‘’Amanutse kuri uwo musozi, abantu benshi baramukurikira. Maze haza umubembe aramwegera, aramupfukamira aramubwira ati “Mwami, washaka wabasha kunkiza.” Arambura ukuboko amukoraho ati “Ndabishaka kira.” Uwo mwanya ibibembe bye birakira. Yesu aramubwira ati “Wirinde ntugire uwo ubwira, ahubwo genda wiyereke umutambyi, uture n’ituro Mose yategetse ribabere ikimenyetso cyo kubahamiriza.” Matayo 8:1-4
Ubundi iyo umuntu yabaga afite iyi ndwara y’ibibembe yahitaga ashyirwa mu kato, ntabwo yabaga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Humura nawe wakira kuko Yesu arabishaka!
1 September 2015, by Ubwanditsi -
“GUKIZWA”: ijambo rikunze gutera urujijo mu bantu
1 August 2012, by BYABEZA Levis PasteurGukizwa ni ijambo benshi basobanura mu buryo budatomoye bigatuma benshi badasobanukirwa n’uburyo bakizwamo. Benshi iyo unababajije niba bakijijjwe bashidikanya ku gisubizo baguha. Aha twakibaza niba waba ukijijwe ariko utabizi? Ese wakakira Yesu mu mutima wawe ukabishidikanyaho cyangwa ukabiyoberwa?
Mwene Data mbere y’uko ukomeza gusoma iyi nkuru wakagombwe kubanza kwibaza niba ukijijwe cyangwa udakijijwe. Ubaye ukijijwe ntibyakubuza gusoma , ubaye udakijijwe cyangwa utazi neza gukizwa icyo (...) -
Imana yankijije SIDA, impa n’ubugingo – Christ
8 July 2013, by Simeon NgezahayoMuraho?
Izina ryanjye risobanura "Gukiranuka kw’Imana". Navukiye mu gisagara cya Tabase, Umujyi wa Mthatha ho mu burasirazuba bwa Cape, Afurika y’Epfo. Nakuriye mu muryango wa Gikristo, ariko sinigeze menya ibyo kuvuka ubwa kabiri cyangwa ibyo gukurikira Yesu n’umutimwa wanjye wose, gutanga kimwe mu icumi n’ibindi. Narakuze rero, icyo nari nzi gusa ni uko ku cyumweru ari ugusenga, naho indi minsi umuntu agakora imirimo isanzwe.
Maze kugira imyaka 14, navutse ubwa kabiri ariko Satani araza (...) -
Dukwiye kugumana amavuta!
28 October 2012, by UbwanditsiAbacamanza 9:8-9 Narekeshwa amavuta yanjye akoreshwa ibyo kubaha Imana n’ abantu, no kujya mpungabanira hirya no hino hejuru y’ ibiti ?
Hari ahantu turi bituma tugira amavuta meza kandi ayo mavuta (Ya Elayo) akora ibintu bikomeye yimika abami, yomora ibikomere, barayarya bakamera neza, yanezeza Imana n’abantu. David yavuze ngo "yansize amavuta mu mutwe igikombe cyanjye kirasesekara."
Muri Israel amavuta ya Elayo yari ahenze uwayagira yabaga afite ibyagaciro gakomeye. Nicyo kimwe n’ umuntu (...) -
Imana yankijije asima - Douglas Atuti
27 May 2013, by Simeon NgezahayoMu mwaka w’1997 nari i Mombasa muri Kenya, aho Imana yankirije indwara ya asima (asthma) yari yarambayeho akarande. Ababyeyi banjye bari barakoze muko bashoboye ngo bamvuze, ariko biba iby’ubusa. Ariko aho mpuriye na Yesu, yarankijije ubu ndi muzima.
Maze gukira asima, natangiye kwiga mu mashuri makuru ariko ngezeyo nsubira inyuma Imana nyitera umugongo. Ariko nk’uko ijambo ry’Imana rivuga ngo umukiranutsi nagwa ntazarambarara, igihe kimwe hari ku mugoroba nicaye mu cyumba cyanjye numva ijwi (...) -
Kicukiro: Abagera 162 bafashe umwanzuro wo kubatizwa.
6 October 2012, by UbwanditsiKuri uruyu wagatandatu taliki ya 05/10/2012 ku itorero ry’ ADEPR habereye umubatizo w’abantu bahisemo gukurikira Yesu bagera 160. Ubwo twageraga ku rusengero rwa Kicukiro twasanze abasore, abakobwa, abagabo n’abagore babukereye bifuza kubatizwa mu mazi menshi nkuko ari itegeko ry’ Imana. Umushumba wa Kicukiro yigisha abagiye kubatizwa
Mu ijambo Umushumba w’ Itorero rya Kicukiro Pst Rurangwa Louis Second yagejeje ku bari bagiye kubatizwa, yavuze ko abantu benshi na mbere y’uko abazungu baza (...) -
Narwanye na kanseri mfatanije n’Imana, TURAYINESHA! (2)
22 March 2013, by Simeon NgezahayoMu w’2010 abaganga baransuraga, bakampa raporo zigamije kurwanya allergie n’ingaruka za yo, nkanywa n’imiti ifite imbaraga irwanya uburibwe. Ugomba kwirinda ubu buribwe, ugasinzira, ukirinda aka gahinda, ukagerageza kubaho. Mu Kwakira 2012 nabaye nk’ukubiswe n’inkuba ubwo ubwishingizi bwanjye bwambwiye ko buhagaritse inkunga yose bwangeneraga kuko babonaga norohewe. Nagize ubwoba ncika intege. Nari kubivuga nte kandi nta murimo nabashaga kwikorera? Nuzuye agahinda, nibaza uburyo nzabaho. Ubu se (...)
-
Ubuzima bwawe bukwiye gutera abandi guhimbaza Imana
2 October 2015, by Innocent KubwimanaAbantu akenshi twita abo hanze cyangwa se abadakijijwe bahora bitegereza umuntu ukijijwe uko abayeho, uko yitwara mu bikomeye, imyitwarire yawe n’ibindi. Ni byiza kuzirikana ko ibikorwa byawe niba ukijijwe, amagambo yawe bisobanura uwo uri we. Iyi niyo mpamvu Imana idusaba niba twarayimenya kwitwararika cyane kuko byo ubwabyo bifitemo ivugabutumwa. Imana ihamagarira uwakijijwe wese kuba itabaza mu isi, aho uba, ukorera, mbese dukwiye guhora twibaza ikibazo ngo mbese imyitwarire yacu hari (...)
-
Gusubirana ibihe byiza bya kera
28 July 2015, by Innocent KubwimanaIyo tuvuze gusubira mu bihe bya kera byumvikana ko hari ibihe bishya umuntu arimo ariko atakagombye kuba arimo, birumvikana ko ari umuntu uhagaze mu bihe bibi wifuza kujya mu byiza, ni umuntu ushaka kuva mu bihe by’umubabaro, by’agahinda, by’amaganya, ibihe byo kwiheba mbese muri rusange ni umuntu wamaze gusobanukirwa ko aho ari atari ho yagombye kuba.
Turasoma Zaburi 51:12- cyangwa 10- muri Bibiliya zimwe niho Umwami Dawidi yanditse agira ati “Mana undememo umutima wera, unsubizemo umutima (...) -
Mu ishure rya Kist habereye igiterane cyo gushima Imana.
15 January 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 15/01/12 mw’ ishule rya KIST habereye igiterane cyo gushima Imana kubyo yabakoreye mu mwaka wa 2011 cyateguwe n’ umuryango w’abanyeshule baba Pentecote CEP KIST-KHI basaba Imana kuzabafasha muri uyu dutangiye wa 2012.
Iki giterane cyitabiriwe n’abanyeshure biga muri ibyo bigo byombi kikaba cizihijwe na Chorale UKUBOKO KW’ IBURYO yaturutse muri ADEPR Gatenga, hakaba kandi hari n’ umuhanzi kugiti cye Isaie hamwe na Pasitori Desire Habyarimana akaba ari nawe yari (...)
0 | ... | 290 | 300 | 310 | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | ... | 1230