Ururimi ni rwo rwica kandi nirwo rukiza; abarukunda bazatungwa n’icyo ruzana (Imigani 18:21).
Ubuzima buzakubyarira umusaruro w’ibyo uvuga. Amagambo yawe azana mu buzima bwawe ibintu uvuga, byaba ibyiza cyangwa ibibi. Ntabwo wahora uvuga amagambo adafite agaciro, adakora atagira n’ukwizera ngo utegereze gutera imbere. Kimwe n’ibyo, ntabwo wavuga amagambo yuzuye ukwizera uhozaho ngo ubeho ubuzima busanzwe.
Ibyanditswe byuzuye inyigisho zivuga ku mbaraga zo kurema n’ubushobozi by’amagambo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ita Ku Magambo Uvuga!
3 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Ibintu 5 ukwiriye kumenya kuri Antikristo!
6 November 2013, by Simeon Ngezahayo1 / Ibimenyetso rusange biranga Antikristo
“Bana bato, tugeze mu gihe cy’imperuka kandi nk’uko mwumvise yuko Antiksirto azaza, ni ko na none hamaze kwaduka ba Antikristo benshi ndetse ni byo bitumenyesha ko igihe cy’imperuka gisohoye…”
“Mbese umunyabinyoma ni nde, keretse uhakana ko Yesu atari Kristo? Uhakana Data wa twese n’Umwana we ni we Antikristo” 1 Yohana 2:18 / 2:22
“Ariko umwuka wose utavuga Yesu utyo ntiwavuye ku Mana, ahubwo ni umwuka wa Antikristo, uwo mwumvise ko uzaza kandi none umaze (...) -
“Ibyo twibwira ni wo mwanzi wacu wa mbere!” Joyce Meyer
11 March 2014, by Simeon NgezahayoIbyo twibwira biradushuka cyane, ariko ntangazwa cyane n’uburyo tubyiringira. Nizera yuko ibyo twibwira nk’Abakristo ari byo mwanzi wacu wa mbere, kandi bitubuza kwinjira mu bushake bw’Imana busesuye kuko umwanzi abasha kuturwanya akoresheje ibyo twibwira.
Sinshatse kuvuga yuko ibyo twibwira ari bibi, ahubwo umwanzi abasha kwinjira mu byo twibwira no mu mitima yacu ku buryo bworoshye. Ni ingenzi cyane rero ko tugomba kumenya uburyo dutwara ibyo twibwira.
Umuntu agizwe n’ibice bitatu: (...) -
Bakiristo mudahagurutse ngo turwanye icyaha cy’ubusambanyi kitwugarije, ntaho twaba tugana.
17 February 2016, by Ernest RutagungiraUbusambanyi ni kimwe mu byaha bifite ubukana ndenga kamere muri iyi minsi, cyane ko usanga cyugarije abantu b’ingeri zose, yaba abahuje ibitsina ,urubyiruko, abapfakazi ndetse n’ abubatse ingo, ikibabaje kandi kurushaho ni uko usanga mu gihe tugezemo ubu busambanyi butakirangwa gusa mu batizera Imana ahubwo bimaze kugaragara ko na bamwe mu bakora imirimo y’Imbere mu nzu y’Imana ( Ba pasitoro, padiri n’abandi ) nabo batangiye kwandura uyu muze w’icyaha, Nyamara twibuke ko ubwinshi bw’aba (...)
-
Tekeli, wapimwe mu bipimo !
2 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneTekeri bisobanurwa ngo : « wapimwe mu bipimo, ugaragara ko udashyitse. » (Daniel 5 :27)
Umwami Belushazari yari umwami w’i Baburoni. Yakoresheje ibirori, atumiza ibikombe bakuye mu rusengero i Yerusalemu ngo abe aribyo banywesha inzoga, basenga ibishushanyo bariyanduza cyane. Bakibyina, umwami abona ikiganza kiri kwandika ku rusika ngo : « Mene mene tekeli ufarisini ».
Umwami yagize ubwoba bwinshi, abapfumu ntibabasha kumusobanurira ibyo ari byo, nyuma haza Daniyeli umukozi w’Imana wari yuzuye (...) -
Icyampa Imana ikabana nanjye nk’uko yabanaga nabasogokuruza mu kwizera.
16 December 2013, by Alice RugerindindaNabo basubiza Yosuwa bati: “ Ibyo udutegeka byose tuzabikora, n’aho uzadutuma hose tuzajyayo. Nk’uko twumviraga Mose muri byose nawe niko tuzakumvira, icyakora Uwiteka Imana yawe ibane nawe nk’uko yabanaga na Mose. Yosuwa 1: 16-17
Muri Bibiliya Ijambo ry’Imana ho haranditse ngo: “ Tuzakumvira byimazeyo nk’uko twumviraga Musa. Icyaduha gusa ngo Uhoraho Imana yawe azabe ari kumwe nawe nk’uko yari kumwe na Musa” Yosuwa 1:17
Imana ishimwe cyane. Aha, ni igihe Imana yari imaze gutoranya Yosuwa ngo (...) -
Uko John bunyan yakiriye agakiza
7 May 2014, by UbwanditsiJohn Bunyan ni umwanditsi w’agatabo k’Umugenzi (Pilgrim’s Progress). Mu buzima bwe ntiyigeze asayisha mu byaha nko gusinda cyangwa gusambana, uretse gusebya Imana, kuyihakana ndetse no guhakana Isabato. Mu gihe yari muri ubu buzima bwo kurakaza Imana, yagize iyerekwa ry’umujinya uzatera, maze amajoro menshi akayamara mu nzozi maze bwacya ntizibashe gusibangana ahubwo zigakomeza kumukoroga. Yakundaga kurota imperuka yabaye, cyangwa akarota isi yasama ikamumira. Uko yakomezaga gukura ni ko (...)
-
Gukora ikintu kidasanzwe mu gihe kidasanzwe!
11 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana“ Aherako abwira Dawidi ati: “ Undushije gukiranuka kuko unyituye ineza ariko njye nkakwitura inabi” 1 Samuel 24:18
Ubusanzwe gukora ikintu cyiza kidasanzwe mu gihe kidasanzwe nibyo nakwita gukiranuka nyako.
Izi nkuru ni iza Sawuli na Dawidi. Bibiliya itubwira ukuntu Sawuli yashatse kwica Dawidi inshuro nyinshi cyane, Uwiteka akajya amurokora. Muri iki gice cya 24, batubwira ukuntu noneho Dawidi yibonye ari hafi ya Sawuli, ashobora kuba yakwihorera akamwica, ariko Dawidi ntiyamwica.
“Dawidi (...) -
Wari ukwiriye kugirira Imana icyizere!
1 February 2016, by Alice Rugerindinda“Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si ibibi, kugirango mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.” Yeremiya 29:11”
Aya ni amwe mu magambo yo mu rwandiko umuhanuzi Yeremiya yanditse ari I Yerusalemu, arwoherereza abasigaye bo mu bakuru bajyanywe ari imbohe, no ku bakuru no ku batambyi , no ku bahanuzi no kuri rubanda rwose, abo Nebukadinezari yakuye I Yerusalemu akabajyana I Babuloni ari imbohe.
Biratangaje kumva umuntu yaranyazwe, ariko aho ari mu bunyage, ijwi (...) -
Wowe warakebwe by’ukuri!
8 May 2016, by Innocent KubwimanaUwiteka abwira Mose na Aroni ati ‘’Iri ni ryo tegeko kuri pasika: ntihakagire umunyamahanga urya ku byayo. Ariko umugurano w’umuntu wese yaguze ifeza, nibamara kumukeba abone kuryaho. Umusuhuke w’umunyamahanga, n’umugurano ukorera ibihembo ntibakabiryeho.
Bye gukurwa munzungo bijyanwe mu yindi. Ntugasohokane n’intongo y’iyo nyama, kandi nyimukavuneho n’igufwa na rimwe. Iteraniro ry’abisirayeli ryose rijye riziririza pasika, kandi umunyamahanga nabasuhukiramo agashaka kuziririza Uwiteka pasika, (...)
0 | ... | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | ... | 1230