Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda?
“Nuko Umwami abwira Hamani ati: “Huta wende imyambaro n’ ifarasi uko uvuze, ubigenze utyo Moridikayi Umuyuda wicara ku irembo ry’ ibwami ntihagire ikintu kibura muri byo byose” - Esiteri 6:10-11.
Dukurikije iyi nkuru dusomye Moridikayi yari yarakoze ibyiza ariko hashira igihe ntiyahita agororerwa ariko ikindi gihe biribukwa aragororerwa wakwibaza uti: “Kuki nkora ibyiza kandi nkaba mfite n’ amasezerano ariko ntasohore?” Rimwe abigishwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Kuki abantu benshi bavuga ko amasezerano y’ Imana atinda? Pastor Desire
4 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Umwanzi wawe nyakuri
22 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri; ahubwo dukirana n’abatware, n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima, n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru”. (Abefeso 6:12).
Biramenyerewe mu minsi yacu kubona abakristu bamwe bamara umwanya munini w’igihe cyabo basengera abanzi babo b’abantu abo bitirira ibibazo byose bahura na byo mu buzima bwabo. Iri ni ikosa rituruka mu kutamenya ibyanditswe kwabo. Icyanditswe twafunguje kitwereka ko “tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri”, bivuze ko uwo (...) -
Iyi Noheli isize ikwigishije iki? Pastor Desire
31 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Muzi ko n’ubwo abantu benshi bari bazi ko Mesiya azavuka, atari benshi babashije kumenya ko yavutse? Icyakora hari bamwe babimenye” (Luka 2:25-35)
Icyo gihe hari hashize imyaka 400 nta jwi ry’ Imana ryumvikana. Ijambo ry’ Imana ryari ryarabaye ingume, nta n’ubuhanuzi. Abisirayeli bari basinziriye cyane, bari mu byaha bitandukanye, ariko n’ubwo byari bimeze bityo hari hakiri abantu bakiranuka.
N’ubwo abatambyi b’icyo gihe nabo bari barasubiye inyuma Imana ihamiriza Simeyoni ko:
1. Yari (...) -
Ariko jyeweho siko nabigenje kuko nubahaga Imana
8 December 2015, by Alice Rugerindinda“ Ariko ibisonga byambanjirije kera byabereye rubanda ibirushya, bibaka ibyo kurya na vino, udashyizeho shekeli z’ifeza mirongo ine ndetse n’abagaragu babo batwaza rubanda igitugu . ariko jyeweho siko nabigenje kuko nubahaga Imana. Ahubwo nagiraga umwete wo gukora nubaka inkike….” Nehemiya 5: 15
Imana ishimwe cyane. Ubu ni ubuhamya bw’umugabo witwa Nehemiya wubahaga Imana. Muri iki gihe Nehemiya yari yarahawe ubutware ngo abe igisonga cy’umwami mu gihugu cy’U buyuda, ahageze, ngo yasanze ibisonga (...) -
Uzura Umunezero n’Amashimwe None !
23 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaNi byiza gushima Uwiteka, no kuririmbira izina ryawe ishimwe, Usumbabyose (Zaburi 92:1).
Abantu kenshi bakunda kuririmbira Imana no kuyihimbaza igihe banezerewe. Ibihe nk’ibyo, biba byoroshye kwibuka akaririmbo ukakaririmba wizihiwe. Ariko si benshi baramenya guhimbaza no hagati mu ngorane. Imana ishaka ko uhora unezerewe, uko byaba biri kose. Waba uri mu bihe byagombye kuzana umunezero cyangwa utabirimo ntacyo bihinduraho, kuko umunezero nyakuri ari uwo mu mwuka.
Mu Befeso 5:18-20 (...) -
Dukwiriye gusenga dufite amaboko yera Pastor Desire
15 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Nuko ndashaka ko abagabo basenga hose barambuye amaboko yera, badafite umujinya kandi batagira impaka”- (1Timoteyo 2:8)
Ese abagabo bavugwa aha ni bantu ki? Ni abizera bose ko Kristo ari Umukiza baba babaye abagabo bo guhamya ibya Kristo (Ibyakozwe n’ Intumwa 1:8). Muri iyi nyigisho turareba uko abagabo bakwiye gusenga bafite amaboko yera atanduye.
Murabizi ko ibyiza byose abantu bakora cyangwa ibibi bikorwa n’ ibiganza (amaboko) niyo mpamvu ibiganza by’ abantu b’ Imana bikwiye kwera; ibi (...) -
Kigali: 170 barangije ishure rya Bibiliya BTC bahawe impamyabumenyi
15 February 2014, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2014 ku rusengero rwa ASSEMBLIES OF GOD KIMIHURURA habereye umuhango wo guha abanyeshuri impamyabumenyi barangije amasomo mu ishuri rya Bibiliya BTC ( BIBLE TRAINING CENTER ) mu byiciro bitandukanye aribyo Diploma na Degree . Mukiganiro n’umuyobozi wiri shuli Bwana Rev. Pastor Vianney Mulinda yagiranye n’ itangazamakuru , yataje ko iri shuri rya BTC rikorana n’amatorero atandukanye kandi rikaba ryaratangijwe n’itorero Rwanda Pentecostal Assemblies of (...)
-
Mugihe haburaga amasaha make ngo yicwe, hategetswe ko azamurwa mu ntera
2 February 2016, by Ernest RutagungiraUyu ni Morodekayi uvugwa muri Bililiya. Nuko umugore we Zereshi n’incuti ze zose bamugira inama bati “ : Nibashinge igiti kirekire cya mikono mirongo itanu maze ejo uzavugane n’umwami umusabe Morodekayi ukimumanikeho, uhereko ubone kujyana n’umwami mu ntera unezerwe. Nuko Hamani ashima iyo nama aherako ashinga igiti. (Esiteri 5:16).
Nyuma yaho gato,uwo munsi Umwami Ahasuwerusi agabira Umwamikazi Esiteri ibya Hamani umwanzi w’Abayuda .Maze Morodekayi aza imbere y’umwami kuko Esiteri yari yavuze (...) -
Kwinegura kuzana impinduka (n’izindi ngeso nziza) - Rick Warren
17 July 2013, by Simeon NgezahayoImyaka 10 ishize yampinduye bingana iki? Ntekereza ko ngenda ndushaho kwisunga Yesu. Ikinejeje mu buzima bwa Gikristo ni uko nisunze Yesu. Nawe atura uwo wisunga.
Ubu sinshyigenga cyane nk’uko nari mbere mu buzima bwanjye. Iyo ukiri umusore, uba uri icyigenge. Wishyira hejuru, ugatekereza ko uzi byose. Nta muntu wishyira hejuru kurusha umunyeshuri wiga mu mwaka wa 3 wa tewolojiya, utekereza ko agiyte gushing itorero nyamara nta kintu na kimwe aba yakagira.
Gusenya imyumvire wubatse muri (...) -
Nari umunebwe uhinyura abandi, Yesu arankiza arampindura!
2 April 2013, by Simeon NgezahayoMuraho! Mbere ya byose ndizera ko nusoma ubu buhamya bugusubizamo imbaraga. Yesu Kristo ni Umwami nk’uko Bibiliya ibitubwira. Nta kintu na kimwe kibasha kuntandukanya n’urukundo rw’Imana, urwo yagaragarije muri Yesu kristo. Icyo tugomba gukora ni ukumusanga: "Kuko menye neza yuko n’aho rwaba urupfu cyangwa ubugingo, cyangwa abamarayika cyangwa abategeka, cyangwa ibiriho cyangwa ibizaba, cyangwa abafite ubushobozi, cyangwa uburebure bw’igihagararo, cyangwa uburebure bw’ikijyepfo, cyangwa ikindi (...)
0 | ... | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | ... | 1230