Yesu ajya kuva mu isi arangije umurimo wo gucungura umuntu, yavuze ko azabana natwe kugera ku iherezo nubwo atari bukomeze kubana n’abantu imbonankubone. Mbibutse ko iyo atagenda yari gukomeza kubonwa n’abo bari kumwe gusa.
Ariko we ubwe yavuze ko byari byiza ko agenda ngo tubone umufasha ari we Mwuka wera ugomba kudutsindagiza muri uru rugendo rugana mu ijuru, akatuyobora mu kuri kose Data wo mu ijuru ashaka.
Imana rero ishaka ko umuriro w’Umwuka wera wuzura muri twe kugira ngo tubashe kuba (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dukeneye umuriro w’Umwuka wera ngo tubashe guhangana n’isi ya none
17 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Imana yumva amasengesho asengewe mu Mwuka no mu kuri. Pastor Emmanuel
14 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIMANA ISHIMWE KUKO YUMVA GUSENGA
Imana yahisemo uburyo ibana natwe, Imana ni umwuka wowe ukaba umuntu. Imana ni umwuka n’abayisenga bayisengera mu kuri no mu mwuka, yahisemo ko tuyisenga turi mu mubiri yo iri mu mwuka ikatwumva, iyo iza kugira office mu mugi, twari kujya dutonda umurongo tuyishaka, niyo mpamvu yahisemo kuba mu mwuka igashakwa n’abanyamwuka.
Ibitaboneka byayo nizo mbaraga zayo, abantu barayishatse babura aho iba, ariko irahari iri kumwe natwe. Iyo iza kuba iba muri Amerika (...) -
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa (Igice cya 5) Pastor Kazura Jules
12 January 2014, by UbwanditsiAmabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa (Secrets that transform you to become a social man)
Iyi ni inyigisho yagatanu aho twigabimwe mu bidutera kubura inshuti kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho zishize twari twarebye enye mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga.
Iyambere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iyakabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iyagatatu yari NDIHAGIJE (Self-sufficient), (...) -
ADEPR Gikondo:Hatangiye igiterane cy’amasengesho y’ imisi itatu
29 December 2011, by UbwanditsiIki giterane cy’amasengesho yo gusoza umwaka cyatangiye kuri uyu wa kane taliki ya 29/12/11 kuri ADEPR Gikondo nkuko twari twabibatangarije mu nkuru zacu z’ubushize.
Nk’uko bitangazwa n’abateguye iki giterane ,Intego nyamukuru yacyo ni iyo gushima Imana kubyo yakoze mu mwaka wose wa 2011.Muri iki giterane kandi hazabamo gahunda nyinshi harimo gutanga ubuhamya ku bakorewe ibitangaza bikomeye ndetse hzabamo no gusengera abarwayi batandukanye.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu ndetse n’amakorari (...) -
Ibitangaza bikomeje gukoreka i Musanze
4 July 2013, by UbwanditsiKuva kuri uyu wa gatatu I Musanze hatangiye ibiterane byo kubohoka mu byaha ndetse no mu ndwara kuri uyu wa 4 kuva ku isaha ya saa cyenda nibwo igiterane cyari gitangiye nyuma y’ijambo ry’Imana ryigishijwe na Ev.dana Morey rivuga ku ukubohoka by’ukuri hakurikiyeho umwanya w’amasengesho mu bitabiye ibi biterane benshi baje bafite ibibazo bitandukanye muribo harimo abafite ubumuga butandukanye kandi bose bifuza gukira!
Dana Morey yatangiye avuga ko gukira biterwa n’ukwizera k’umuntu aho (...) -
Waba uzi ibitangaza bitanu biruta ibindi byose ?
17 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi, cyane cyane mu Matorero y’Ubutumwa Bwiza, yizera Yesu (Evangelical churches), bifuza kubona ibitangaza by’Imana, kandi koko birakenewe (Abaheburayo 2: 4). Ariko nifuje ko tuganira ku bitangaza bitanu biruta ibindi byose, ngo bitume ubishaka kurushaho.
KUREMWA N’IMANA MW’ISHUSHO YAYO
Iki ni igitangaza kibimburira ibindi byose, kuko Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana yaremye umuntu mw’ishusho yayo (Itangiriro 1: 26-27). Kandi wibuke ko Imana yakuremye kubera ubushake bwayo (...) -
ADEPR Gikondo hasojwe igiterane cyari kimaze iminsi itatu
31 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 31/12/11 mw’ itorero ry’ ADEPR Gikondo hasojwe igiterane cyari kimaze iminsi itatu. Twabamenyesha ko iki giterane cyitabiriwe n’amatsinda avuye mu gihugu hose harimo abava mu ntara y’amajyaruguru,Amajyepfo, Iburasirazuba na Kigali ville. Iki giterane cyitabiriwe na none n’abakozi b’ Imana batandukanye harimo Zigirinshuti Michel, Pastor Ngamije Viateur, Pastor Desire Habyarimana, Pastor Karangwa na Madame we mafubo Esther. Ikindi na none hari abahanzi batandukanye (...)
-
Imana yankirije uburwayi mu mubatizo Faina Mukansanga
22 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNyuma ya genocide yakorewe abatutsi muri mata 1994 umuryango wanjye wari umaze kurangira naje kurwara uburwayi bw’ ijosi bwatewe no no kumara igihe kinini mu bwihisho nagize uburibwe budasanze ndetse n’umuriro mwishi.
Abaganga bagerageje kumvura imiti ishoboka biranga mbana nabwo umwaka n’igice. Uwambonaga wese yagiraga impuhwe akamvuza navujwe n’abavandimwe, inshuti, abazungu, abahinde.
1995 nigaga secondaire hari igihe ninjiraga mu kizami abayobozi nkabona barantahanye kuko nahitaga ngira (...) -
Imana niyo yagira icyo ikora ku buzima bwawe ikagikomeza
30 July 2015, by Innocent KubwimanaMbese mu buzima bwawe wiringiye iki? Ese uzirikana ko Uwiteka ari we ugira icyo akora akagikomeza? Uko byagenda kose ibyo wiyubakiye ntaho byakugeza, kuko Uwiteka niwe wenyine wagira icyo akora, akakirema yarangize akanagikomeza.
Imana ni yo yonyine ifite icyo yakora ku byo uri gucamo ibyo aribyo byose, ni nayo ifite ubushobozi bwo kugira icyo irema niyo kitaba kiriho. Nubwo ubumenyi bwo mu isi bwakwanzura ko nta gishoboka, Imana yakirema.
Imana yabasha guhamagara ikintu kitariho nkaho (...) -
Umukristo n’isakazamakuru
2 February 2016, by UbwanditsiKuva 23:1 - "Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze (...)"
Ejo natanze umukoro kuri iki cyanditswe ngamije ko abantu batanga ibitekerezo ku bijyanye n’ukuntu umukristo agomba kwitwara muri iki gihe aho uburyo bwo kwamamaza amakuru burimo kwiyongera kd bukoreshwa nabi ku buryo bwamamaza amakuru y’impuha.
Maze iminsi mbona hari inyandiko zitirirwa ziherekanwa kuri what’s up Rwanda Revenue, izititirwa RURA, izisebya abantu barimo n’abakozi b’Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta, etc.
Byageze aho (...)
0 | ... | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | ... | 1230