Abacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?
Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."
Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dukwiye kugumana amavuta!
28 October 2012, by Ubwanditsi -
Imana yankijije asima - Douglas Atuti
27 May 2013, by Simeon NgezahayoMu mwaka w’1997 nari i Mombasa muri Kenya, aho Imana yankirije indwara ya asima (asthma) yari yarambayeho akarande. Ababyeyi banjye bari barakoze muko bashoboye ngo bamvuze, ariko biba iby’ubusa. Ariko aho mpuriye na Yesu, yarankijije ubu ndi muzima.
Maze gukira asima, natangiye kwiga mu mashuri makuru ariko ngezeyo nsubira inyuma Imana nyitera umugongo. Ariko nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo umukiranutsi nagwa ntazarambarara, igihe kimwe hari ku mugoroba nicaye mu cyumba cyanjye numva ijwi (...) -
Uburyo twakemuramo ibibazo hagati y’ abashakanye. Igice 1.
23 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaTwitegereje impagarara zigwiriye mu miryango no mu mitima y’ abantu ntitwatinya kuvuga ko ingo nyinshi zivuka muri iki gihe zifite amahirwe make yo kurama; niyo mpamvu imiryango igizwe n’ umubyeyi umwe igwiriye(kubera gutandukana kw’ abashakanye) ndetse ubusambanyi bugezweho. Ikibabaje ni uko icyo cyorezo kimaze kugera no muba Kristo. Ingo nyinshi ziri kubugenge, gutana biragwiriye cyane.
Abashakanye b’abakristo, dukwiye kwongera kwiga ku mahame yibanze mbonezamubano nkuko ari muri Biblia (...) -
Gasabo: ADEPR Kibagagabaga batashe urusengero rujyanye n’ icyerekezo 2020
5 August 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 05/08/2012 ADEPR Remera ishami rya Kibagabaga yatashye urusengero rujyanye n’ icyerekezo 2020. UYu muhango wari witabiriwe n’abashumba bayoboye ama Paroisse 18 akorera mu mujyi wa Kigali ndetse na Korare Amahoro muri ADEPR Remera ikundwa n’abantu benshi cyane. Hari kandi na Bureau ya ADEPR ; umushyitsi mukuru akaba yari Umuvugizi w’ Itorero ry’ ADEPR ry’ Urwanda ADEPR Rev. Pst Usabwimana Samuel. Mbere yuko afungura uru rusengero ku mugaragaro yabanje kuvuga amateka y’ (...)
-
Ambasaderi w’ u Rwanda mu Buhinde yasoje igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mubuhinde.
14 July 2013, by UbwanditsiNkuko mumaze iminsi mukurikirana igiterane mpuzamahanga cyarimo kubera mu gihugu cy’ Ubuhinde cyasojwe kuri iki cyumweru taliki ya 14.07.2013
Iki giterane cyatangiye k’umunsi wa gatanu cyitabirwa n’abantu bavuye muri Afurika aha twavuga u Rwanda rwari ruhagarariwe na Pasteur Desire Habyarimana, Pasteur Jimmy Muyango, abavuye Africa y’epfo, Kenya n’Abahinde basanzwe ari nabo bacyakiriye.
Ku munsi wa gatandatu Pasteur Desire yahuguye urubyiruko kukurambagizanya kw’abakijijwe, Pasteur Jimmy (...) -
Gusubirana ibihe byiza bya kera
28 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo tuvuze gusubira mu bihe bya kera byumvikana ko hari ibihe bishya umuntu arimo ariko atakagombye kuba arimo, birumvikana ko ari umuntu uhagaze mu bihe bibi wifuza kujya mu byiza, ni umuntu ushaka kuva mu bihe by’umubabaro, by’agahinda, by’amaganya, ibihe byo kwiheba mbese muri rusange ni umuntu wamaze gusobanukirwa ko aho ari atari ho yagombye kuba.
Turasoma Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima (...) -
Ibanga ry’ibishimo bihoraho Dr Fidèle MASENGO
17 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 3:17-18 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.
Kimwe mu byanditswe bikomeye nkunda kiri muri iki gitabo cy’Umuhanuzi Habakuki. Kiravuga ngo "umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe".
Iki gitabo gikangurira buri mukristo kwizera Imana mu bihe byose anyuramo. By’umwihariko, cyibutsa abantu kwizera (...) -
Ni iki gitindije ububyutse busesuye? Pastor Antoine
6 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu minsi ishize nafashe igihe gihagije cyo gusenga kuko nifuzaga kuva muri icyo cyumba mfite imbaraga Imana yadusezeranyije ngo dusohoze umurimo wayo.
Abantu bamwe bishimira uko bari n’aho bageze mu bugingo bwabo ariko njye numva nkiri kure y’aho nagombaga kuba ngeze. Nonese ba Petero naba Paul ko basengaga abarwayi bagakira, ubu njye ngeze he muri urwo rwego? Ntumbwire ngo ibyo byari ibyo mugihe cyabo, cyangwa ngo undeme umutima ngo n’ubu biriho.
Jye meze nka Gideoni aho yabazaga Malaika (...) -
Umurimo w’Imana wa mbere ni muri wowe Rev Jean Jacques Karayenga
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 3:2 Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira.
Habakuki, umwe mu bahanuzi batoya, ubuhanuzi bwe butandukanye n’ubw’abandi. We atangira abaza Imana ibibazo. Abaza Imana iby’inzira zayo n’imikorere yayo. Cyari igihe kigoye mu bwoko bwe bw’abayuda, igihe ubwami bw’Abisirayeli bwari bwaracitsemo kabiri. Yabonaga hari akarengane kandi Imana ntigire icyo (...) -
Dore ibanga ryatuma uva mu bibazo!
8 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKudatera imbere kwa bamwe biterwa ahanini no m Kutagira kwizera guhagije
Abantu benshi bananirwa gutera imbere no kugera ku bintu bihambaye kuko batagira Kwizera nk’ukwa YOSUWA na KAREBU ubwo bari imbere y’abanaki, bakabona ko ari banini koko, ariko bakizera ko Imana niba iri mu ruhande rwabo bazabarya nk’imitsima. Muri uyu mwanya tugiye kubaha urugero rw’uko wazamura ukwizera kwawe ugatera imbere.
Igihe kimwe umugabo wari utwaye imodoka yakoze impanuka imodoka irahirima ariko ntiyangirika, (...)
0 | ... | 240 | 250 | 260 | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | ... | 1230