“ Mu murwa w’I Shushani hari Umuyuda witwaga Moridekayi mwene Yayiri mwene Shimeyi mwene Kishi Umubenyamini. Yayiri yajyanywe ari imbohe n’abandi banyaganywe I Yerusalemu na Yekoniya umwami w’Abayuda, ubwo yanyagwaga na Nebukadinezari umwami w’I Babuloni. Moridekayi uwo niwe wareze Hadasa ariwe Esiteri umukobwa wase wabo, kuko yari imfubyi adafite se na nyina, kandi uwo mukobwa yari umunyagikundiro afite uburanga. Se na nyina bamaze gupfa , Moridekayi aramujyana amurera nk’umwana we”. Esiteri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana ntiyabura aho ihera ikugirira neza . Alice Rugerindinda
23 July 2015, by Alice Rugerindinda -
Ezekiyeli yeretswe abantu b’Imana bashyirwaho ikimenyetso mu ruhanga
15 July 2012, by Alice RugerindindaNuko Uwiteka aramubwira ati “ Genda unyure mu murwa, hagati muri Yerusalemu maze ushyire ikimenyetso mu gahanga k’abantu banihira ibizira bihakorerwa byose bikabatakisha” Ezekiyeli 9:4
Babandi arababwira numva ati “ Nimugende munyure mu murwa, mumukurikiye maze mukubite, amaso yanyu ye kubabarira kandi mwe kugira ibambe, mutsembeho umusaza n’umusore n’inkumi n’abana bato n’abagore, ariko umuntu wese ufite icyo kimenyetso mwe kumwakura, ndetse muhere mu buturo bwanjye bwera” Ezekiyeli 9:5 Imana (...) -
Iteka ababeshya bazaciriwaho! (Igice cya 1) – Simeon Ngezahayo
18 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Hanze hazaba imbwa n’abarozi n’abasambanyi, n’abicanyi n’abasenga ibishushanyo, n’umuntu wese ukunda kubeshya akabikora” Ibyahishuwe 22:25.
Maze iminsi ntekereza ku ijambo ryitwa kubeshya. Kubesh ni icyaha Imana yanga urunuka, ariko ikibabaje ni uko benshi bakigize akamenyero.
Uyu munsi mu modoka najemo njya ku kazi, abantu babiri (2) babeshye kuri telephone bavuga aho bageze, wareba igihe gisigaye ngo bahagere ugasanga ari kinini. Tekereza noneho ababeshye bari mu zindi modoka, cyangwa (...) -
"Ndahamya ko Yesu ari Imana" - Pravin Joseph
14 August 2013, by Simeon NgezahayoN’ubwo ndi Umukristo wavutse ubwa kabiri, nahoze nshidikanya ko Imana ibaho nkashidikanya na Yesu cyane, ariko umuryango wanjye ugahora unshishikariza kwakira Yesu mu bugingo bwanjye. Bambwiraga ko Yesu ari Imana y’ukuri kandi ihoraho. Bampaga ubuhamya bwabo kugira ngo banyinjize mu Mana.
Ariko nakomeje gushidikanya, nkajya nsenga Imana ntayizera neza ahubwo nsengeshwa n’ibibazo. Icyantangazaga ni uko amasengesho yanjye yose yasubizwaga. Gusa umutima wanjye wakomezaga kunyongorera ko bibaye (...) -
Ujye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe! Ev. Adda-Darlene.
3 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUjye wibuka umuremyi wawe mu minsi y’ubusore bwawe,iminsi mibi itaraza, imyaka itaragera ubwo uzaba uvuga uti: "Sinejejwe nabyo". Umubwiriza 12:1
Ubuzima bubeshwa bwiza n’uko hari ibyo tubamo, ibyo tureba, ibyo turya twumva bitubereye byiza. Imana yashyize uburyohe mu buzima ku buryo nubwo duhuriramo n’intambara, ntabwo ari kenshi umuntu yifuza ko ubuzima bwe bwo muri iyi si bwarangira.
Niyo mpamvu usanga umuntu yishyiriraho ibimukingira kugira ngo adapfa, kugira ngo adasiga buno buzima. (...) -
Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire
20 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 22:39-47 “Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono gusenga” Bene data mbifurije Pasika nziza itari iy’umuhango(umugenzo) ahubwo twibuke Pasika dutekereza icyo ivuze mu mibereho yacu dutekekereza ku gakiza Yesu yaduhaye n’icyo twakora ngo dufatanye na Yesu mu rupfu rwe.
Muri Luka 22:7-13, urasanga Yesu yarategetse gutegurira ibya Pasika mu cyumba cyo hejuru. Bisobanuye ko ashaka ko tumutegurira mu mutima. Aho ni ho ashaka ko tumutegurira ngo asangire natwe ibya Pasika.
Muri Egiputa, Imana (...) -
Tanga bikomeye!
3 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAriko ndavuga ibi ngo “ubiba nke azasarura bike, naho ubiba nyinshi azasarura byinshi” (2 Abakorinto 9:6).
Abantu batanga ni ingenzi cyane ku Mana, kandi bategeka isi. Ntabwo ushobora kujya munsi y’ibyo utanga, kuko uko urushaho gutanga, niko urushaho kwakira. Umwami Yesu yabivuzeho ubwo yavugaga muri Luka 6:38 ati ”Mutange namwe muzahabwa. Urugero rwiza rutsindagiye, rucugushije, rusesekaye nirwo muzagererwa, kuko urugero mugeramo ari rwo muzagererwamo namwe”
Umurongo wacu ufungura uravuga (...) -
Wari uzi ko Imana ifuha?
24 March 2016, by Alice RugerindindaUbundi ijambo “gufuha” rikunze gukoreshwa hagati y’abantu bashakanye cyangwa bakundana. Bamwe bakunze kuvuga ko akenshi gufuha kuba hagati y’abantu batizerana, abandi bakavugako umuntu afuhira uwo akunda, cyane ko, aba yumva ntawundi muntu wagombye kwitambika hagati y’urukundo cyangwa imibanire yanyu.
Igihe kimwe rero Imana yereka Ezekiyeli umuhanuzi ko ijya ifuhira abantu bayo ndetse imwereka n’ibintu bijya biyitera gufuha : “ mperako nubura amaso ndeba ahagana ikasikazi, maze mbona ikasikazi (...) -
Itorero rya ADEPR ryasoje amahugurwa ku kwimakaza umuco w’amahoro hifashishijwe Bibiliya.
28 June 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa kane taliki ya 28/06/2012 ku kigo cy’ Amahugurwa mu Kagarama hasojwe amahugurwa yari amaze iminsi itatu ku gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro hifashishijwe Bibiliya.Akaba yari yahuje abayobozi b’abandi baturutse mu ndembo zose za ADEPR uko ari 12 mu Rwanda. Aya mahugurwa akaba yari ayobowe n’umwisha Steve Moore ukomoka muri America akaba ari inzobere mu gukemura amakimbirane no kwimakaza umuco w’amahoro. Aha akaba yarigishije inkingi zagufasha kwimakaza umuco (...)
-
Ukwiye guhagarara ku munara ugategereza Uwiteka
31 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 2:1-3 Nzahagarara hejuru y’ umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndebe aho ari numve icyo ambwira, n’uko ansubiza kubw’ icyo namuganyiye. Maze Uwiteka aransubiza ati: " andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugirango ubisomye abyihutire". Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze kuko kuza bizaza ntibizahera.
Imana ihabwe icyubahiro cyane mbega ibintu byiza. Aya magambo yaramfashije cyane. Uwiteka (...)
0 | ... | 320 | 330 | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | ... | 1230