaho kuyikunda. Bibiliya iravuga mu Befeso 3:18-19 ngo, “18. Muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’abera bose ubugari n’uburebure bw’umurambararo, n’uburebure bw’igihagararo, n’uburebure bw’ikijyepfo bwarwo [urukundo] ubwo ari bwo, 19. mumenye (...) -
Mbese wibuka ko Kujya mu ijuru ari ugusiganwa?
16 January 2016, by Innocent Kubwimana‘Kandi iyo umuntu ashatse kurushanwa mu bikino ntahabwa ikamba, keretse arushanijwe nk’uko bitegetswe’ ( 3Timoteyo2:5)
Narwanye intambara nziza, narangije urugendo, narinze ibyo kwizera. Ibisigaye mbikiwe ikamba ryo gukiranuka, iryo umwami wacu, umucamanza utabera azampa kuri urya munsi, nyamara si jye jyenyine, ahubwo ni abakunze kuzaboneka kwe bose. (2 Timoteyo 4:7-8)
Paulo yandikira Abagalatiya yagize ati ‘’ mbese ko mwagendaga neza, ni nde wababujije kumvira ukuri? (Abagalatiya5:7) (...) -
Bamuteye amabuye abasabira Imana imbabazi Ev Adda
9 February 2016, by Kiyange Adda-DarleneIbyakozwe n’intumwa 7:60. Arapfukama avuga ijwi rirenga ati Mwami ntubabareho iki cyaha. Amaze kuvuga atyo arasinzira.
Uyu ni Stefano uvugwa muri Bibiriya. Yabaye intwari cyane ahamya Kristo mu gihe gikomeye. Abantu bari bacyibuka ibyabaye kuri Yesu w’i Nazareti. Cyari igihe byari bikomeye kuvuga Kristo.Intumwa zarashakishwaga cyane. Barabicaga, bakababoha bakabica nabi.
Stefano intwari ya Yesu, ashira ubwoba, arahagarara abibutsa guhera mw’itangiriro ukuntu bahoze bagomera Imana, arababwira (...) -
UBUNTU TWAGIRIWE NTIBUDUHESHA UBURENGANZIRA BWO KWIBERA MU BYAHA
18 June 2016, by Ernest RutagungiraDusome Abaroma 5:12 “Kuko bimeze bityo, nk’uko ibyaha byazanywe mu isi n’umuntu umwe, urupfu rukazanwa n’ibyaha, ni ko urupfu rugera ku bantu bose kuko bose bakoze ibyaha. 15Icyakora uhereye kuri Adamu ukageza kuri Mose, urupfu rwatwaraga ndetse n’abatakoze ibyaha bihwanye n’igicumuro cya Adamu, wasuraga uwajyaga kuzaza.16Iherezo ry’ubwo buntu ntirigira isano n’iry’icyaha cy’uwo muntu umwe, kuko iherezo ry’icyo cyaha ryari iryo gucirwa ho iteka, naho iherezo ry’iyo mpano y’ubuntu yatanzwe ku (...)
-
Ikimoteri cyo muri kamere : igice cya 3
14 March 2013, by Felicite NzohabonayoIkimoteri cyo muri kamere : igice cya 3: ibyo mu maraso ( urwango, intonganya, ishari, uburakari, ….)
Ni iki gituma ubona agatotsi kari mu jisho rya mwene So, ariko ntiwite ku mugogo uri mu jisho ryawe? ( Matayo 7:3)
Umwanditsi Roy HESSION w’igitabo LE CHEMIN DU CALVAIRE aragira ati: “agatotsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ni ikosa uba umubonaho. Gashobora kuba ari imyifatire mibi cyangwa ikintu runaka aba yagukoreye kitagushimisha.»
Arakomeza ati : « agatotsi kari mu jisho rya mugenzi (...) -
Abayobozi bafite inshingano zo kuba abanyakuri n’ inyangamugayo - Jeannette Kagame
17 June 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa 17 Kamena , I Kigali habereye amasengesho yateguwe na Madame Jeannette Kagame. Amasengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti “Indangagaciro z’ubuyobozi n’umuryango”, agamije gufasha abagore bari mu nzego z’ubuyobozi hirya no hino ku isi, no guharanira indangagaciro z’umuryango.
Muri aya masengesho, Madamu Jeannette Kagame yabasabye kuba ’Inyangamugayo’ mu kubaka ubuyobozi no guteza imbere indangagaciro z’ umuryango. Yavuze ko abayobozi bagomba kugira uruhare mu guhindura imyumvire (...) -
Inkuru y’ihumure: Ijuru riratabara…
21 August 2012, by Pastor Desire HabyarimanaInkuru y’ihumure: Ijuru riratabara…
…………..Abacamanza5:20
Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’ Imana gusa.
Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’ imbaraga zaryo kuko Biblia itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, (...)
0 | ... | 110 | 120 | 130 | 140 | 150 | 160 | 170 | 180 | 190 | ... | 1230