Muri Bibiliya tuhasanga amagambo 3 yenda kuvuga kimwe rwose, nyamara aratandukanye: guhimbaza, kuramya no gushima. Aya magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi. Ni ngombwa rero ko tubasha kuyatandukanya (Gusa hari aho Bibiliya igaragaza ko kuramya ari ko gushima). Guhimbaza bikorwa cyane n’ibice by’umubiri: kubika umutwe, kunama, gupfukama cyangwa guca bugufi mu mutima imbere y’Imana.
Guhimbaza rero ko gukorwa mu magambo: Bibiliya igaragaza ko guhimbaza kugomba guturuka mu kanwa. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imbaraga ziri mu kuramya Imana - Derek Prince
8 January 2014, by Ubwanditsi -
Waba uzi ibitangaza bitanu biruta ibindi byose ?
17 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaAbantu benshi, cyane cyane mu Matorero y’Ubutumwa Bwiza, yizera Yesu (Evangelical churches), bifuza kubona ibitangaza by’Imana, kandi koko birakenewe (Abaheburayo 2: 4). Ariko nifuje ko tuganira ku bitangaza bitanu biruta ibindi byose, ngo bitume ubishaka kurushaho.
KUREMWA N’IMANA MW’ISHUSHO YAYO
Iki ni igitangaza kibimburira ibindi byose, kuko Ibyanditswe Byera bitubwira ko Imana yaremye umuntu mw’ishusho yayo (Itangiriro 1: 26-27). Kandi wibuke ko Imana yakuremye kubera ubushake bwayo (...) -
Umukristo n’isakazamakuru
2 February 2016, by UbwanditsiKuva 23:1 - "Niwumva inkuru y’impuha ntukayamamaze (...)"
Ejo natanze umukoro kuri iki cyanditswe ngamije ko abantu batanga ibitekerezo ku bijyanye n’ukuntu umukristo agomba kwitwara muri iki gihe aho uburyo bwo kwamamaza amakuru burimo kwiyongera kd bukoreshwa nabi ku buryo bwamamaza amakuru y’impuha.
Maze iminsi mbona hari inyandiko zitirirwa ziherekanwa kuri what’s up Rwanda Revenue, izititirwa RURA, izisebya abantu barimo n’abakozi b’Imana, abayobozi bo mu nzego za Leta, etc.
Byageze aho (...) -
Twe guha impagarara urwaho - Rick Warren!
22 April 2013, by Simeon Ngezahayo“[Yesu] Arazibwira ati ‘Muze mwenyine ahiherereye, aho abantu bataba muruhuke ho hato. Kuko hari benshi banyuranamo bikaba ari urujya n’uruza, babura uko barya’” Mariko 6:31. Yesu yahuye n’impagarara n’ingorane, ariko ntibyigeze bimuhagarika umutima. N’ubwo abantu bamurwanyaga, bakamusaba byinshi buri kanya kandi bakamwanga, ubuzima bwe bwaranzwe n’umutuzo no kudahindagurika. Yesu yahuye n’impagarara ndetse n’ibimugora byinshi... Ibanga rye ryari irihe?
1. Kwimenya: Menya uwo uri we (Yohana (...) -
Mbese hari aho wumva wahisha Imana?
27 August 2015, by Innocent KubwimanaMu buzima bw’abantu akenshi bakunda guhisah intege nke zabo mu maso y’abantu, rimwe na rimwe bikavamo kwiyemera kuko ntawe uba ushaka ko bamenya aho agwa cyangwa ananirirwa. Ibi rero iyo umuntu abimenyereye gutya hari ubwo ashaka no guhisha Imana. Bibiliya iravuga ngo umuntu uhisha ibicumuro bye ntazagubwa neza, ariko ubyatura akabireka azababarirwa. Imigani 28:13
Iyi nteruro irimo amagambo agera kuri atatu, hari umuntu uhisha ibicumuro bye ngo utazagubwa neza, ni ukuvuga ubika ibyaha bye mu (...) -
Ese Adam na Eva bazize gusambana cyangwa kurya ku rubuto rw’igiti gisanzwe?
4 May 2012, by Ernest RutagungiraUbuzima bwa Adam na Eva mu ngobyi ya Eden bujya butera impaka mu bantu, bamwe bakavuga ko bayikuwemo n’Imana ibahoye kutayumvira bakarya ku giti cy’ubwenge bumenyesha icyiza n’ikibi, abandi nabo bakemeza ko Imana yabirukanye koko ariko impamvu bazize ntibayivugeho rumwe bo bakavuga ko bazize icyaha cyo gusambana.
Ijambo ry’Imana mu gitabo cy’itangiriro 2:15- hagira hati “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi ya Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde,Uwiteka Imana iramutegeka iti: (...) -
Bibiliya ivuga iki ku mpano?
16 July 2013, by UbwanditsiNk’uko imvura irimo umuyaga ikuba igapfa, niko umuntu amera wishimiriza ibyo azatanga kandi abeshya (Imigani 25 :14).
Imvura twese tuzi ko ari ngombwa ndetse ahantu hataba imvura haba ubutayu, haba amapfa, abantu bakagubwa nabi cyane. Ariko iyo yaguye biba ari amahoro, ari umunezero. Iyo ikirere cyihindurije ibicu bigahindura ibara, umuntu amenya ko imvura iguye kandi agafata ingamba z’icyo akwiye gukora kubera itangazo abonye mu kirere. Niba yari imaze igihe yarabuze, abantu basohora imbuto (...) -
Butare: Amahugurwa y’iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka.
3 December 2011, by UbwanditsiKuri uyu wa gatanu tariki ya 2 Ukuboza 2011, mu itorero ry’ ADEPR- Matyazo riri mu ntara y’amajyepfo i Butare, hasojwe amahugurwa y’ iminsi ibiri ku kwihana no guhembuka, akaba yayari agamije guhugura urubyiruko cyane cyane hamwe n’abayobozi b’abandi.
Nk’uko umushumba w’iri torero rya ADEPR Matyazo MISIGARO Felicien yabitangarije agakiza.org , ngo impamvu bateguye aya mahugurwa afite intego yo kwihana ndetse no guhembuka ni uko iki gihe tugezemo ari igihe cyo guhembuka abantu bagakorera Imana, (...) -
ADEPR yatsindiye igihembo cya UNESCO cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara
24 August 2012, by UbwanditsiItorero rya Pentekote ry’ u Rwanda ryatsindiye igihembo cya Unesco cyo kwigisha gusoma, kwandika no kubara kitiriwe umwami SENJONG. Iki gihembo tugikesha ubufatanye hagati y’ADEPR, abagenerwabikorwa ndetse n’abafatanyabikorwa batandukanye. Uyu mushinga wo kwigisha gusoma, kwandika no kubara watangiye mu mwaka w’1999 ukaba ukorera mu matorero yose y’ADEPR.
Intego nyamukuru yawo ni ukugira uruhare rufatika mu guteza imbere amajyambere yuzuye kandi arambye ku banyarwanda bose binyunze mu nzira (...) -
Byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza - Audrey Lee Watkins
20 June 2013, by Simeon NgezahayoMu bwana bwanjye hafi ya bwose nafashwe ku ngufu, ndwara ihahamuka ndetse n’indwara z’umubiri. Nk’uko umwanzi yabishakaga, namaze gukura ntangira kwitwara nabi kubera ibyo nanyuzemo. Numvaga nta gaciro mfite, bituma nemera gucudika n’abantu babi bose bansabaga ubucuti, aho baba bari hose. Sinahamya ko mu bo twari ducuditse hari uwubahaga Imana. ni cyo cyatumaga ibyo nahamyaga byose byari bibi, ubwihebe, ubusammanyi, gufatwa ku ngufu, maze ntangira kumva ari ibisanzwe.
Nk’uko bisanzwe, (...)
0 | ... | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | ... | 1230