Iyo umuntu yanduje imyambaro yawe, inzu cyangwa se imodoka yawe ntabwo bigushimisha, ahuwo birakubabaza. Nk’uko ubigenza niko ukwiye no kwirinda abanduza ubuzima bwawe baguca intege igihe cyose, bakwereka ko ibintu bitazashoboka, ntacyo uzageraho.
Si bibi kuba umuntu yakubwira aho unanirirwa ariko agamije kukwereka icyo wakora, ariko hari ubwo ubana n’umuntu iteka agahora akwereka ibyakunaniye, ibyananiye abo mufite icyo mupfana, abo mungana, mbese icyo utekereje cyose akakwereka ko ntaho (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Vana amaso ku bitagenda, utumbire Yesu
8 September 2015, by Innocent Kubwimana -
Abanzi ba Kristo bamusebya ko ngo yaba yari afite umugore
21 September 2012, by Simeon NgezahayoUmwanditsi w’urubuga cnn.com Eric Marrapodi aherutse gushyira ahagaragara inyandiko y’abiyitirira Kristo bo mu gihugu cya Misiri (kizwi cyane ku izina rya Egiputa), aho bagaragaza ko Yesu ngo yaba yari afite umugore. Ibi babigaragaje bashingiye ku nyandiko bavuga ko ari iza kera, zanditse mu rurimi rw’Igikobute (soma Copt) rukoreshwa n’Abakristo bo muri icyo gihugu, aho bavuga ko Yesu yagiye akoresha amagambo nk’aya ngo, “Umugore wanjye…” Bimaze gushyirwa ahagaragara byateye impaka nyinshi, ku (...)
-
Ni gute twabaho turi abakristo barangwa n’ukuri muri byose. Evangeliste Claude
28 June 2016, by Rudasingwa Jean ClaudeMuri iyi minsi turi kubona abantu benshi bari kureka kunyura mu nzira ifunganye ,ariyo nzira y’ukuri izatugeza umu ijuru ,aho kunyura muri iyo nzira isaba gukoresha ukuri muri byose ,abantu bari kunyura mu nzira y’ibinyoma bakareka gukoresha ukuri bakayoba bakihakana umwami wacu Yesu kubwo gushaka indamu mbi ibyo byatumye twibaza iki kibazo:”Ni gute twabaho turi abakristo barangwa n’ukuri muri byose bashimwa n’abantu kandi bashimwa n’Imana muri iki gihe cya none”?
Igisubizo kicyo kibazo (...) -
Fiancé wanjye arambeshya. Nakora iki?
31 August 2013, by Simeon NgezahayoIkibazo:
Mfite ikibazo, ndi hafi kurushinga, ariko fiancé wanjye arambeshya kuko acuditse n’uwo bahoranye. Nakora iki?
Igisubizo:
Ubusanzwe, igihe cya fiançailles ni igihe cy’ibyishimo, igihe umenyanamo birushijeho n’umukunzi wawe, mukagenda murushaho kwizerana buhoro buhoro mbere y’uko mufata icyemezo cyo kurushinga ngo mubane ubuziraherezo. Niba rero icyo cyizere kidashoboka mbere y’uko murushinga, mbese utekereza ko fiancé wawe azakubera umwizerwa n’ubwo yaba yarakwambitse impeta mu rutoki? (...) -
Nyongerera imbaraga Mana ngukorere! Alice Rugerindinda
30 July 2015, by Alice Rugerindinda“ Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe, no kwizera kwawe, no kugabura kwawe, no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi” Ibyahishuwe 2:19 I know your deeds, your love and faith, your service and perseverance, and that you are now doing more than you did at first. Revelation 2:19
Nubwo ku murongo ukurikiyeho Imana yanababwiraga n’icyo ibagaya, ariko guhera umunsi nasomye iri jambo, iteka iyo ndigezeho ngira icyifuzo cy’uko Imana yampa imbaraga ngakorana umwete (...) -
Biba Imbuto y’Urukundo!
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).
Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza; ntugategereze abantu ngo (...) -
Hahirwa abo Yesu azasanga biteguye.
30 April 2012, by Alice Rugerindinda“ Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso”. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo bazaba bahirwa” Luka 12:37
Ubundi kwitegura Yesu ni igikorwa gihoraho, si ikintu gikorwa umunsi umwe, ukwezi kumwe, umwaka umwe, ni igikorwa gihoraho, kirangira umuntu yambutse rwa ruzi(urupfu) amahoro, cyangwa se igihe Yesu azahagarara ku bicu. Ninaho bigoranira ariko Pawulo akavuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Imana ishimwe cyane. Buriya abasirikare njya mbitegereza (...) -
Uburyo 7 Satani akoresha ngo asenye Itorero - Ron Edmondson
8 May 2014, by Simeon NgezahayoSindi umupasoteri uhora yitegereza Satani waneshejwe ngo ndebe ibitagenda neza, ahubwo nitegereza Yesu kandi nkashishikariza abandi kumukurikira. Ariko nzi rwose ko Satani akunda gusenya... itorero cyangwa akagerageza. Ikigaragara ni uko Satani adashobora byose, kandi itorero ry’Imana rirarinzwe. amarembo y’ikuzimu ntazarishobora, ariko Satani akunda rwose gusenya umurimo itorero ry’Imana rikora.
Dore uburyo 7 Satani agerageza gukoresha ngo asenye itorero:
1. Amakimbirane mu itorero Satani (...) -
GUSENGA IMANA UKO ISHAKA URI UWO ISHAKA
29 June 2016, by Ernest RutagungiraYohana 4:23: Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene aba aribo bamusenga.
Muri iyi minsi iyo abantu babonye umuntu usenga, akenshi bibwira ko ari umuntu w’umunyabibazo bikaba ikibazo gikomeye rero mu gihe abasenga nabo ariko babifata. Ariko nagira ngo twibukiranye ko impamvu nyamukuru yo gusenga kwacu igomba kuba iy’Umwuka kuruta umubiri. Yesu aragaragaza ko hari abantu Data ashaka ko bamusenga, ushobora kwibaza (...) -
Gusenga nk’ ikimenyetso cyo guca bugufi Alice
5 February 2016, by Alice Rugerindinda“Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja. Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja , niko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, kugeza aho azatubabarira”. Zaburi 123:2
Maze iminsi nibaza igisobanuro cyo gusenga, ariko nasanze gusenga ari ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana, uyereka ko ariyo ishoboye, ko uyikeneye mu buzima bwawe, ko kubaho utayifite biguteye ubwoba, ko ariyo yakurengera ku kibazo ufite……
“ Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta (...)
0 | ... | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | ... | 1230