“Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe” (Ibyahishuwe 3:11)
Ubwo Imana yaremaga isi, yamaze kurema umuntu imuha isi ngo “ayirinde”. Bibliya ibivuga neza ngo “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde” (Itangiriro 2:15). Hano biragaragara neza ko umwe mu mirimo ya mbere Imana yahaye umuntu harimo no kurinda isi. Iyo Imana iba izi ko nta kibazo kandi ko izayirindira, ntabwo iba yarahaye Adamu uwo murimo. Biragaragara (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Adamu, umurinzi wa mbere , umukurambere w’ indangare.
21 February 2012, by Ubwanditsi -
Icy’ingenzi cyari gikomeye Yesu yaragikoze.
21 December 2013, by UbwanditsiNshuti yanjye, mwene Data, Imana yacu irahambaye, mu buzima itunyuzamo hari ibyo ducamo tukibaza impamvu yabyo ntidupfe kuyisobanukirwa, rimwe na rimwe byadukomerana tukabona ari nk’igihano twahawe, nyamara twareba abandi tukabona baguwe neza baranezerewe, kuri bo wanareba ugasanga batakurusha no gusenga ngo ahari tubyite ibisubizo by’ayo basenze, wenda ahubwo ugasanga ntibajya banigora basenga ,ariko ndagirango nkubwire ngo impamvu nta yindi n’ukugirango Imirimo y’Imana igaragarizwe muri twe. (...)
-
Byari kutugendekera gute iyo Uwiteka ataba mu ruhande rwacu?
31 December 2013, by Alice RugerindindaWhat if the Lord had not been on our side? Zaburi 124: 1 Fatanya nanjye dusubize amaso inyuma turebe uko uyu mwaka wagenze. Byari kutugendekera gute, iyo Uwiteka ataba yarabaye mu ruhande rwacu? Uyu wanditse iyi Zaburi we Imana yamuhaye amaso yo guhishurirwa ati :
“Iyaba Uwiteka Atari we wari uri mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumuze bunguri tukiri bazima. Ubwo umujinya wabo wacanywaga kuritwe, amazi aba yaraturengeye rwose, Isuri iba yaratembye ku bugingo bwacu, (...) -
Icyacu ni ukubabarira, Guhora ni ukw’Imana !
3 September 2015, by Innocent KubwimanaUbundi uretse ko waba ukijijwe utagigengwa na kamere y’umubiri, ariko iyo umuntu aguhemukiye urababara, bikaba byanatuma utekereza icyo wabikoraho. Ukuyeho imbabazi nta kindi wakora kitari ukwihorera.
Abantu bose bashobora kuba babasha kugenzura kamere yo kwihorera kwabo bitewe nuko abantu batubera babi cyane muri ibi bihe, nyamara n’Imana ubwayo ntabwo ikora ibyo dutekereza byose ko ikwiye gukora, ndetse bikanatubabaza.
Akenshi tugira kwihorera igihe twahemukiwe, kwihorera nta kindi uretse (...) -
Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiye kubukoresha neza. Pastor Desire Habyarimana
17 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga » (Abaheburayo 2: 5.)
Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo (...) -
Bibiliya ivuga iki ku mpano?
16 July 2013, by UbwanditsiNk’uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa, niko umuntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya (Imigani 25 :14).
Imvura twese tuzi ko ari ngombwa ndetse ahantu hataba imvura haba ubutayu, haba amapfa, abantu bakagubwa nabi cyane. Ariko iyo yaguye biba ari amahoro, ari umunezero. Iyo ikirere cyihindurije ibicu bigahindura ibara, umuntu amenya ko imvura iguye kandi agafata ingamba z’icyo akwiye gukora kubera itangazo abonye mu kirere. Niba yari imaze igihe yarabuze, abantu basohora imbuto (...) -
Mu minsi y’ imperuka Imana izasuka Umwuka Wera kubari n’ umubiri bose.
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana iravuze iti: ’uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku mwuka wanjye ku bantu bose’, Ibyakozwe n’intumwa 2:17
Mu isezerano rya kera, iyo usomye bibiliya usanga Umwuka wera yarabaga ku bantu bamwe na bamwe, nk’abahanuzi, cg se abatambyi b’Imana gusa ntiyabanaga na buri wese.
Mu gitabo cya Yoweli 3:1, bibiliya iravuga ngo: "Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. ndetse (...) -
Yakijijwe no gutaka
4 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneAbantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati : « mwene Dawidi, mbabarira. » Yesu arahagarara arababwira ati : «nimumuhamagare ».Bahamagara impumyi barayibwira bati : « Humura haguruka araguhamagara . »…Yesu arayibwira ati : « igendere, kwizera kwawe kuragukijije. Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. Mariko 10 : 48- 52.
Iyi ni inkuru y’umuntu witwaga Barutoromayo, wicaraga ku muhanda asabiriza kuko yari impumyi. Ku mubiri we koko hagaragaragaho ikibazo cy’amaso atabona, (...) -
Iyo Imana iguhamagaye , hari icyo iba igutegerejeho!
12 March 2016, by Alice RugerindindaUmwami aramusubiza ati “ Genda kuko uwo ari igikoresho cyanjye nitoranirije, ngo yogeze izina ryanjye imbere y’abanyamahanga n’abami n’abisirayeri” Ibyakozwe n’intumwa 9:15
Uyu ni Paul Imana yavugaga, ubwo yari imaze kumuhamagara ! Icyantangaje, nuko imuhamagara, yari yahise itegura icyo imuhamagariye gukora mu bwami bwayo !
Yaramwitegereje ireba umuhati afite mubyo gusohoza iby’ubwoko bwe, aho yirirwaga akurubana abakristo, nubwo kandi Imana imwiyereka, ngo nabwo yari mu nzira agiye i Damasiko (...) -
Iyo saa sita zuzuye zageragera yahitaga ava muri Koma!
4 May 2016, by Alice Rugerindinda“Kuko kwitoza k’umubiri kugira umumaro kuri bike, naho kubaha Imana kukagira umumaro kuri byose, kuko gufite isezerano ry’ubugingo bwa none n’ubuzaza na bwo” (1 Timoteyo 4:7-8).
Iyo “koma” ni ijambo ry’igifaransa rikoreshwa no mu Kinyarwanda rikoreshwa igihe umuntu aba arwaye ageze kure cyangwa arembye, aba atumva, atavuga, bavuga ko aba ari mu yindi si mu buryo bw’umwuka.
Bambwiye ubuhamya bw’umusore warwaye ageza ubwo aremba, ajya muri koma y’igihe kirekire ariko ngo I saa sita zuzuye z’amanywa (...)
0 | ... | 490 | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | ... | 1230