Wa Nyanja we utewe niki guhunga, nawe Yorodani ushubijwe inyuma niki! Zaburi 114: 5
Ubwo abisirayeli bavaga muri egiputa, ubwo inzu y’abayakobo yavaga mu bantu b’urundi rurimi ngo inyanja yarabibonye irahunga, Yorodani isubizwa inyuma, ari naho umwanditsi w’iyi zaburi ngo yibajije impamvu inyanja ihunze na Yorodani ikaba ishubijwe inyuma! Nta yindi mpamvu nuko iyo Imana itegetse byose birayumvira! Amen Amen. Inyanja nayo yasobanukiwe ko haje abantu batandukanye n’abari barambutse iyo Nyanja (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wa nyanja we utewe niki guhunga, nawe Yorodani ushubijwe inyuma niki!
30 October 2012, by Ubwanditsi -
Shishoza neza mu mahitamo yawe
1 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Luka 10:30-34” Iyi nkuru ni iy’umugani Yesu yaciriye abigishwa be ndetse n’abigisha mategeko nyuma y’aho bamugeragezaga bamuza ibibazo bitandukanye, “Bati wakora iki kugirango ubone ubugingo buhoraho? Bati mugenzi wawe ninde”?
Muri uyu mugani yavuzemo amazina agera kuri 6, ariyo:
i. Umuntu ii. Yerusalemu iii. Yeriko iv. Abambuzi v. Umulewi n’Umutambyi vi. Umusamariya mwiza
Reka nyavugeho gato natangiramo ubutumwa bw’’ihishurirwa nakuyemo!
YERUSALEM: Isobanuye ngo ni Urufatiro rw’amahoro/Imana (...) -
Abagize Agakiza Family mu giterane cy’Ivugabutumwa muri Kaminuza y’u Rwanda I Huye
27 April 2014, by UbwanditsiNk’uko byari biteganijwe, mu gitondo cyo kuri iki cyumweru tariki 27 Mata 2014, abagize Umuryango Seek and Save Humanity (SSHM) ari nawo ufite urubuga www.agakiza.org (Agakiza Family) berekeje mu Karere ka Huye mu giterane kiri kubera muri Kaminuza y’u Rwanda ishami rya Huye.
Iki giterane cyateguwe n’Umuryango w’abanyeshuri b’Abapantekoti (CEP) ku bufatanye n’Umuryango SSHM. Iri tsinda ryaturutse I Kigali riyobowe na Pasiteri Habyarimana Desire ari nawe muyobozi w’uyu muryango, bikaba (...) -
Imana yakwiteguriye kera nk’umushinga wayo, mbese uharanira kunguka?
8 September 2015, by Innocent Kubwimana‘’Uwiteka wakuremye akagukuza uhereye ukiri mu nda, kandi ari we uzajya agufasha aravuga ati “Witinya Yakobo mugaragu wanjye, Yeshuruni natoranije.’’ Yesaya 44:2
Ukurikije aya magambo Imana yabwiye Yakobo, uhita ubona ko utari uw’impanuka mu maso yayo. Imana yakuzanye ku isi, niyo muremyi wawe, uri mu bwihisho bwayo na mbere yo kuvuka, yakwiteguriye nk’umushinga, kandi burya nyir’umushinga anezezwa n’uko wunguka ukabyara indi myinshi. Ibi tubyumve mu buryo bw’Umwuka ko ukwiye kwagura ubwami (...) -
Pastor Amuri Daniel yitabye Imana.
13 September 2011, by UbwanditsiKu munsi w’ejo hashize ku isaha ya sa munani ni bwo nyakwigendera Pastor HAMURI Daniel yitabye Imana azize indwara y’umutima na Diabeti. Urupfu rw’uyumukozi w’Imana ntirwatunguranye kuko yari amaze igihe kitari gito arwaye Imana yari irimo kumutegura.
Kuri uyu wa kabiri isaa tatu nibwo habaye umuhango wo kumusezera ku mugaragaro; uyu muhango wabereye ku rusengero rwa ADEPR Mbugangari kuko ariho yari ari umushumba.
Aha ,hari ubuyobozi bukuru bw’itorero ry’ADEPR bugizwe n’abashumba, abakuru (...) -
Froduard MINANI Jedidia yahawe ubutumwa bureba Abanyarwanda bose
22 October 2013, by UbwanditsiUwiteka yonyohereje nk’intumwa ye kubwira abantu be n’abitirirwa izina rya Kristo bo muri iyi minsi. Ubu butumwa nabuhawe ku wa 25/5/2000, kandi nsabwa kubugeza ku bantu benshi bashoboka.
“Umenye yuko mu minsi y’imperuka hazaza ibihe birushya, kuko abantu bazaba bikunda, bakunda impiya…” (2 Timoteyo 3:1-2). “Kuko igihe kizaza batazihanganira inyigisho nzima… bazigwiriza abigisha bahuje n’irari ryabo…” (2 Timoteyo 4:3-4)
Imana yantumye kubabaza ibibazo bikurikira, kandi si jye musubiza ahubwo ni (...) -
Imana idusaba gukundana nk’uko yadukunze.
22 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIRE“Nimurebe urukundo ruhebuje byose Data wa twese yadukunze rwatumye twitwa abana b’Imana kandi ni ko turi….” (1 Yohana 3,1 ) Imana yadukunze urukundo rukomeye rutyo bitabaye ngombwa ko tubigiramo uruhare.
Intumwa Yohana yabivuzeho agira ati : “kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho”.(Yohana 3,16)
Umwami Yesu bamubajije itegeko rikomeye kuruta ayandi yasubije agusha ku rukundo, agira ati (...) -
Akamaro k’Umwuka Wera mu Itorero. EV.RUDASINGWA J.Claude
21 June 2016, by UbwanditsiBuri gitabo cyose muri Bibliya cyo muri NT(isezerano rishya) kivuga ku Mwuka Wera uretse Yohana 2&3
Umwuka wera ni isezerano ryacu Yesu yatanze kuri bose, ryasohoye kuri Pentecote intumwa ziri hamwe abantu 120 saa tatu za mugitondo. Mu buryo bw’ubumana. Trinité, Umwuka wera ni Imana. Imana yiyerekanye mu buryo butatu : Imana kurema, Umwana kuducungura, Umwuka kudufasha.
Akamaro k’Umwuka Wera
1. Niwe washinze Itorero. (Le seul constructeur de l’Eglise) (Ibyak 1 :4) 2. Nta bukristo (...) -
Ubuzima bugoranye n’ibigeragezo si impamvu yo gukiranirwa
8 February 2014, by Ubwanditsi“Ndarahira Imana ihoraho,Ari yo yanyimye ibyari binkwiriye, N’Ishoborabyose yababazaga ubugingo bwanjye. Ubugingo bwanjye buracyari buzima, Kandi Umwuka w’Imana ni we utuma mpumeka. Ni ukuri iminwa yanjye ntizavuga ibyo gukiranirwa, N’ururimi rwanjye na rwo ntiruzariganya. Ntibikabeho yuko nabemerera ngo muvuze ibitunganye, Kugeza ubwo nzapfa sinzikuraho kuba inyangamugayo. “Gukiranuka kwanjye ndagukomeje ntabwo nzakurekura, Ntabwo umutima wanjye uzagira icyo unshinja nkiriho.Yobu 27:1-6 (...)
-
Igitangaza kiri hafi! - Eric-Elisée Kouakou
1 June 2013, by Simeon NgezahayoBene Data, kugira ngo umwana avuke hari ibigomba kubaho, hari ibise umubyeyi agira kandi bikamubabaza.
“Umugore iyo aramukwa arababara kuko igihe cye gisohoye, ariko iyo umwana amaze kuvuka ntaba acyibuka kuribwa, kuko anejejwe n’uko umuntu avutse mu isi” Yohana 16:21.
Nk’uko twabivuze, umubyeyi mbere yuko umwana avuka hari ibibanza kubaho, abanza gusama inda, hanyuma agatwita, akabona kubyara. Muri ibyo bihe uko ari bitatu, igihe cyo kubyara kiramuvuna, iyo agize ibise. Ni na ko bimeze no ku (...)
0 | ... | 190 | 200 | 210 | 220 | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | ... | 1230