Usanga abantu benshi barwana no kubahiriza amategeko y’Imana kandi ni byiza kuko Imana idusaba kuyibwira ku manywa na n’ijoro. Muri iyi nyigisho turareba ukuntu umuntu yaca iya bugufi akabasha kuyubahiriza. Iyo nzira nta yindi ari nayo amategeko yose asohoreramo ni ugukunda Imana ugakunda na mugenzi wawe, muri make ni Urukundo.
Urukundo ni ikintu gikomeye mu buzima kiboneka ibintu byose bikaba amahoro cyabura bikaba amahane. Bibiliya ivuga ko mu minsi ya nyuma urukundo rwa benshi ruzakonja. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Inzira ya bugufi yo gusohoza amategeko y’Imana
27 July 2015, by Innocent Kubwimana -
Burya hari ibyo tutaramenya kuri Yesu
5 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’.....ubuntu n’amahoro bigwire muri mwe, mubiheshwa no kumenya Imana na Yesu Umwami wacu....’’ 2 Petero 1 : 1-5
‘’.....ahubwo mu mahanga yose uyubaha agakora ibyo gukiranuka iramwemera.’’ Ibyakozwe n’Intumwa 10 : 32-35
Ubwo Yesu yageraga ku nyanja yahamagaye Petero n’izindi ntumwa abakura mu burobyi. Petero yabanye na Yesu, akajya anamubaza ibibazo byinshi bitandukanye kurusha n’izindi ntumwa.
Mose yagendanye n’Imana mu butayu ariko kuko igihe aterekanye kwera kw’Imana ubwo yakubitaga ku rutare (...) -
Meny’ibintu 5 bikwiye kuranga abashakanye bakijijwe.
8 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbuzima bw’abashakanye bakijijwe bombi bukwiye gutandukana cyane n’ubwabandi badakijijwe, iyo urugo rumaze kubakwa,haba hakiriho byinshi byo gukorwa kugirango n’abana bazabakomokaho bazavukire mu buzima bwubah’Imana. Mu bushakashatsi Isange yabakoreye,twababoneye ibintu bitanu musabwa gukora igihe cyose mubana nk’abashakanye kandi mukijijwe.
1. Mujye mufata umwanya mwihitiyemo mwembi n’uko musengere hamwe, kandi byaba byiza mubikoze buri munsi. Mushobora guhitamo kujya musenga wenda (...) -
Kumenya kamere yawe byagufasha kwisuzuma no kwirinda
8 May 2016, by Isabelle GahongayireAbahanga mu bya psychologie bashyize ahagaragara amoko 4 ya kamere ziba mu bantu. Buri wese agira kamere ashobora kuba adahuriyeho na mugenzi we. Ni cyo gituma bamwe baba bitonda, abandi bagira amahane; bamwe bacecetse, abandi bakunda kuvugavuga,…
No mu nzu y’Imana rero haracyarangwa abafite kamere mbi, kandi ijambo ry’Imana ritubwira ko abakora imirimo ya kamere batazaragwa ubwami bw’Imana (Abagalatiya 5:19-21), ariko twakwisuzuma ntitwagibwaho n’urubanza (1 Abakorinto 11:31).
Muri izo nzego (...) -
Rubyiruko mumenye ibi bizabarinda
2 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHari ubwo umukobwa cyangwa umuhungu b’abakrisito bakiri urubyiruko, bagwa mu byaha by’uburyo butari bumwe kandi bikomeye bajyaga bibwira ko bitababaho, maze buri wese mu mutima we akibaza ati” ibi byambayeho gute?” amarira akaba menshi, agahinda kakaba kenshi, inshuro nyinshi hakaba ubwo biterwa n’ubutamenya.
Umuntu ukiri muto yibereye mu rusengero hari ubwo areba abakuze bakora ibintu bigayitse, maze akavuga ati “ariko se buriya bagira ubwenge njye biriya ntibizambaho”, imyaka igashira indi (...) -
Igiterane cyaberaga Los Angeles gisize ububyutse budasanzwe
19 November 2012, by Umugiraneza EdithMuri iki cyumweru gishize Los Angeles muri Etat ya Califonia habaye igiterane cyatangiye kuva kwa gatatu kugeza ku cyumweru taliki 14-18. Iki giterane mpuzamahanga cyari kiyobowe n’umukozi w’Imana Apotre Debbie Banda ukomoka mu gihugu cya Zambia akaba afite itorero ayoboboye muri America muri etat ya Texas. Kuwa gatatu umukozi w"Imana yagiye ahura n’abantu bifuzaga guhura nawe mu buryo bwo kugirwa inama mu bibazo buri wese yabaga afite, Kuwa kane habaye guhura n’abayobozi b’amatorero (...)
-
Inkuru y’ihumure: Ijuru riratabara………..
19 August 2015, by UbwanditsiAbacamanza 5:20
Iyo umuntu agize ikibazo, agerageza gushaka ubutabazi mu buryo butandukanye. Bamwe bajya mu bapfumu, abandi bakitabaza abakomeye ngo babafashe, abandi bakaba bazi ko imiryango yabo yabatabara ariko si byose bagutabaramo, hari ibikorwa n’Imana gusa.
Iyi nyigisho igamije kugukangurira kwiringira ijuru n’imbaraga zaryo kuko Bibiliya itubwiye ko ijuru ritabara. Niba hari ibyo abantu bagutabaramo si byose kuko nta waguha amahoro yo mu mutima, nta waguha agakiza, nta n’uwagukiza (...) -
Imana igira gahunda itangaje!
29 February 2016, by Alice Rugerindinda“ Aho muzaba mugiye kunyura hose, abahatuye nzabacamo igikuba bakangarane, abanzi banyu bose bazabahunga. Nzohereza amavubi abajye imbere yirukane abahivi n’Abanyakanani n’Abaheti. Icyakora sinzabirukanira icyarimwe kugirango igihugu kidahinduka ishyamba, maze inyamaswa zikaba nyinshi zikababuza amahoro. Nzajya mbirukana buhoro buhoro kugeza igihe muzagwira mukazungura igihugu cyose. KUVA 23: 27-30
Imana igira gahunda itangaje. Hari amagambo yo muri Bibiliya umuntu asoma akumva atangajwe (...) -
Umuntu utinya Imana ntabwo yatinyuka gusambana no kwicana – Pastor Rutayisire
9 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIbyaha by’ubwicanyi n’ubusambanyi ku bantu bigaragara nk’ibyaha biruta ibindi, nyamara Bibiliya yo ivuga ko nta cyaha kiruta ikindi, ibyo byatumye ikinyamakuru Izuba Rirashe kivugana na Rév Pasiteri Kanoni Antoine Rutayisire kugira ngo agaragarize abasomyi icyo abivugaho yifashishije ijambo ry’Imana.
Umukuru w’Itorero Angilikani muri Katedarare ya Remera Kanoni Antoine Rutayisire, yatangarije ikinyamakuru Izuba Rirashe yagize icyo abivugaho, avuga ko ubundi nta cyaha gikomeye kuruta ibindi ku (...) -
Mu Itorero Patmos hatangiye igiterane kizamara icyumweru!
13 May 2013, by UbwanditsiIki giterane cyatangiye kuri uyu wa mbere gifite intego igira iti “Ritura inkike zananiranye ziri imbere yawe” Yosuwa 6. Cyitabiriwe n’abakozi b’ Imana batandukanye, cyane cyane abakorera umurimo w’Imana mu karere ka Nyarugenge bibumbiye mu ihuriro ry’amadini n’amatorero rikuriwe na Bishop Nzeyimana Innocent.
Hari kandi n’umunyabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Muhima Bwana Rwamucyo Severin, ari na we wafunguye iki giterane ku mugaragaro. Hari n’abahanzi batandukanye barimo Mwenegihome, (...)
0 | ... | 340 | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | ... | 1230