Kuva kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza kugeza kuri iki Cyumweru, kuri Paroisse ya Kicukiro Shell y’itorero rya ADEPR haberaga igiterane kigamije kumurika ku mugaragaro urubuga rw’ivugabutumwa www.agakiza.org.
Nk’uko byasobanuwe na Pasiteri Désire Habyarimana washinze akaba anayobora uru rubuga, agakiza.org rwashinzwe nyuma yo kubona ko ikoranabuhanga rya internet rikoreshwa muri byinshi byiza n’ibibi, ariko ko rishobora kuba umuyoboro wo gutambutsa ubutumwa busana imitima.
Pasiteri (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Urubuga rw’ivugabutumwa, www.agakiza.org rwashyizwe ku mugaragaro
30 December 2012, by Ubwanditsi -
Korale Abakorerayesu irakataje mu ivugabutumwa
28 March 2012, by UbwanditsiNyuma y’aho basohoreye album yabo ya mbere bise “Aritamurura», Korali Abakorerayesu yo mu itorero rya ADEPR Paroisse ya Bibare Umudugudu wa Rukurazo ikomeje gahunda yayo y’ivugabutumwa ahantu hatandukanye.
Nk’uko twabitangarijwe n’Umuyobozi w’iyi korari NDUWIMANA Etienne ngo mu myaka cumi n’ibiri iyi korari imaze ikora umurimo w’Imana, ubu imaze kugira abaririmbyi bagera kuri 70 bose bakaba basenyera umugozi umwe ngo ubwami bw’Imana burusheho kwamamazwa.
Ni muri urwo rwego rero ku butumire bwa (...) -
Dukwiye kugira ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru. Pastor Desire
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana1Abakorinto 15:3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’ uko byari byaranditswe.
Abantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru. Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana (...) -
Isengesho rivanze n’ ubuntu Imana iryumva cyane! Pastor Desire
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKoluneriyo yari umunyadini:
– Yubaha Imana n’abo mu rugo rwe bose.
Yagiraga ubuntu bwinshi.
Yasengaga Imana ubudasiba.
Abona Malaika ku mugararagaro amuhamagara mu izina aramubwira ati: “Gusenga kwawe n’ ubuntu bwawe byazamutse biba urwibutso”. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:2-4)
1. Yubahana Imana nabo mu rugo rwe bose: Ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho uri ingaragu nta rugo ufite ariko wowe ubwawe uri inzu y’ Imana, ukwiye kubahana Imana n’abo mu rugo rwawe; ni ukuvuga amaso, amatwi, amazuru, (...) -
Ubuhamya: Imana yakijije Jeanne igicuri.
28 February 2012, by Ubwanditsi« Narwaye igicuri mfite imyaka 5 kandi icyo gihe sinabanaga n’ababyeyi banjye. nageze mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza merewe nabi cyane. Naje gukizwa ntangira gusenga cyane, nagejeje mu myaka 15 ncyikubita hasi, kandi hari igihe nagwanaga isafuriya y’amata akameneka, abo tubana bakankubita nkaho wagira ngo nijye byabaga biturutseho. Nababwiye ko ntabanaga n’ababyeyi. Najyaga kwa muganga nkagwa mu muhanda nkakanguka nsanga ndi mu ngo z’abaturanyi. Hari ubwo namaraga icyumweru kwa Muganga meze nabi (...)
-
Uwiteka niwe wenyine wabasha kukurengera
6 February 2014, by Ernest RutagungiraBukeye umwami w’Abisirayeli anyuze hejuru y’inkike z’amabuye, umugore aramutakambira ati “Ndengera, nyagasani mwami.” Aramusubiza ati “Uwiteka natakurengera ibyo kukurengera ndabikura he? Ndabikura ku mbuga cyangwa mu rwengero?” Umwami aramubaza ati “Ubaye ute?” Aramusubiza ati “Uyu mugore yarambwiye ati ‘Zana umwana wawe w’umuhungu tumurye none, ejo tuzarya uwanjye.’ Nuko duteka umwana wanjye turamurya, bukeye bwaho ndamubwira nti ‘Zana umwana wawe tumurye’, none yamuhishe.” (2Abami 6:26-29). (...)
-
Bagabo, mukunde abagore banyu namwe bagore mugandukire abagabo banyu!
28 January 2013, by UbwanditsiAya n’amagambo yagarutsweho n’ umuvugabutumwa Alice Rugerindinda mu giterane cy’ abubatse ingo cyabereye mu kagarama Ku Itorero rya ADEPR. Iki giterane cy’ umunsi umwe cyitabiriwe n’abantu benshi kandi abantu bari bafite inyota yo kumva icyo Imana ivugana nabo mu birebana no kubaka urugo. Iki giterane cyateguwe n’ ubuyobozi bwa website Agakiza.org; kandi nk’ uko byari biteguwe ku ngengabihe y’ ibiterane n’amahugurwa kuri iki cyumweru taliki ya 27/01, hakozwe iki giterane mu rwego rwo (...)
-
Pasika ivuze iki mu buzima bwacu bwa gikirisito? Pastor Desire
20 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 22:39-47 “Arasohoka ajya ku musozi wa Elayono gusenga” Bene data mbifurije Pasika nziza itari iy’umuhango(umugenzo) ahubwo twibuke Pasika dutekereza icyo ivuze mu mibereho yacu dutekekereza ku gakiza Yesu yaduhaye n’icyo twakora ngo dufatanye na Yesu mu rupfu rwe.
Muri Luka 22:7-13, urasanga Yesu yarategetse gutegurira ibya Pasika mu cyumba cyo hejuru. Bisobanuye ko ashaka ko tumutegurira mu mutima. Aho ni ho ashaka ko tumutegurira ngo asangire natwe ibya Pasika.
Muri Egiputa, Imana (...) -
Ukwiye guhagarara ku munara ugategereza Uwiteka
31 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaHabakuki 2:1-3 Nzahagarara hejuru y’ umunara aho ndindira, kandi nzarangaguza ndebe aho ari numve icyo ambwira, n’uko ansubiza kubw’ icyo namuganyiye. Maze Uwiteka aransubiza ati: " andika ibyerekanywe ubigaragaze ku mbaho, kugirango ubisomye abyihutire". Kuko ibyerekanywe bifite igihe byategekewe, ntibizatinda kukigeraho kandi ntibizabeshya, n’aho byatinda ubitegereze kuko kuza bizaza ntibizahera.
Imana ihabwe icyubahiro cyane mbega ibintu byiza. Aya magambo yaramfashije cyane. Uwiteka (...) -
Akamaro k’Umwuka Wera mu Itorero. EV.RUDASINGWA J.Claude
21 June 2016, by UbwanditsiBuri gitabo cyose muri Bibliya cyo muri NT(isezerano rishya) kivuga ku Mwuka Wera uretse Yohana 2&3
Umwuka wera ni isezerano ryacu Yesu yatanze kuri bose, ryasohoye kuri Pentecote intumwa ziri hamwe abantu 120 saa tatu za mugitondo. Mu buryo bw’ubumana. Trinité, Umwuka wera ni Imana. Imana yiyerekanye mu buryo butatu : Imana kurema, Umwana kuducungura, Umwuka kudufasha.
Akamaro k’Umwuka Wera
1. Niwe washinze Itorero. (Le seul constructeur de l’Eglise) (Ibyak 1 :4) 2. Nta bukristo (...)
0 | ... | 450 | 460 | 470 | 480 | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | ... | 1230