Uru rutonde rwakozwe mu mwaka wa 2011 mu kwa cumi nakumwe rukorwa nuwitwa Jay Karlson wandikira urubuga www.listeverse.com yashingiye cyane kuri zaraporo zitangwa buri mwaka zuburyo abakristo bicwa bazira imyizerere yabo: 10.Laos umubare wabanyagihugu:millioni 6.4 ; abakristo bagituye ni:200,000 Idini ryiganje: Buddhism Goverinoma:iyobowe naba Communiste
Ubutegetsi bwa Laos ndetse na societe ya laos ifata abakristo nkabaretwa babanyamerika ibyo bigatuma abakristo bahohoterwa birenze (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibihugu 10 Abakristo bakwiye kubamo bigengesereye
16 October 2012, by Ubwanditsi -
Yesu ni MUZIMA, kandi muri we nabonye UBUGINGO!
8 May 2013, by Simeon NgezahayoNkiri muto narerewe mu wundi muryango. Bambwiraga inkuru za Yesu cyane kugira ngo ngirane ubucuti nawe. Namubwiraga byose, nawe akandinda. Maze kuba umwangavu, namuteye umugongo kuko nagize imyitwarire mibi. Icyakurikiyeho ni uko umubano nari mfitanye na Yesu wagiye uzima buhoro buhoro. Ariko ntiyandetse, ahubwo yaranyihanangirije cyane: umunsi umwe umuntu yampaye lifuti, maze ambwira ibyanjye.
Nicaye muri iyo modoka numvise amahoro adasanzwe yuzuye umutima wanjye, ambwira ibintu ku buzima (...) -
Witinya, gira kwizera, kera amagambo yawe yarumviswe
14 June 2016, by Emmanuel NTAKIRUTIMANAAherako arambwira ati ‘’Witinya Daniyeli, kuko uhereye kumunsi watangiriyeho gushishikarira gusobanukirwa no kwicisha bugufi imbere y’Imana yawe, amagambo yawe yarumviswe kandi niyo anzanye. Ariko umutware w’ibwami bw’u Buperesi amara iminsi makumyabiri n’umwe ambuza , nyuma Mikayeli, umwe wo mu batware bakomeye aza kuntabara, ntinda mu bami b’u Buperesi (Daniyeli 10:12-13)
Mu bisanzwe aya magambo ashimangira ukuntu Imana iha agaciro ibyo tuyikorera kandi bikayikora ku mutima iyo umuntu (...) -
Mbere y’uko uzasinzira Imana ikeneye umusaruro uturuka mu mpano yaguhaye.
25 March 2016, by Ernest RutagungiraNk’uko Bibiliya ibigaragaza mu itangiriro 1:26-31,Imana yaremye umuntu ifite umugambi w’uko uwo muntu azayubaha ndetse akagira ubutware n’uruhare rwiza mu kugenga ibituye isi akabitegeka, nyamara n’ubwo abantu bagiye bayigomekaho bagakora icyaha ndetse bikagaragara ko byari kuyirakaza ikabareka, ntago uwo mugambi wayo yigeze iwuhindura, ahubwo yongeyeho irindi sezerano ry’uko uzayikorera azagororerwa bitandukanye akarusho azabana nayo ubuziraherezo.
Bamwe mu bakozi b’Imana batandukanye, (...) -
Kurambagizanya kw’abakijijwe (igice cya 2)
15 January 2013, by Pastor Rukundo Octave6. Ni gute abakundana babaho mbere yo kurushinga
Muri iki gihe abakundana bitegura kuzarushinga, bagomba gufata umwanya wo kumenyana, gusurana, ariko batinya Imana kugirango birinde badakora ibizira ku Mana.
Bagomba kumenyana bihagije bakanamenyerana. Abitegura kurushinga baba bameze nk’abubakanye, usibye ko baba bataryamana. Nukuvuga ko ibyo abashakanye bakora n’abitegura kubakana babikora usibye ibyabaganisha kukuryamana .Bashobora gusangira, gusengera hamwe, gusohokana, ni igihe kandi (...) -
Ubukene butera amahirwe ubwo ari ubwo
29 September 2015, by Innocent KubwimanaMatayo 5:3 ‘’ Hahirwa abakene mu miytima yabo kuko ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.
Ubukene ni ijambo risobanura kubura ikintu runaka cy’ingenzi. Dukoresha iri jambo tuvuga ababuze amafaranga, ibiryo, imyambaro, n’ibindi bintu by’ibanze umuntu akenera.
Mu buzima busanzwe ubukene ni ikibazo gikomeye ndetse ni ibyago bigwirira umuntu. Mu buzima bw’Umwuka, ubukene busobanura ko umuntu abuze ibintu runaka imibereho ye y’Umwuka yifuza kandi ikeneye.
Ku ruhande rumwe, imwe mu ndwara zikomeye mu Mwuka (...) -
Ibyo wifuriza abandi bikugirirwe
28 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaBuri wese areke kwizirikana ubwe ahubwo azirikane n’abandi (Abafiripi 2:4)
Amagambo makuru aboneka mu rwandiko rwa kabiri rw’Abafiripi usanga kandi akomeye ni “ABANDI”, umwami Yesu yabayeho akorera abandi,Pawulo yabayeho ashaka ibyiza by’abandi, Timoteyo nawe ni uko, natwe twagombaga gukora gutyo, ibyiza by’abandi bigahabwa umwanya ukomeye mu bitekerezo byacu.
Bibiliya iyo idusaba kwita ku bandi si uko aba ari byiza gusa, ahubwo nuko bihindukira bikatugirira akamaro natwe, nubwo bigora (...) -
Menya ubuhamya bw’ Umuvugabutumwa Gakumba ubana n’ ubumuga bwo kutabona igice cya 2
30 August 2013, by UbwanditsiGakumba aratugezaho uko Yesu yamwiyeretse:
Nakiriye Yesu Kristo mu w’1979. Kuva umunsi nakijijwe ni bwo numvise mfite amahoro mu mutima. Nyuma y’aho natangiranye n’ikigeragezo cy’ubukene. Byageze igihe nkata ipantalo nyicamo ikabutura, ariko sinigeze nsiba gusenga kuko numvaga ijwi rimbwira ngo “Nureka kujya gusenga uzagwa.” Nakunze ijambo ry’Imana, ndibamo rinzanira ibisubizo byinshi.
Kuko nari impumyi, ntabwo nashoboraga gusoma ijambo ry’Imana. ariko naragiye ntira Bibiliya, nyitwara mu kumba (...) -
N’ubwo bikugora nta gikwiye kudutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
23 May 2016, by Ernest RutagungiraNi inde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago, cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (Abaroma 8:35).
Ijambo ry’Imana ni ukuri kandi nyiraryo ni umunyakuri, ni Imana yo hafi na kure ikaba kandi Imana ya none n’ejo hazaza, izi byose kandi ibera hose icyarimwe, yemera ko tunyura muri byinshi kugirango tubyigiremo, binyuze kandi mu ijambo ryayo itubaza ibibazo bitandukanye, ishaka ko (...) -
Imana ntita ikibi itagikuyemo icyiza!
29 February 2016, by Emmanuel KANAMUGIREMu mibereho yacu hashobora kubaho uruhurirane rw’ibibazo, intambara, ibintu bidasobanutse bishobora kuduheza mu gihirahiro nko kwigereranya n’abandi, ivangura, ishyari urwangano n’ibindi.Buri wese muri twe abona ukwe ibyo ahura na byo mu buzima, azi kureba akamenya ibitagenda neza kandi ibyo ni nk’ihame. Ariko iyo tugerageje kurebera uruhererekane rw’ibiba kuri twe nk’uko Imana ibibona ibintu byose birahinduka.Dushobora guhitamo inzira zituganisha ku rupfu tukaba twapfa tudasogongeye ku buzima (...)
0 | ... | 230 | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | ... | 1230