“Mwese abarushye n’abaremerewe nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu. Kuko kunkorera kutaruhije, n’umutwaro wanjye utaremereye.” MATAYO 11:28-30.
Reka turebere hamwe ibintu 7 bigaragaza ko Imana ari umukoresha mwiza:
Imana ikoresha umuntu wese yaba yoroheje cyangwa akomeye (Yakobo 5:17) “ Dore Eliya yari umuntu umeze nkatwe asba ko imvura itagwa.” Imana (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibintu 7 bigaragaza ko Imana ari umukoresha mwiza - Pst Uwambaje Emmanuel
23 June 2016, by Simeon Ngezahayo -
Yesu abasha komora ibikomere byo mu mutima wawe.
18 February 2014, by Ernest RutagungiraMu buzima dusimburanwaho n’ibihe bitandukanye, harimo ibyiza ndetse n’ibibi, mu bibi hari ibishegesha umutima ndetse bigatuma uhorana umubabaro no kwiheba bidashira. N’ubwo ibi bibaho, ntawe ubimenyera, ariko hejuru y’ubukana bwabyo hari ibyiringiro k’uwizeye Yesu kuko yishyizeho intimba zacu ati “Mwese abarushye n’abaremerewe, nimuze munsange ndabaruhura. Mwemere kuba abagaragu banjye munyigireho, kuko ndi umugwaneza kandi noroheje mu mutima, namwe muzabona uburuhukiro mu mitima yanyu, kuko (...)
-
Ufite inyota? (Igice cya 2) - Xavier Lavie
4 September 2013, by Simeon Ngezahayo2. Imana wayibona ute?
Niba turi Abakristo b’akamenyero, tukaba tudashaka Imana n’imitima yacu yose, niba tutumva tugomba kugirana na yo umubano wihariye, niba kandi niba tunezezwa n’ibyo tubamo mu buzima bwacu bwa buri munsi, birumvikana ko nta cyo tuziyungura.
Ikibabaje ni uko hari Abakristo bemera bakicwa n’inyota ntibagire icyo babikoraho, kuko bamenyereye kudashishikarira iby’Umwuka. Ushobora kumenyera kunywa amazi yanduye, arimo icyondo cyangwa ukanywa make. Ariko ukuri ni uko ubugingo (...) -
Ikimoteri cyo muri kamere: kwirema ibice, kwitandukanya. Igice cya 4
25 March 2013, by Felicite Nzohabonayo1Abikorinto 11: 18 – 19:” Irya mbere, iyo muteranye mw’iteraniro, numva yuko mwiremamo ibice, kandi kandi ibyo ndabyemera ho hato. Kuko na none ibice bikwiriye kuba muri mwe, ngo abemewe bagaragarizwe ukwabo.”
Muri iki gice cya kane turakomeza kurebera hamwe indi myanda iba mu muntu. Iyo myanda ihagaze kuri sentiments ziba mu muntu zijyanye n’ igice aba aherereyemo mu mutima cyangwa mu bikorwa. Mw’isi biroroshye kubona habaho amashyaka, ubwoko, intara, imiryango, ubutunzi, ubukene. Umuntu aba (...) -
Dawidi yahanuye imibabaro izaba kuri Yesu.
13 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 22: 7a "Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu,"
Iyi ni zaburi ya Dawidi. Gusa urebye neza usanga bwari ubuhanuzi buvuga Yesu Kristo kuko harimo amagambo yavugiye ku musaraba nka:
Mana yanjye, Mana yanjye ni iki kikundekesheje? Zaburi yose ni iya Yesu, ivuga ku mibabaro yagize mu gihe cyo gucungura umuntu. Aho twasomye, ni aho agera akigereranya n’umunyorogoto, ati sindi umuntu. Kandi koko urebye ukuntu yasuzuguwe, ntabwo yari agufite agaciro k’umuntu.
Ati ndi umunyorogoto. (...) -
Ngufitiye inkuru nziza/ Past Desire
28 August 2015, by UbwanditsiUwiteka aravuze ngo ejo nk’ iki gihe, ku irembo ry’i Samalia indengo y’ifu y’ ingezi izagurwa shekeli imwe…2 Abami 7:1-2
Muzi ko Isirayeri ari ubwoko bw’ Imana ariko igihe kimwe bumviraga amategeko y’ Imana ikindi gihe ntibumvire. Kenshi iyo babaga batumviye yabahanishaga ishyanga ritubaha Imana nk’ Abamidiani, Abafirisitiya, n’abandi bakabatera bakabatsinda kugeza igihe bazamenya ko bagoye Imana bakayigarukira.
Kuva Umwami Ahabu agiye ku ngoma yazaniye kuvangirwa gukomeye Isirayeri kuko abatambyi (...) -
Ikitanyeganyeje umutima wawe n’uw’Imana ntikiwunyeganyeza
27 August 2012, by Pastor Desire HabyarimanaSinatamba igitambo cyoswa ntagitanzeho ibyanjye- 1 Ngoma 21:24
Abantu benshi bakorera Imana. Ibi ni byiza ariko iyo urebye hari ijambo dukwiye gusobanukirwa cyane, ni uko imigisha yose Imana yayikubiye mu gutanga kuko gutanga bizana umugisha kuruta guhabwa, abantu bakunda guhabwa ariko gutanga biragoye ariko Imana yaduhaye urugero aho yatanze umwana wayo imufite ari umwe(Yohana 3:16).
Mbere y’uko utanga ibyawe ngo ufashe abakene, utere inkunga umurimo w’ Imana, Imana irashaka ko ari wowe (...) -
Mwirinde hadutse umwuka w’ ubupfumu wiyambitse isura yo gusenga. Felicite Nzohabonayo
17 November 2013, by Felicite NzohabonayoGUKORANA N’IMYUKA MIBI (gusenga ibigirwamana, uburozi) (Abagalatiya 5:19-21)
Impamvu y’ uru rukurikirane rw’inyigisho za kamere, n’ukugira ngo umukristo yimenye, amenye ibiba muri we,ntatekereze ko ahari ibi ari ibintu biba mu bandi noneho we akaba ari muzima.
Yaba umuzungu, yaba umwirabure, umuntu kw’isi yose agizwe n’ibice bitatu :
1° Umwuka 2° Kamere 3° Umubiri
Adamu amaze gukora icyaha, twese yaturaze kamere y’icyaha. Muri iki gice cya kabiri, turarebera hamwe uwo mwanda wo gukorana n’imyuka (...) -
Mu biterane byaberaga muri ADEPR Gatenga abagera kuri 50 bakiriye Yesu nk’ Umukiza.
15 July 2012, by UbwanditsiKuva kuwa 2 taliki ya 10 kugeza ku cyumweru tariki ya15/07/2012 mu itorero ry’ ADEPR Gatenga habayeho inyigisho za Bibiliya zari zirimo gutangwa na Pastor Desire Habyarimana.
Uwo mwigisha yatanze inyigisho ku gitabo cya Rusi uhereye ku gice cya 1 ukageza ku gice cya 4.Insanganyamatsiko yagiraga iti:”dukwiye kumaramaza mu gakiza kacu.”
Aha, Pastor Desire yavuze ko Naomi, umugabo n’abana bagize inzara bagasuhukira i Mowabu ahantu hatagiraga umugisha (Naomi yagezeyo apfusha umugabo n’abana (...) -
Imana ibasha guha ishusho ibintu bitayifite, ikabyaza umusaruro imibabaro ducamo!
9 October 2015, by Innocent Kubwimana‘’Isi yari itagira ishusho, yariho ubusa busa, umwijima wari hejuru y’imuhengeri, maze Umwuka w’Imana yagendagendaga hejuru y’amazi. Imana iravuga iti “Habeho umucyo”, umucyo ubaho. Itangiriro 1:2-3
Akenshi indirimbo abantu bakunda kumva zikomora imitima yabo, ni iz’abantu banyuze mu bikomeye, mu mwijima n’imibabaro ikomeye.
Muri iyo mibabaro niho Imana yabyaje amagambo y’indirimbo afite ububasha, bigatuma zururutsa imitima ibabaye.
Yesu ubwe yarababajwe abira ibyuya kugeza ubwo bivamo amaraso, (...)
0 | ... | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | 440 | 450 | 460 | ... | 1230