"Dukubita hasi impaka n’ikintu cyose kishyiriye hejuru kurwanya kumenya Imana, dufata mpiri ibitekerezwa mu mitima byose ngo tubigomorere Kristo’’. (2 ABAKORINTO 10:5 )\
Ubwonko bwanyu ni impano y’umwihariko ituruka ku Mana. Ibasha kuba yabika miliyali ibihumbi ijana by’ibitekerezo! Ni igikoresho Imana iba ishaka gukoresha mu murimo yabahamagariye kugira ngo isohoze imigambi yayo.
Akenshi tunaniza imitima yacu dutekereza ibintu byinshi. Niyo mpamvu mugomba kubera maso cyane ibyo mwinjiza mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Murinde imitima yanyu!
9 September 2015, by Isabelle Gahongayire -
Dawidi yagiraga umutima umukubita! Alice Rugerindinda
24 August 2015, by Alice Rugerindinda“ Dawidi amaze kubara abantu, umutima we uramukubita. Abwira Uwiteka ati: “ Ndacumuye cyane kubyo nkoze ibyo, ariko none Uwiteka ndakwingize, kuraho gukiranirwa k’umugaragu wawe kuko nkoze iby’ubupfu bwinshi” 2 samuel 24:10
Mu yindi Bibiliya haravugango Dawidi amaze kubara abantu yumvise umutima we udiha.
“ Dawidi arahaguruka agesa ku kinyita cy’umwambaro wa Sawuli bucece. Hanyuma Dawidi agira umutima umuhana, kuko yageshe ku mwambaro wa Sawuli. Abwira abantu ati : “ Uwiteka andinde kugenza (...) -
Impamvu 7 zatumye Elisa asaba Eliya imigabane 2 y’Umwuka we. Pasteur Desire Habyarimana
7 December 2013, by Pastor Desire Habyarimana2 Abami 2:9b
Dukwiriye imbaraga zikubye kabiri kuko ibidutegereje birakomeye. Yesu yarabirebye areba umurimo asize, abwira abigishwa ati «Mujye mucumba cyo hejuru i Yerusalemu, kandi ntimuzahave mutarahabwa imbaraga. Icyakora muzahabwa imbaraga Umwuka Wera nabamanukira » Ibyak. 1:8.
Ibyari bibategereje kwari ugucibwa ibihanga, kujugunyigwa intare, gutwikwa, kwambara ubusa n’akarengane k’uburyo bwinshi. Wabwira ko mu gihe cyacu ibyo bidahari ? None se ibyaha bihari n’intege nke zihari uzapfa (...) -
Ukwiye kwiga gutsinda ibitekerezo bibi.
14 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana‘’Erega nzi ibyo nibwira nzabagirira! Ni amahoro si bibi, kugira ngo mbareme umutima w’ibyo muzabona hanyuma. Niko Uwiteka avuga.’’ Yeremiya 29 :11
Nakuriye ahantu hari icyuka kibi, harangwamo abasinzi, induru, ubwoba, akarengane, hagati y’abantu bihebye. Nari narafashe umuco wo kutagira icyiza ntega ku buzima, uretse gutenguhwa. Nahoraga nibaza nti : Ni ikihe cyago kindi kigiye kungwira ?’’
Igihe Imana yampamagariraga kuyikorera, ntabwo nahise nkira ako kanya. Nyuma yo gukura nibwo naje (...) -
Nowa kuki wubaka iyo nkunge?
19 April 2013, by Alice RugerindindaIki kibazo cyabajijwe Nowa ,mu gihe Imana yari imutegetse kubaka inkuge y’ubuhungiro ku bantu bazemera kuyinjiramo.
Bibiliya itubwirako cyari igihe ibyaha byari bigwiriye cyane mu isi, kugeza aho Imana itagishoboye kubyihanganira, ngo igeza aho yicuza impamvu yaremye umwana w’umuntu.
“ Kandi Uwiteka abona ko ingeso z’abantu zari mbi cyane mu isi, kandi ko kwibwira kose imitima yabo itekereza ari kubi gusa iteka ryose. Uwiteka yicuza yuko yaremye abantu mu isi, bimutera agahinda mu mutima” (...) -
Mu kiganiro mbwirwa ruhame ku buhanuzi ADEPR yongeye kwihanangiriza abakura abantu imitima!
10 October 2015, by UbwanditsiKu uyu wa gatandatu tariki ya 10/10/2015, ku kicaro cya Kaminuza ya Telowojiya y’itorero rya ADEPR, kiri mu Gatenga habereye ikiganiro mbwirwa ruhame ku kamaro k’ubuhanuzi ku itorero ndetse n’igihugu, iki kiganiro cyateguwe n’iyi kaminuza ku bufatanye n’itorero rya ADEPR kigamije gutanga impanuro ku banyempano bo muri iri torero kugira ngo impano zabo zibashe gukoreshwa neza zigirire umumaro itorero n’igihugu.
Muri iki kiganiro umwe mu barimu b’iyi kaminuza watanze ikiganiro yagarutse ku mumaro (...) -
Urashaka kubona mu maso h’Imana? - Brad Lomenick
23 April 2013, by Simeon NgezahayoIyo usomye ibyanditswe byera wumva urushijeho kugirira Imana inyota. Mose yashakaga Imana buri munsi. Yobu yayinambyeho mu bihe bigoye cyane. Esiteri yayiringiye mu gihe byashoboraga kumuhitanira ubuzima. Dawidi yakurikiye Imana, ayishakisha umutima we wose nk’uko tubisoma muri Zaburi. Abahanuzi bahoraga bifuza kumva ijwi ry’Ishoborabyose, n’intumwa ziyikurikira zinezerewe kugeza ku gupfa.
Aba bagabo n’abagore bari abayobozi bakomeye, nyamara ab’iki gihe nta gaciro babiha. Benshi bishyiriraho (...) -
Waba uzi impamvu tugeragezwa?
26 March 2012, by Ubwanditsi“Penina yababaza Hana akamutera agahinda kuko atabyara” –(1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore babiri Penina yari yarabyaye na Hana utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Anna yaje kubyara akamutura Uwiteka.
Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’ubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo. (...) -
Niko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana
30 January 2016, by Alice Rugerindinda“Nk’uko imparakazi yahagizwa no kwifuza imigezi, niko umutima wanjye wahagizwa no kukwifuza Mana”. Zaburi 42: 1(2) Mbega ikintu cyabuze! Ibaze nawe umutima wawe wifuza Imana kuri uru rugero! Abazi imparakazi bavuga ko ari inyamaswa izi kwiruka cyane, ngo yiruka 40 miles mu isaha , yirebe uko yiruka, ijya gushaka umugezi yahagira, idahagarara kuko ifite inyota!
Umwanditsi w’iyi Zaburi rero akora ikigereranyo ngo nkuko iyo mparakazi yiruka idahagarara, ngo niko nawe umutima we wahagira ushaka (...) -
“Kuki ari ngombwa gukizwa? Wabwirwa n’iki ko ukijijwe? Iherezo ry’uwakijijwe ni irihe?” (Igice cyambere)
9 May 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Kuki ari ngombwa gukizwa? Wabwirwa n’iki ko ukijijwe? Iherezo ry’uwakijijwe ni irihe?” (Igice cyambere)
Yohana 3:17 " Kuko Imana itatumye umwana wayo kw’isi, gucira abari mw’isi ho iteka, ahubwo Imana yabikoreye kugirango abari mwisi bazakizwe nawe"
Yesu ashimwe nshuti zanjye. Nkuko maze iminsi mbisaba Imana, nifuje ko twaganira gato ijambo ry’Imana, rifiteintego "GUKIZWA". Mu nteruro irihe juru muri uyu murongo wa 17 w’igice cya gatatu cyaYohana, tubonye ko icyatumye Yesu yambara umubiri (...)
0 | ... | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | ... | 1230