Nitwa Twagirayezu Emmanuel, navutse mu mwaka w’1982, mvukira mu cyahoze ari Intara ya Gikongoro, ubu ni mu Karere ka Nyamagabe. Imana yampinduriye amateka, kuko namenye ubwenge ntazi mama cyangwa data. Ibi byatumye nyura mu buzima bubi, sinabasha kwiga kuko ntagiraga shinge na rugero. Ariko Imana yari inzi!
Ndi kwa nyogokuru, Imana yanciriye inzira niga amashuri 6 abanza. N’ubwo nari umunyamibabaro, ariko nari umuhanga. Ndangije ayo mashuri, nagiye gushaka akazi mu kigo cya gisirikare. Ubwo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana yankuye ku cyavu, inyicazanya n’ibikomangoma!
22 July 2013, by Simeon Ngezahayo -
Imana yishimira gukora ibintu bishya buri gihe.
9 May 2016, by Isabelle GahongayireIMANA NI IMANA Y’IBISHYA!
Hari igihe tuba mu bishaje byo mu mwuka. Ukabona abakozi b’Imana bashaka gukomeza kugendera ku dusigarira tw’amavuta y’Imana bahoranye kera, ntibipfuze kwinjira mu bundi bwiza. Ibintu bishya Bizana iterambere!
Urwego rushya rujyana n’ubumenyi bushya. Iyo tuvuze ubumenyi dushobora kumva n’amahishurirwa. Daniyeli yaravuze ngo mu bihe by’imperuka: Daniyeli 12 : 4 Nuko Daniyeli, bumba igitabo ugifatanishe ikimenyetso kugeza igihe cy’imperuka, benshi bazajarajara hirya no (...) -
Biracyashoboka ko Yesu yakwiyereka
24 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Amaze kubabazwa ababonekera ari muzima, atanga ibimenyetso byinshi, agumya kubabonekera mu minsi mirongo ine avuga iby’ubwami bw’Imana.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 1:3
‘’Jyewe Yohana mwene so musangiye amakuba n’ubwami n’amakuba biri muri Yesu, nari ku kirwa cyitwa Patimo bampōra ijambo ry’Imana no guhamya kwa Yesu. Ku munsi w’Umwami wacu nari ndi mu Mwuka,... Mubonye ntyo mwikubita imbere nk’upfuye anshyiraho ukuboko kwe…’’Ibyahishuwe 1 : 9-18
Yesu aracyiyerekana ntabwo yahindutse. Nubwo twebwe abantu hari (...) -
Imana ni urukundo - Eric-Elisée Kouakou
17 September 2013, by Simeon Ngezahayo“Bishimisha Imana iyo ibona abana bayo babanye mu mahoro, bakundanye!”
“Bakundwa, dukundane kuko urukundo ruva ku Mana. Umuntu wese ukunda yabyawe n’Imana kandi azi Imana. Udakunda ntazi Imana kuko Imana ari urukundo” 1 Yohana 4 : 7-8.
"Imana ni urukundo" , byumvikana ko urukundo ari kamere y’Imana. Ntabwo yuzuye urukundo, ahubwo yo ubwayo ni urukundo! Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ngo “Ukunda aba azi Imana” kandi "udakunda ntazi azi Imana."
Mu yandi magambo, iyo nta rukundo dufite, ntabwo tuba (...) -
Kuberako Yesu abivuze. Dr Fidèle MASENGO
30 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKUBERAKO YESU ABIVUZE
Luka 5:5 - 6. Simoni aramusubiza ati"Databuja, twakesheje ijoro dukora cyane, nyamara nta cyo twafashe. Ariko kuko ubivuze reka nzijugunye." Babikoze bafata ifi nyinshi cyane, ndetse inshundura zabo zenda gucika.
Ejo ntegura inyigisho yo ku cyumweru nongeye gutangazwa no kwiga impinduka ziba iyo Yesu ageze mubyo turimo gukora, iyo Yesu avuze. Simoni Petero na bagenzi be bari bakesheje ijoro ryose baroba ariko ntacyo bafashe. Bari bazi inyanja....bari abarobyi (...) -
N’ubwo wibwira ko kuri wowe bitashoboka ariko ku Mana birashoboka
15 February 2016, by Ernest RutagungiraKuva Adamu yakurwa mu ngombi ya Edeni agahabwa kujya guhinga ubutaka yavuyemo kugeza na magingo aya, umwana w’umuntu kugira icyo ageraho ni kimwe mu bimusaba imbaraga nyinshi kandi ni ngombwa, gusa na none n’ubwo ari ngombwa ntibyoroshye kuko nta na kimwe twugeraho tutiyushye icyuya (Itangiriro 3:17-19 ), ibi rero usanga bitera benshi kwiheba, ubwoba, no kwibaza byinshi, nyamara n’ubwo bimeze bityo bigasa nk’aho bikanze benshi Imana mu ijambo ryayo iraduhumuriza ndetse ikanatwihanangiriza (...)
-
Ibintu bitanu byabaye Yesaya ahura n’Imana
8 January 2016, by UbwanditsiYesaya 6:1 - Mu mwaka umwami Uziya yatanzemo, nabonye Umwami Imana yicaye ku ntebe y’ubwami ndende ishyizwe hejuru, igishura cyayo gikwira urusengero.
Ejo twifashishije iki icyanditswe dusobanura uburyo Uziya yagombaga gupfa. Uno munsi nashatse kuvuga ku bintu 5 byabaye Yesaya ahuye n’Imana.
1. Yabonye Imana yuzuye ubwiza n’icyubahiro. Yesaya yabonye Imana mu bwiza no mu cyubahiro cyayo. Mose yigeze abona Imana yandika amagambo akurukira:
"Kuva 15:11 - "Uwiteka, mu byitwa imana hari ihwanye (...) -
Abasilamu bitwa Bay Fall bo muri Senegal ni bantu ki?
26 February 2013, by Pastor Kazura JulesIyo ugenda mu mijyi minini ya Senegali hari ubwo utekereza ko hari abarasta benshi. Cyane cyane nka Dakar, abakihagera bwa mbere benshi barikanga kuko ubona abantu benshi baboshye umusatsi ukagira ngo niba Rasta kuko bafite byinshi bahuriyeho urebeye inyuma. Abo bagabo ndetse n’abana bitwa ba Bayefali (Baye fall), ni muri bo haboneka abanywa ibiyobyabwenge byinshi kuruta mu bandi bayisilamu. Bayefall barimo gusabiriza
Abo ba Baye Fall babaho ubuzima bwabo bigana umuntu witwaga shehe Ibra (...) -
Yahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka!
11 October 2013, by Alice Rugerindinda“Ariko kuko wahaye abanzi b’Uwiteka urwitwazo runini rwo kumutuka ku bw’icyo wakoze icyo, umwana uzavuka ntazabura gupfa” 2 samuel 12 : 14
Biragatsindwa n’Uwiteka ko nakora ikintu gituma abantu batuka Imana!
Izi nkuru ni ibyabaye kuri Dawidi Umwami w’abisirayeli. Twese tuzi amateka ye n’ibintu by’ubutwari yakoze igihe yicaga Goliathi. Tuzi ukuntu Imana yategetse Samuel kujya kumwimikisha amavuta kuko yari imwishimiye , kugeza n’aho Imana ubwayo ivuga ngo yiboneye umuntu ufite umutima umeze (...) -
Dukwiye gusaba Imana ikaduteza intambwe mu mwuka
31 January 2016, by Innocent KubwimanaKugira ngo mumenye, menye n’imbaraga zo kuzuka kwe no gufatanya imibabaro ye, no kujya nshushanywa no gupfa kwe ngo ahari ngere k’umuzuko w’abapfuye ( Abafilipi 3 :10,11)
Imana iteganyiriza abantu bayo bayikorera ibintu byinshi kandi bitandukanye ndetse ibyinshi tubisanga mu ijambo ry’Imana, ariko iyo witegereje uburyo abantu bagenda babigeraho usanga bitoroshye ko umuntu agera kure atabanje guca muri byinshi kandi bimugoye ndetse bikanamurwanya. Niyo mpamvu biba bigusaba kuba maso cyane (...)
0 | ... | 270 | 280 | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | ... | 1230