Tuziko nta buyobozi bushobora kujyaho Imana itabyemeye, ariko se ubuyobozi bwose buba ari bwiza? Kugirango bibe byiza cyane umuyobozi agomba kubigiramo uruhe ruhare rwatuma abo ayobora bamwiyumvamo ntibigomeke kandi bagakorana neza?
Izi rero ni intambwe 5 zagufasha kuba umuyobozi mwiza ushimwa n’imana n’abantu
1. Kumarana umwanya n’Imana
Nk’uko Imana ariyo itoranya, iyo yemeye kugutoranya ngo uyobore ubwoko bwayo uba ugomba kumva ko atari ibyawe gusa ahubwo ugomba kumenya uko Imana ishaka (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Intambwe zagufasha kuba umuyobozi mwiza ku Mana n’abantu
21 July 2015, by Umumararungu Claire -
Dukwiye kugira ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru. Pastor Desire
20 December 2015, by Pastor Desire Habyarimana1Abakorinto 15:3 Muzi ko nabanje kubaha ibyo nanjye nahawe kumenya, yuko Kristo yapfiriye ibyaha byacu nk’ uko byari byaranditswe.
Abantu bakeneye ihishurirwa mu nzira ijya mw’ ijuru kuko ibi Paulo yigisha yahamije ko atabyigishijwe n’ umuntu ahubwo yabihishuriwe biva mw’ ijuru. Iyo urebye , ubona ko yatangiye bimukomereye avuga ati nshaka gukora icyiza ikibi nanga kikaba aricyo nkora kugeza ubwo avuga ngo mbonye ishyano umubiri untera gukora ibyaha nzawukizwa n’iki? Aza guhishurirwa ko Imana (...) -
Urugamba si urwawe, ahubwo ni urw’Imana! – Joyce Meyer
28 January 2014, by Simeon NgezahayoMbese ujya umara igihe uhangayikishijwe n’ibibazo utabasha kubonera ibisubizo mu buzima bwawe? Mbese umaze igihe ugerageza gushaka ibisubizo by’ibyo unyuramo? Niba ari uko biri, ndashaka kukumenyesha ko ubasha kubona uburuhukiro mu Mana uramutse uyiringiye ngo ikurwanire intambara! Byantwaye imyaka n’imyaka kugira ngo menye yuko guhangayika nta kamaro. Icyo byamariraga gusa ni ukunyongerera umubabaro aho kugira ngo bigire icyo bihindura. Guhangayika ni nko kwicara mu ntebe ukirirwa wegamye (...)
-
Imana yankuye mumwijima inyereka umucyo!
13 October 2012, by UbwanditsiNavutse mu mwaka wa 1914 ku Muramvya ku Gataka, ni ku misozi iri haruguru ya Uvira, muri Kivu y’Amajyepfo, muri Republika Iharanira Demokrasi ya Kongo. Ubu ndi hafi kugeza imyaka ijana. Data yitwaga Mushoza, akaba yari afite abagore batatu n’abana 18, cyane cyane ko twabyirutse agakiza kataragera muri Kariya Karere k’i Murenge twari dutuyemo.
Icyo gihe abantu benshi barangwaga n’imihango ya gipagani, harimo guharika bakageza ku bagore bane, kwambara inigi n’inyereri, n’ibitare, n’igiseke, (...) -
Irinde umutego! Ev. Kiyange Adda Darlene
12 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneMu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. (Imigani 29 :6a).
Mu buzima busanzwe bw’umuntu, habamo gutinya urupfu ndetse n’ikindi cyose cyamuganisha ku rupfu. Kandi ahora yirinda ngo atagwa mu mutego. Niyo mpamvu agira amakenga mubyo agiye gukora byose acungana n’uko hatabamo ikintu cyamujyana mu rupfu.
Bibiriya iratubwiye ngo mu gicumuro cy’umunyabyaha harimo umutego ategewemo. Kenshi umuntu yibwira ko mu banzi be ariho hari umutego we, muri wa muntu badahuza cyangwa se batumvikana (...) -
Imana yambohoye mu mwuka w’ubwoba!
7 January 2014, by Simeon NgezahayoNagiye nsenga igihe kirekire, ariko sinabashaga guhabwa inshingano mu itorero bitewe n’ubwoba nahoranaga muri jye. Igihe cyose bambwiraga ngo ninjire mu murimo w’Imana, numvaga isi indangiriyeho.
Igihe kimwe rero nari ndimo nsoma muri Bibiliya yanjye, mbona ko byanditswe neza muri Yohana 14:13 ngo "Kandi icyo muzasaba cyose mu izina ryanjye nzagikorera kugira ngo Data yubahirizwe mu mwana we.” 2 Timoteyo 1:7 na ho haravuga ngo "Kuko Imana itaduhaye umwuka w’ubwoba, ahubwo yaduhaye uw’imbaraga (...) -
"Uburwayi bwa mushiki wanjye bwatumye mpura na Yesu, ankura mu rupfu!" – Mohit
23 August 2013, by UbwanditsiHaleluya! Ndashima Yesu Umukiza wanjye, utwitaho twese. Ndashaka kubahja ubuhamya bw’ibyo Yesu yankoreye:
Ntaramenya Yesu, umuryango wanjye wose wari abapagani cyangwa abanyamahanga. Iyo Noheli yageraga ni bwo twumvaga izina Yesu, ariko ntitwigeze tumenya yuko ari Imana nzima n’Umukiza.
Mu mwaka w’2009, mushiki wanjye Anjali yafashwe n’igitungu, kimufata mu ruti rw’umugongo, ariko mbere hato nk’iminsi 20 data hita yitaba Imana. twagiye kwa muganga, bakoreye mushiki wanjye ibizame dusanga (...) -
Urushako rwiza. Donato Anzalone
25 June 2013, by Isabelle GahongayireHari umugani uvuga ngo, “amaso akunda ntareba, ariko gushakana bigafungura amaso.”
Ubuzima bw’abashakanye ni ikibazo cyugarije isi! Ndetse muri iki gihe gushaka bisigaye ari ikintu cyo kwitonderwa. Ariko na none hari n’abandi benshi bemeza ko ubukwe ari ikintu cyiza, nubwo kubana bidahora byoroshe.
Nkuko uriya mugani wabivuze, “ amaso akunda ntareba, ariko gushakana bigafungura amaso.” Nyuma y’urushako, bikunze kugaragara ko uwo mwashakanye atameze nk’uko wamutekerezaga. Bamwe bamenya ibyo (...) -
Burya gufasha Imana ibiha agaciro!
16 January 2016, by Alice Rugerindinda“ Abakiranutsi bazamubaza bati” Mwami twakubonye ryari ushonje turagufungurira, cyangwa ufite inyota tuguha icyo kunywa? Kandi twakubonye ryari uri umushyitsi turagucumbikira, cyangwa wambaye ubusa turakwambika? Kandi twakubonye ryari urwaye cyangwa uri munzu y’imbohe tuza kugusura? Umwami azabasubiza ati” ndababwira ukuri yuko ubwo mwabikoreye umwe muri bene Data aba boroheje bari hanyuma y’abandi arijye mwabikoreye” Matayo 25:36-40
Aya magambo ajya antangaza kandi yongeye kunyongerera imbaraga (...) -
Umuragwa ni muntu ki? Pastor Desire Habyarimana
1 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Umuragwa iyo akiri umwana ntagira icyo atandukaniraho n’ imbata n’ubwo yaba ari ny’ ir’ibintu ategekwa n’ abamurera n’ ibisonga kugeza igihe cyategetswe na se…Nicyo gituma utakiri imbata ahubwo uri Umwana , umuragwa ubihawe n’ Imana” (Abagaratiya 4:1-7).
Uragwa avuka ari we ariko ntiyategeka cyangwa ngo ahabwe ibyasezeranijwe, agomba kubanza kurerwa akigishwa uko azabitegeka . Ese atorezwa iki? Ibyo azategeka ni ibihe?
Natwe dufite ibyasezeranijwe:
Kuzura umwuka Wera: Ubwo Intumwa zuzuraga (...)
0 | ... | 500 | 510 | 520 | 530 | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | ... | 1230