INTEGO : IBYO IMANA IKORA KUGIRA NGO UBUGINGO BUTABURA
2 Samweli 14:14 Twese tuzapfa duse n’amazi amenetse hasi, atakiyorwa ukundi. Kandi Imana na yo ubwayo ntihutiraho gukuraho ubugingo, ahubwo ishaka uburyo kugira ngo uwirukanywe ataba uciwe na yo.
Nkuko twabivuze dutangira, nta hantu ubugingo bugaragara mu muntu ku buryo bufatika. Uko amaraso azenguruka mu muntu niko ubugingo buzenguruka mu muntu.Iyo ubugingo buzenguruka mu muntu aba afite ubuzima, nyamara ufite ubuzima wese ntafite (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana ikora ibishoboka byose ngo ubugingo bwacu butabura
26 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Abakunzi b’urubuga rwa Gikristo Agakiza.org bateguye umugoroba wo kuramya Imana
15 June 2016, by UbwanditsiIhuriro ry’abakunzi b’urubuga rwa gikristo www.agakiza.org bahurira mu kitwa Agakiza Family bateguye umugoroba wo kuramya Imana, igikorwa giteganyijwe kuri iki cyumweru tariki 19 Kamena 2016, guhera sa munani z’amanywa kugeza sa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kikazabera Kicukiro kuri Salle ya Amani ( iherereye haruguru y’urusengero rwa ADEPR-Kicukiro Shell).
Umuyobozi w’uru rubuga Pasteri Desire Habyarimana, akaba n’umuhuzabikorwa w’iri huriro atangaza ko bateguye uyu mugoroba mu rwego rwo guhuriza (...) -
Inkuru yampaye isomo ...
26 April 2013, by Isabelle GahongayireUmudogiteri ubaga yihutiye kujya ku kazi bamubwiye ko hari umuntu agomba kubaga byihutirwa. Ahageze yambara imyenda vuba asanga umugabo urwaje umuhungu we aragendagenda muri corridor, ahungabanye. Maze abwira dogiteri ati "Ni kuki watinze kugera hano? Ntabwo muzi ko umuhungu wanjye arembye? Ntabwo mukora inshingano zanyu neza."
Umuganga araseka maze aramusubiza ati "Mumbabarire, bampamagaye ntari mu bitaro, naje kubera ko bambwiye ko hari umuntu ugomba kubagwa... Rero ndabasaba gutuza (...) -
Umunyarwanda wabatirijwe bwa 1 muri ADEPR aracyariho kandi aracyakijijwe
6 June 2012, by UbwanditsiItorero rya ADEPR ni rimwe mu matorero azwi cyane mu Rwanda ndetse no mu Karere doreko byumwihariko ubu rimaze gukwiza insengero ryazo hirya no hino mu gihugu cyose. Umunyarwanda warikirijwemo bwambere aracyariho kandi aracyari mugakiza. Uyu ni Muzehe Sagatwa Rudoviko ubu ufite imyaka isaga ijana.
Mu mwaka w’1940 nibwo aba misiyoneri bakomoka muri Suede (soma Suwede) bakandagiye kubutaka bw’u Rwanda ahitwa i Gihundwe muri Cyangugu baje kuvuga ubutumwa bw’Iyobokamana. Mu w’1943 nibwo Sagatwa (...) -
Yesu atanga impano yo guca bugufi. Pastor Desire
21 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Kandi ibimwuzuye akaba ari byo twahaweho twese, ni ubuntu bukurikira ubundi” (Yohana 1:16)
Yesu niwe rugero rwuzuye rwo guca bugufi no gushyirwa hejuru. Iyo urebye aho yavukiye mu kiraro cy’inka kandi ari Umwami biragaragaza guca bugufi gukomeye. Muri 1 Petero 5:6 haravuga ngo : “Mwese mwicishe bugufi muri munsi y’ukuboko gukomeye kw’Imana nayo izabashyira hejuru mu gihe gikwiriye kuko Imana irwanya abibone.
Mu buzima busanzwe dufite ibintu biducisha bugufi byinshi. Nawe hari ikintu wiyiziho, (...) -
URUBYIRUKO: WARI UZI KO AMARANGAMUTIMA MU RUKUNDO ASENYA UBUZIMA?
21 June 2016, by Simeon NgezahayoUmuntu umwe yigeze kumbwira ati “Sinigeze mpitamo gukundana na we”. Ibi yabivuze nyuma y’aho ananiraniwe n’uwo. Ese ibi ni ukuri? Ese koko urukundo ruratugwirira? Ese umuntu ashobora kwirinda kwinjira mu rukundo rutari urw’ukuri cyangwa ruhabanye n’imyizerere ye?
Dore uko amarangamutima aza: Amarangamutima atuma udafata umwanya wo gutekereza igihe ufashe icyemezo cyo gukunda umuntu Ushobora gutungurwa n’amarangamutima ugakora ibyo utashakaga bigatuma wumva ko gukunda byakugwiririye (...) -
Ubuhamya: Nangaga abakristo urunuka,ariko Umwami yatashye iwanjye abihindura amateka
30 December 2012, by UbwanditsiNitwa Alex nkaba ndi umusangwabutaka wo mu gihugu cya Canada. Ntuye mu mu gace katujwemo abatwa bo mu gihugu cya Canada gaherereye hagati mu ishyamba rya Boreale muri Quebec. Natangiye kunywa ibiyobyabwenge nkiri muto cyane, ngereranyije nari mfite nk’imyaka 11.
Nyuma naje kuzamuka mu ntera yo kunywa ibyo biyobyabwenge noneho ntangira no kujya nywa na marijuana, ibi bikaba byarabaye nka nyuma y’imyaka ibiri cyangwa se itatu ntangiye kunywa ibyo biyobyabwenge.
Naje kuvumbura ko nari (...) -
Wari uzi icyo umunyorogoto usobanura muri Biblia?
13 September 2015, by Kiyange Adda-DarleneZab 22: 7, Ariko jyeweho ndi umunyorogoto sindi umuntu, ndi ruvumwa mu bantu nsuzugurwa na bose.
Aya ni amagambo Dawidi yavuze, ariko abahanga mu bya bibiliya bavuga ko ari ubuhanuzi bwerekeza kuri Kristo. Kandi koko, urebye ku murongo wa 2 muri icyo gice, uhasanga amagambo Yesu yavugiye ku musaraba ati : Mana yanjye Mana yanjye ni iki kikundekesheje?, aya magambo agaragaza ko iyi zaburi ari iya Yesu.
Tugarutse ku murongo wa 7, aravuga ati jyeweho ndi umunyorogoto. Umunyorogoto ni (...) -
GUHINDUKA! BIRASHOBOKA RWOSE! Joyce Meyer
26 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaData yahindutse umukristo ku myaka 83 y’amavuko. Hagiye habaho ibihe mu myaka yatambutse aho natekerezaga nti “Ntazigera ahinduka!” Ariko nakomeje kumusengera. Ariko, Imana ishimwe, yaje guhinduka —Yarahindutse bimwe bitari byaba hope!
Kugirango uhindurwe ugomba guhinduka wese uturutse imbere muri wowe ukagera inyuma. Igihe tubaye abakristo bavutse ubwa kabiri mu 2 Abakorinto 5:17 BibiliyaYera ivuga icyaremwe gishya (ikiremwa gishya byose hamwe); Ibyakera [uko wahoze mu myitwarire no mu mwuka] (...) -
Ubuhamya bwa OUMAR MOULAYE (igice 1)
31 May 2012, by UbwanditsiIslam ni idini ry’ imbaraga ?
Nitwa Moulaye, navukiye mu muryango w’aba islam i, Niamey mu gihugu cya Niger. Data Moulaye Abdou ndetse na sogokuru ni aba Islam cyane (Fervent). Kubigaragararira amaso ya benshi, mu ba Islam, inkomoko yacu irubashywe kuko duturuka mu miryango ya bugufi y’ intumwa ya Islam. Sogokuru yari azwiho kuba ari umuhadji(soma umuhaji) ufite izindi mbaraga zitangaje. Islam kuri njye yari idini yaba sogokuru. Umuryango wose wabonaga ishema ku bwiryo zina, kubw’ izo mbaraga (...)
0 | ... | 440 | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | ... | 1230