Zab 22: 7, Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.
Aya ni amagambo Dawidi yavuze, ariko abahanga mu bya bibiliya bavuga ko ari ubuhanuzi bwerekeza kuri Kristo. Kandi koko, urebye ku murongo wa 2 muri icyo gice, uhasanga amagambo Yesu yavugiye ku musaraba ati : Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje?, aya magambo agaragaza ko iyi zaburi ari iya Yesu.
Tugarutse ku murongo wa 7, aravuga ati jyeweho ndi umunyorogoto. Umunyorogoto ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Wari uzi icyo umunyorogoto usobanura muri Biblia?
13 September 2015, by Kiyange Adda-Darlene -
Kwibuka 22: Umudugudu wa ADEPR Nyakabanda waremeye umukiristo wacitse ku icumu utishoboye
13 June 2016, by Ernest RutagungiraKuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 kamena 2016, barangajwe imbere n’umunyamabanga mukuru wa ADEPR mu u Rwanda,abakirisito ba ADEPR umudugudu wa Nyakabanda bakoze umuhango wo kwibuka Genocide yakorewe abatutsi, igikorwa cyaranzwe n’urugendo rwo kwibuka ndetse no kuremera umwe mu bakirisito b’uyu mudugudu wacitse ku icumu utishoboye.
Uretse umunyamabanga mukuru wa ADEPR, uyu muhango witabiriwe n’Umuyobozi wa IBUKA mu umurenge wa Niboyi, aba kirisito n’abandi bayobozi batandukanye bo muri iri (...) -
GUHINDUKA! BIRASHOBOKA RWOSE! Joyce Meyer
26 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaData yahindutse umukristo ku myaka 83 y’amavuko. Hagiye habaho ibihe mu myaka yatambutse aho natekerezaga nti “Ntazigera ahinduka!” Ariko nakomeje kumusengera. Ariko, Imana ishimwe, yaje guhinduka —Yarahindutse bimwe bitari byaba hope!
Kugirango uhindurwe ugomba guhinduka wese uturutse imbere muri wowe ukagera inyuma. Igihe tubaye abakristo bavutse ubwa kabiri mu 2 Abakorinto 5:17 BibiliyaYera ivuga icyaremwe gishya (ikiremwa gishya byose hamwe); Ibyakera [uko wahoze mu myitwarire no mu mwuka] (...) -
Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa
20 November 2013, by Rudasingwa Jean ClaudeBirankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa (Yohana 9:4-5)
Ncuti yacu dukunda cyane, ndakuramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Nifuje ko tuganira iri jambo, kugira ngo tumenye ko gukora umurimo w’Imana bidukwiriye. Kandi ndasaba Imana ngo iduhe ihishurirwa n’imvugo nk’iya Yesu. Muri iri jambo harimo amagambo y’ingenzi akurikira:
1. Inshinga “Gukora” 2. Umukozi : Yesu 3. Igikorwa : Guhumura 4. Ukorerwa (Nyir’umurimo): Imana 5. Uwo igikorwa gikorerwaho: Impumyi 6. Igihe cyo (...) -
“Imana yankijije ibisazi ndiga ndangiza Kaminuza none ubu nkora n’akazi.”
19 August 2013, by UbwanditsiAya ni amagambo akubiye mubuhamya bwa Mutabaruka JeanNepo.Mutabaruka avuga ko yavukiye mu muryango w’abantu badakijijwe ariko we akaba yarakuze atinya icyaha nkuko we abyitangariza. Mutabaruka ati: “Ndibuka ko mfite imyaka 4 iyo najyaga gukora ikintu ntekereza ko ari icyaha narabanza nkabaza abo tuvukana ko ari bibi babimbuza nkabireka.” Mutabaruka akomeza avuga ko Genocide yakorewe abatutsi mu mwaka wa1994yatumye atatana n’abavandimwe be. Mutabaruka avuga ko yahunganye na Nyirarume (...)
-
Byose abikora neza. Ev. KIYANGE Adda-Darlene.
11 November 2013, by Kiyange Adda-DarleneMariko 7 :37, Baratangara cyane bikabije, baravuga bati : « Byose abikoze neza : azibura ibipfamatwi kandi akavugisha ibiragi. »
Umuryango wari ufite ikibazo cy’umuntu wabo wari ufite ubumuga bwo kutumva ndetse no kudedemanga. Bamaze kumenya ko Yesu ari aho hafi, baramuzana ngo Yesu amukoreho. Bigaragara ko bari bizeye ko namukoraho arahita akira, ariko igitangaje ntabwo Yesu yabikoze nkuko babitekerezaga ngo amushyireho ikiganza, ahubwo yakoze ibitandukanye. Yamujyanye ku ruhande (...) -
Kigali: 170 barangije ishure rya Bibiliya BTC bahawe impamyabumenyi
15 February 2014, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu tariki 14 Gashyantare 2014 ku rusengero rwa ASSEMBLIES OF GOD KIMIHURURA habereye umuhango wo guha abanyeshuri impamyabumenyi barangije amasomo mu ishuri rya Bibiliya BTC ( BIBLE TRAINING CENTER ) mu byiciro bitandukanye aribyo Diploma na Degree . Mukiganiro n’umuyobozi wiri shuli Bwana Rev. Pastor Vianney Mulinda yagiranye n’ itangazamakuru , yataje ko iri shuri rya BTC rikorana n’amatorero atandukanye kandi rikaba ryaratangijwe n’itorero Rwanda Pentecostal Assemblies of (...)
-
Kicukiro: Abagera 162 bafashe umwanzuro wo kubatizwa.
6 October 2012, by UbwanditsiKuri uruyu wagatandatu taliki ya 05/10/2012 ku itorero ry’ ADEPR habereye umubatizo w’abantu bahisemo gukurikira Yesu bagera 160. Ubwo twageraga ku rusengero rwa Kicukiro twasanze abasore, abakobwa, abagabo n’abagore babukereye bifuza kubatizwa mu mazi menshi nkuko ari itegeko ry’ Imana. Umushumba wa Kicukiro yigisha abagiye kubatizwa
Mu ijambo Umushumba w’ Itorero rya Kicukiro Pst Rurangwa Louis Second yagejeje ku bari bagiye kubatizwa, yavuze ko abantu benshi na mbere y’uko abazungu baza (...) -
Mbese ubwo itimanye umwana wayo, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ? Ev: Adda-Darlene
12 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbese ubwo itimanye umwana wayo ikamutanga ku bwacu twese, izabura ite kumuduhana n’ibindi byose ?( Abaroma 8 : 32)
Mu buzima busanzwe habamo ibyifuzo byinshi bishingiye kubyo umuntu akenera. Akenshi kwihangana biragorana kuko umubiri uba ushaka ko bihita biboneka ako kanya. Umuntu kandi akenera izindi mbaraga ziri hejuru ye ( force surnaturelle), zimufasha kugera kubyo yifuza. Iyo umuntu yamenye Imana yihutira gusenga. Utizera ajya mu bapfumu. Ikindi kintu kijya kibaho n’uko wa muntu (...) -
Nari mayibobo nta byiringiro mfite, Imana inkuramo impindurira amateka! (Igice cya 2) – Simeon Ngezahayo
4 December 2013, by UbwanditsiNasubiye mu ishuri rero, ndiga kandi Imana impa ubwenge budasanzwe! Najyaga nsobanurira abo mpasanze, harimo n’abasibiye mu gihe nari maze igihe ntiga. Icyo ni igitangaza nshimira Imana, kuko yari irimo kuntegura ngo nkomeze muri Kaminuza! Gusa nakomeje kunywa itabi ryoroshye (cigarette), kuko addiction yari ikindimo. Maze kwitegereza ukuntu Imana inkunda, n’ukuntu nayihemukiye, narasenze nti “Mana, numbabarira ukanjyana kwiga aho ntazahura n’ikigare nzagukorera.” Ikigare ni cyo cyatumaga nywa (...)
0 | ... | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | ... | 1230