Habakuki 3:17-18 Naho umutini utatoha n’inzabibu ntizere imbuto, Bagahingira ubusa imyelayo n’imirima ntiyere imyaka, N’intama zigashira mu rugo n’amashyo akabura mu biraro, Nta kabuza ko nishimana Uwiteka, Nkanezererwa mu Mana y’agakiza kanjye.
Kimwe mu byanditswe bikomeye nkunda kiri muri iki gitabo cy’Umuhanuzi Habakuki. Kiravuga ngo "umukiranutsi azabeshwaho no kwizera kwe".
Iki gitabo gikangurira buri mukristo kwizera Imana mu bihe byose anyuramo. By’umwihariko, cyibutsa abantu kwizera (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibanga ry’ibishimo bihoraho Dr Fidèle MASENGO
17 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ni iki gitindije ububyutse busesuye? Pastor Antoine
6 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMu minsi ishize nafashe igihe gihagije cyo gusenga kuko nifuzaga kuva muri icyo cyumba mfite imbaraga Imana yadusezeranyije ngo dusohoze umurimo wayo.
Abantu bamwe bishimira uko bari n’aho bageze mu bugingo bwabo ariko njye numva nkiri kure y’aho nagombaga kuba ngeze. Nonese ba Petero naba Paul ko basengaga abarwayi bagakira, ubu njye ngeze he muri urwo rwego? Ntumbwire ngo ibyo byari ibyo mugihe cyabo, cyangwa ngo undeme umutima ngo n’ubu biriho.
Jye meze nka Gideoni aho yabazaga Malaika (...) -
Umurimo w’Imana wa mbere ni muri wowe Rev Jean Jacques Karayenga
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 3:2 Uwiteka we, numvise inkuru zawe zintera ubwoba, Uwiteka we, hembura umurimo wawe hagati yo muri iyi myaka, Hagati yo muri iyi myaka ujye uwumenyesha, Mu burakari wibuke kubabarira.
Habakuki, umwe mu bahanuzi batoya, ubuhanuzi bwe butandukanye n’ubw’abandi. We atangira abaza Imana ibibazo. Abaza Imana iby’inzira zayo n’imikorere yayo. Cyari igihe kigoye mu bwoko bwe bw’abayuda, igihe ubwami bw’Abisirayeli bwari bwaracitsemo kabiri. Yabonaga hari akarengane kandi Imana ntigire icyo (...) -
Dore ibanga ryatuma uva mu bibazo!
8 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaKudatera imbere kwa bamwe biterwa ahanini no m Kutagira kwizera guhagije
Abantu benshi bananirwa gutera imbere no kugera ku bintu bihambaye kuko batagira Kwizera nk’ukwa YOSUWA na KAREBU ubwo bari imbere y’abanaki, bakabona ko ari banini koko, ariko bakizera ko Imana niba iri mu ruhande rwabo bazabarya nk’imitsima. Muri uyu mwanya tugiye kubaha urugero rw’uko wazamura ukwizera kwawe ugatera imbere.
Igihe kimwe umugabo wari utwaye imodoka yakoze impanuka imodoka irahirima ariko ntiyangirika, (...) -
“Ifuhe ryo mu buryo bw’Imana" Ernest
12 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana“IFUHE RYO MU BURYO BW’IMANA".
Dusome Ijambo ry’Imana " 2 Kor 11: 1-3 Icyampa mukanyihanganira ho hato ku bupfu bwanjye! Nyamuneka munyihanganire,kuko mbafuhira ifuhe ryo mu buryo bw’Imana, kuko nabakwereye umugabo umwe ari we Kristo, ngo mubashyingire mumeze nk’umwari utunganye. Ariko ndatinya yuko nk’uko ya nzoka yohesheje Eva uburyarya bwayo, ko ari na ko intekerezo zanyu zayobywa mukareka gutungana no kubonera bya Kristo.
Ijambo GUFUHA Rikoreshwa buri gihe ku bantu bakundana, aho umwe aba (...) -
Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa
20 November 2013, by Rudasingwa Jean ClaudeBirankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa (Yohana 9:4-5)
Ncuti yacu dukunda cyane, ndakuramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Nifuje ko tuganira iri jambo, kugira ngo tumenye ko gukora umurimo w’Imana bidukwiriye. Kandi ndasaba Imana ngo iduhe ihishurirwa n’imvugo nk’iya Yesu. Muri iri jambo harimo amagambo y’ingenzi akurikira:
1. Inshinga “Gukora” 2. Umukozi : Yesu 3. Igikorwa : Guhumura 4. Ukorerwa (Nyir’umurimo): Imana 5. Uwo igikorwa gikorerwaho: Impumyi 6. Igihe cyo (...) -
Uburyo bwiza wasengamo.
21 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaINTEGO : GUSENGA
Matayo 6:5-13 “‘Nimusenga ntimukamere nk’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu nzira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri yuko bamaze kugororerwa ingororano zabo. 6 Wehoho nusenga ujye winjira mu nzu ubanze ukinge urugi, uhereko usenge So mwihereranye. Nuko So ureba ibyiherereye azakugororera.7.“ ‘Namwe nimusenga, ntimukavuge amagambo muyasubiramo hato na hato nk’uko abapagani bagira, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bituma bumvirwa. 8.Nuko (...) -
ADEPR Gikondo:Hatangiye igiterane cy’amasengesho y’ imisi itatu
29 December 2011, by UbwanditsiIki giterane cy’amasengesho yo gusoza umwaka cyatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 29/12/11 kuri ADEPR Gikondo nkuko twari twabibatangarije mu nkuru zacu z’ubushize.
Nk’uko bitangazwa n’abateguye iki giterane ,Intego nyamukuru yacyo ni iyo gushima Imana kubyo yakoze mu mwaka wose wa 2011.Muri iki giterane kandi hazabamo gahunda nyinshi harimo gutanga ubuhamya ku bakorewe ibitangaza bikomeye ndetse hzabamo no gusengera abarwayi batandukanye.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu ndetse n’amakorari (...) -
Ubuhamya: Yesu yahinduye ubuzima bwanjye ndabohoka!
6 March 2013, by Isabelle GahongayireNavutse mu muryango turi abana umunani, jye nkaba umwana wa 6; mama yari umukristu asengera muri Katolika, data we nta rusengero yajyagamo ariko akadutegeka kuryayo.
Hageze igihe mu buzima bwanjye numva mfite inyota yo kumenya impamvu y’ubuzima, niba koko Imana ibaho, impamvu jye ndiho…kandi nkumva idini nari ndimo ntacyo ryabimfashagamo. Nibwo nahise ntangira kuyoboka iby’ubwenge (philosophie). Mpita mara imyaka irindwi mfata ibiyobyabwenge, birangwaza njya no mu bitaro. Aha nibwo Imana (...) -
Urufatiro rw’umuryango wa Gikristu
12 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaBy’umwihariko, umuryango w’Abakristo ugomba kuba wubatswe k’Uwiteka. Zaburi 127 : 1 hagira hati « Uwiteka iyo atari we wubaka inzu, abayubaka baba baruhira ubusa.»
Umuryango : Urufatiro rw’ibanze (Itangiriro 2 : 18-24)
Urufatiro rw’ibanze Imana yashyizeho ni umuryango, izindi mfatiro zose mu mateka ya muntu zaje zubakiye ku muryango. Ni yo mpamvu umuryango ufata umwanya wa mbere. Ipfundo ry’umuryango riboneka mu kuremwa. Itangiriro 1 : 26 hagira hati: « Tureme umuntu ase natwe … »
Muri uku (...)
0 | ... | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | ... | 1230