Ikibazo:
Mfite ikibazo, ndi hafi kurushinga, ariko fiancé wanjye arambeshya kuko acuditse n’uwo bahoranye. Nakora iki?
Igisubizo:
Ubusanzwe, igihe cya fiançailles ni igihe cy’ibyishimo, igihe umenyanamo birushijeho n’umukunzi wawe, mukagenda murushaho kwizerana buhoro buhoro mbere y’uko mufata icyemezo cyo kurushinga ngo mubane ubuziraherezo. Niba rero icyo cyizere kidashoboka mbere y’uko murushinga, mbese utekereza ko fiancé wawe azakubera umwizerwa n’ubwo yaba yarakwambitse impeta mu rutoki? (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Fiancé wanjye arambeshya. Nakora iki?
31 August 2013, by Simeon Ngezahayo -
Nyongerera imbaraga Mana ngukorere! Alice Rugerindinda
30 July 2015, by Alice Rugerindinda“ Nzi imirimo yawe n’urukundo rwawe, no kwizera kwawe, no kugabura kwawe, no kwihangana kwawe, n’uburyo imirimo yawe ya nyuma iruta iya mbere kuba myinshi” Ibyahishuwe 2:19 I know your deeds, your love and faith, your service and perseverance, and that you are now doing more than you did at first. Revelation 2:19
Nubwo ku murongo ukurikiyeho Imana yanababwiraga n’icyo ibagaya, ariko guhera umunsi nasomye iri jambo, iteka iyo ndigezeho ngira icyifuzo cy’uko Imana yampa imbaraga ngakorana umwete (...) -
Biba Imbuto y’Urukundo!
27 December 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUwiteka azaguhindura umutwe ntazaguhindura umurizo; uzaba hejuru gusa ntuzaba hasi…” (Gutegeka Kwa Kabiri 28:13).
Abantu bamwe birabababaza iyo bumva badakunzwe cyangwa badashimwa n’abandi. Ibi ni ukubera ko kunezerwa kwabo baba bagushingira ku bandi, maze bahura n’abantu basa n’abatabitayeho bakumva barashwanyaguritse. Izo si zo nzozi z’Imana ku bizera. Aho gutegereza abantu ngo bakwiteho, Ishaka ko aba ari wowe wita ku bandi. Ubwo nibwo buryo bwo gutekereza; ntugategereze abantu ngo (...) -
Hahirwa abo Yesu azasanga biteguye.
30 April 2012, by Alice Rugerindinda“ Hahirwa abagaragu shebuja azaza agasanga bari maso”. Naza mu gicuku cyangwa mu nkoko agasanga bameze batyo bazaba bahirwa” Luka 12:37
Ubundi kwitegura Yesu ni igikorwa gihoraho, si ikintu gikorwa umunsi umwe, ukwezi kumwe, umwaka umwe, ni igikorwa gihoraho, kirangira umuntu yambutse rwa ruzi(urupfu) amahoro, cyangwa se igihe Yesu azahagarara ku bicu. Ninaho bigoranira ariko Pawulo akavuga ngo nshobozwa byose na Kristo umpa imbaraga. Imana ishimwe cyane. Buriya abasirikare njya mbitegereza (...) -
Uburyo 7 Satani akoresha ngo asenye Itorero - Ron Edmondson
8 May 2014, by Simeon NgezahayoSindi umupasoteri uhora yitegereza Satani waneshejwe ngo ndebe ibitagenda neza, ahubwo nitegereza Yesu kandi nkashishikariza abandi kumukurikira. Ariko nzi rwose ko Satani akunda gusenya... itorero cyangwa akagerageza. Ikigaragara ni uko Satani adashobora byose, kandi itorero ry’Imana rirarinzwe. amarembo y’ikuzimu ntazarishobora, ariko Satani akunda rwose gusenya umurimo itorero ry’Imana rikora.
Dore uburyo 7 Satani agerageza gukoresha ngo asenye itorero:
1. Amakimbirane mu itorero Satani (...) -
GUSENGA IMANA UKO ISHAKA URI UWO ISHAKA
29 June 2016, by Ernest RutagungiraYohana 4:23: Ariko igihe kiraje ndetse kirasohoye ubwo abasenga by’ukuri basengera Data mu Mwuka no mu kuri, kuko Data ashaka ko bene aba aribo bamusenga.
Muri iyi minsi iyo abantu babonye umuntu usenga, akenshi bibwira ko ari umuntu w’umunyabibazo bikaba ikibazo gikomeye rero mu gihe abasenga nabo ariko babifata. Ariko nagira ngo twibukiranye ko impamvu nyamukuru yo gusenga kwacu igomba kuba iy’Umwuka kuruta umubiri. Yesu aragaragaza ko hari abantu Data ashaka ko bamusenga, ushobora kwibaza (...) -
Kurambagizanya kw’abakijijwe. Pasteur Rukundo
17 November 2013, by Ubwanditsi1. Kumara igihe abitegura kurushinga bakundana cyangwa se ‘’fiançailles’’, n’iki ?
Urebye mu nkoranyamagambo, fiancaille ni igihe kiba hagati yo kwemeranwa kuzashakana no gushakana nyirizina. Fiancé : Bivugwa kumuntu wemeye kuzubakana urugo n’undi, bombi bakabyemeranwaho.
Ubwo busobanuro bubiri burumvikana neza, ni nabwo bwemewe muri Bibiriya(Mariya Yosefu bari abafiance mbere yuko Mariya atwita Yesu kubwo imbaraga z’umwuka Wera. Luka 2:5)
2. Ni kuki hagomba kubaho igihe hagati yo guhana (...) -
Gasabo: Itorero rya ADEPR yimitse umushumba mushya!
17 March 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 17/03/2012 mu itorero rya ADEPR Bibare habareye umunsi mukuru wo kwimika umushumba mushya wiryo torero Pastor Rugema Vedaste. Uyu muhango ukaba witabiriwe n’abantu benshi barimo inshuti z’ itorero rya Bibare. Hari kandi abashumba batandukanye b’ itorero ry’ADEPR hamwe n’ abayobozi bakuru baryo . Umushyitsi mukuru yari umuvugizi w’ Itorero rya ADEPR Pastor Usabwimana Samuel.
Umwigisha yari umunyamabanga mukuru w’ Itorero ry’ADEPR Pastor Kamanzi Callixte. Mu nyigisho (...) -
Gusenga nk’ ikimenyetso cyo guca bugufi Alice
5 February 2016, by Alice Rugerindinda“Dore nk’uko amaso y’abagaragu bayahanga ukuboko kwa shebuja. Nk’uko amaso y’umuja ayahanga ukuboko kwa nyirabuja , niko amaso yacu tuyahanga Uwiteka Imana yacu, kugeza aho azatubabarira”. Zaburi 123:2
Maze iminsi nibaza igisobanuro cyo gusenga, ariko nasanze gusenga ari ikimenyetso cyo guca bugufi imbere y’Imana, uyereka ko ariyo ishoboye, ko uyikeneye mu buzima bwawe, ko kubaho utayifite biguteye ubwoba, ko ariyo yakurengera ku kibazo ufite……
“ Guhungira ku Uwiteka kugira umumaro kuruta (...) -
Waba wariteguriye aho uzaba iteka ryose? Pastor Desire
4 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIjambo ry’Imana: “Waba wariteguriye aho uzaba iteka ryose?”
“Dore ngiye gupfa, mu mva nicukuriye mu gihugu cy’ i Kanani abe ari mo uzampamba” (Itangiriro 50:5)
Umuntu wabyawe n’ umugore arama igihe gito kandi cyuzuwemo n’ imiruho agakenyuka. Akenshi ahita nk’ igicucu cy’izuba ntarame iminsi myinshi.
Mu isi twese turahakunda ariko igihe kinini tuhamara ni imyaka 80 ubundi tukajya iwacu h’ iteka ariko biterwa n’aho umuntu aba yarateguye akiri mu isi, mu ijuru(Kanani) no mu muriro ariho bise (Egiputa). (...)
0 | ... | 350 | 360 | 370 | 380 | 390 | 400 | 410 | 420 | 430 | ... | 1230