Kuri uyu wa gatandatu taliki ya 31/12/11 mw’ itorero ry’ ADEPR Gikondo hasojwe igiterane cyari kimaze iminsi itatu. Twabamenyesha ko iki giterane cyitabiriwe n’amatsinda avuye mu gihugu hose harimo abava mu ntara y’amajyaruguru,Amajyepfo, Iburasirazuba na Kigali ville. Iki giterane cyitabiriwe na none n’abakozi b’ Imana batandukanye harimo Zigirinshuti Michel, Pastor Ngamije Viateur, Pastor Desire Habyarimana, Pastor Karangwa na Madame we mafubo Esther. Ikindi na none hari abahanzi batandukanye (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
ADEPR Gikondo hasojwe igiterane cyari kimaze iminsi itatu
31 December 2011, by Ubwanditsi -
Uri Umwana w’Ibwami
7 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Udukunda kandi watwejeshejeho ibyaha byacu amaraso ye, akaduhindura abami n’abatambyi b’Imana ye, niyo na Se: icyubahiro n’ubutware bibe ibye iteka ryose; Amen” (Ibyahishuwe 1:5-6).
Abami bo ku isi bakora ibishoboka byose ngo barere banatoze abana babo, kuko baba ari abana b’ibwami. Abana babo ntibagenda, ntibavuga, ntibambara cyangwa ngo bitware nk’abantu bandi basanzwe. Noneho ibyo basabwa bikarushaho no gukomera iyo uwo mwana ari we usa n’uzima ingoma. Ni yo mpamvu Solomoni yagize ati: (...) -
Ukwigaragaza kw’ Imana!
29 April 2014, by UbwanditsiMu gitabo cy’ Itangiriro 1:14-19 tuhasoma aya magambo avuga ngo: Imana iravuga iti: Mwisanzure ry’ ijuru habeho ibiva bitandukanye, amanywa n’ ijoro, bibeho kuba ikimenyetso no kwerekana ibihe n’ iminsi n’ imyaka. Bibeho kuvira mw’ isanzure ry’ ijuru, kugira ngo bivire isi, biba bityo. Imana irema ibiva bibiri binini, ikiva kinini cyo gutegeka amanywa n’ igito cyo gutegeka ijoro, irema n’ inyenyeri, Imana ibishira mw’ isanzure ry ‘ ijuru kugira ngo bivire isi kandi bitegeke amanywa n’ ijoro, (...)
-
Ntushobora gusarura ibitandukanye n’ibyo wabibye
28 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIntumwa Pawulo, muri mu mpuguro ze yahaye Abagalatiya arahuza ibyo kubiba no gusarura nk’ikintu cyashyizweho n’Imana. Aravuga ati ‘’rwose ntimuyobe,’’kuko Imana itanegurizwa izuru, ahubwo ko ibyo umuntu abibye, ajye ategereza n’imbuto zabyo azazibona.- Abagalatiya 6:7
Iri hame rihoraho ibihe byose kandi rirakora pe. Byaba bitumvikana umuntu abibye imbuto runaka agashaka gusarura ubundi ubwoko. Uramutse ubibye ibigori mu murima wawe ntabwo wategereza gusarura ibishyimbo.
Ibyo umuntu abibiye mu (...) -
Choir Amahoro yataramiye abanya Rutsiro hakizwa abantu 120
24 October 2011, by UbwanditsiItorero ry’ ADEPR Rutsiro ryateguye igiterane gifite intego igira iti: … "Abahinduriye benshi ku gukiranuka,bazarabagirana nk’inyenyeri zo mu isanzure ry’ijuru Daniyeli 12:2-3 iryo torero rikaba ryaratumiye chorale Amahoro yo mw’ itorero ry’ ADEPR i Remera ku matariki ya 22 na 23-10-2011.
Chorale Amahoro yakiranywe ibyishimo bikomeye cyane ko indirimbo zayo zizwi cyane mu gihugu cyose. Bakaba kandi bazananye na Saimoni Kabera nawe uririmba muri iyi chorale akaba ari n’ umuhanzi ku giti cye. (...) -
Gusuzugura ikigeragezo ukakimaramo imbaraga , niko kukinesha!
4 May 2016, by Alice Rugerindinda“Mbese uwo mufilisitiya utakebwe usuzugura ingabo z’Imana ihoraho ni muntu ki ? 1 Samuel 17:26. Who is this pagan Philistine anyway, that he is allowed to defy the armies of the living God?
Uyu mufilisitiya utakebwe uvugwa hano ni Goliyati . Igihe kimwe yazengereje abisirayeri, bariheba pe, bagera kure, bamurebaga igihagararo, bakamureba intambuko, ubwishongozi, iterabwoba rye n’ibitutsi bye, bakabona nta buhungiro buhari. Ariko gutabarwa kwacu kuva ku Uwiteka waremye ijuru nisi. Imana (...) -
Nyuma y’iminsi ine ndi gutemberezwa mu ijuru n’Umwami Yesu nongeye kugarurwa mu mubiri
12 December 2012, by UbwanditsiNitwa Domithila NABIBONE navukiye mu misozi y’i MULENGE mu Gihugu cya KONGO, mvukira mu muryango w’abakristu kuva igihe navukiye nabonaga iwacu tujya gusenga .Twasengeraga muri KIRIZIYA GATURIKA ndetse ababyeyi banjye bari abayobozi bakomeye muri Kiriziya yacu.Nakundaga cyane kujya gusenga. Nkiri umwana muto sinakundaga kuvuga naracecekaga cyane kandi kubera ibyo abantu bakankuda cyane.
Nakundaga cyane kujyana n’ababyeyi banjye gusenga, icya kabiri nakundaga idini ryanjye kuko ryari idini (...) -
Ibyo turebesha amaso sibyo kuri
16 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana" Kuko tudakirana n’abafite amaraso n’umubiri, ahubwo dukirana n’abatware n’abafite ubushobozi n’abategeka iyi si y’umwijima n’imyuka mibi y’ahantu ho mu ijuru " (Abefeso 6,12).
Umwanditsi w’umuhanga w’Umugiriki witwa Plato yanditse inkuru yitwa " Imfungwa zo mu buvumo" (Le myithe de la Caverne). Muri iyo nkuru avuga mo abantu bari bafungiye mu buvumo, bateye umugongo umuryango w’ubuvumo kandi badashobora guhindukira.
Iyo izuba ryavaga, babonaga igicucu cy’ibintu byose byacaga imbere y’ubuvumo (...) -
Ingaruka yo mu mwuka iterwa no kwihuta no kwihugiraho mu buzima – Frank Powell
2 October 2015, by Simeon NgezahayoUmuvuduko wacu ntugira urugero, ndetse turamutse tuwugereranije n’uwa Yesu twasanga nta byisnhi duhuriyeho. Yesu ntiyigeze yihuta. Ntiyigeze yirukanswa n’ibya hano mu isi. Ntiyigeze aterwa ubwoba n’ubuzima, n’ubwo yari afite intego ngari cyane agomba kugeraho mu gihe gito cyane.
Yesu ntiyigeze yihuta kuko yagenderaga ku muvuduko w’Imana. Ubwo rero urabona yuko kwihuta atari umuvuduko uva ku Mana, ahubwo ni umuvuduko w’isi, ndetse ni umuvuduko wa Satani. Inzobere mu by’ubuzima bwo mu mutwe Carl (...) -
Ikitanyeganyeje umutima wawe n’uw’Imana ntikiwunyeganyeza
30 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaSinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye- 1 Ngoma 21:24
Abantu benshi bakorera Imana. Ibi ni byiza ariko iyo urebye hari ijambo dukwiye gusobanukirwa cyane, ni uko imigisha yose Imana yayikubiye mu gutanga kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, abantu bakunda guhabwa ariko gutanga biragoye ariko Imana yaduhaye urugero aho yatanze umwana wayo imufite ari umwe(Yohana 3:16).
Mbere y’uko utanga ibyawe ngo ufashe abakene, utere inkunga umurimo w’ Imana, Imana irashaka ko ari wowe (...)
0 | ... | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | ... | 1230