Nitwa Habyarimana Desire ndi umugabo wubatse urugo hamwe na Kiyange Adda- Darlène, dufite abana babiri Divin na Dan nkora umurimo w’ Ubushumba nkorera umurimo w’ Imana mw’ itorero rya ADEPR (Association des Eglises Pentecôtistes au Rwanda) Kicukiro- Rwanda.
Navutse ku babyeyi 2 ariko babanye mu buryo butemewe n’amategeko kuko batari bakijijwe, hanyuma Mama yatinze gutwita amara hafi imyaka 5. Uko gutinda kubyara byamuzaniye ingaruka nyinshi zirimo gukubitwa cyane kuko Papa yanywaga inzoga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Isomere ubuhamya bwa Pastor Desiré Habyarimana
13 August 2012, by Ubwanditsi -
Intambwe 7 zo kunesha ikigeregezo cyangwa ikibazo kikuri imbere (Igice cya mbere) Ange Victor Uwimana
23 April 2014, by Ange Victor UWIMANABibiliya ivuga ko umuntu akiri mu isi aba afashe igihe mu ntambara (Yobu7:1). Nubwo bimeze gutyo, Yesu Kristo yahumurije abigishwa be, asa nubacira amarenga kubera ko bari kuzahura n’urusobe rw’ibigeragezo n’intambara zitari zimwe agira ati, “Mu isi mugira umubabaro, ariko nimuhumure nanesheje isi.” (Yoh.16:33).
Birashoboka ko umuntu yaba afite ikigeragezo imbere ye, kimeze nk’umusozi utabasha gushyigurwa, cyangwa nk’uko Goliyati yari amereye nabi Abisirayeli ku ngoma ya Sawuli. Muri iyi nyigisho (...) -
Wari uzi ko Bibiliya ibuza kwishyiraho tatouage ? Pastor Desire
20 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMuri iki gihe iyo urebye usanga abenshi mu rubyiruko barishyizeho tatouage kandi buri wese agerageza kwerekana ibitekerezo bye anyuriye mu kubishushanya kuko bamwe bishushanyaho inzoka, sikorupiyo, imitima yanditsemo urukundo, abandi bakandika ko bakora uburaya, amashusho y’ibyamamare bakunda n’ibindi. Ibi bimenyetso kandi babishushanya ku bice bitandukanye by’umubiri, aho usanga bamwe barabishushanije ku kuboko, intugu, ku kiganza, ndetse abakobwa bamwe bahitamo kubishyira no ku bice bimwe (...)
-
Ese ibikomeye Imana yagukoreye mu buzima bwawe byagusigiye somo ki ?
31 May 2012, by Ernest RutagungiraByinshi mubyo tugeraho mu buzima bwacu biza tubikeneye cyane, muri byo hari byinshi tujya dusengera twizeye Imana ikabikora nyamara hari n’ibindi byinshi ndetse cyane Imana idukorera tutigeze tunasenga, bikatwereka ko kugirirwa neza n’Imana bitava ku gusenga cyane ahubwo ibikora nk’Imana yigenga kandi ifite Imigambi myiza ku muntu, gusa na none ku rundi ruhande n’ubwo ikora ibyo biba bikomeye cyane kuri twe, hakunze kwibazwa impinduka cyangwa isomo umuntu yari akwiriye gukura muri ibi (...)
-
Inyandiko!
17 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaDaniyeri 5 :14-16 Numvise bakuvuga ko umwuka w’ Imana ukurimo kandi umucyo no guhishurirwa n’ ubwenge bwiza bikubonekamo…ko ubasha guhangura ibyananiranye.
1.Umwami Berushaza yabonye intoki zandika ku rusika, iyo nyandiko imunanira kuyisoma n’ abantu bose irabananira. Iyo nyandiko nta undi washoboye kuyisoma uretse Daniyeri.
Reka hano Daniyeri tumwite Yesu kuko niwe ushobora ibyananiranye byose. Icyateye uyu mwami kubona inyandiko ni uko yakoresheje iminsi mikuru bamaze kunywa no guhaga (...) -
Birankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa
20 November 2013, by Rudasingwa Jean ClaudeBirankwiriye gukora umurimo w’uwantumye hakiri ku manywa (Yohana 9:4-5)
Ncuti yacu dukunda cyane, ndakuramutsa mu izina rya Yesu Kristo Umwami wacu. Nifuje ko tuganira iri jambo, kugira ngo tumenye ko gukora umurimo w’Imana bidukwiriye. Kandi ndasaba Imana ngo iduhe ihishurirwa n’imvugo nk’iya Yesu. Muri iri jambo harimo amagambo y’ingenzi akurikira:
1. Inshinga “Gukora” 2. Umukozi : Yesu 3. Igikorwa : Guhumura 4. Ukorerwa (Nyir’umurimo): Imana 5. Uwo igikorwa gikorerwaho: Impumyi 6. Igihe cyo (...) -
Ibikomeza umubano mwiza w’ abashakanye (igice 2).
9 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana5. Gucungira hamwe umutungo w’ urugo n’ ikoreshwa ryawo.
Umutungo ubereyeho gutanga uburyo bwo gufasha umuryango gutera imbere no kugera ku cyo ugamije. Ibyo bishoboka iyo abashakanye bawucungira hamwe mu bwumvikane. Iyo uwo mutungo ubaye ukoreshwa mu kugaragaza ubushobozi bw’ umwe mu bashakanye, uhinduka nk’ igikoresho cyo gukandamiza mugenzi wawe, bityo umutungo ukaba wabasenyera.
Hari igihe ukorera amafaranga yumva ari aye, akayacunga uko abyumva. Icyo gihe udakorera amafaranga asa (...) -
Dore icyemezo Satani yafatiye abarokore ngo abagushe!
17 July 2012, by UbwanditsiDore icyemezo cya satani kw’isi yose
Ibi ngibi ni ibintu byabayeho, tubisome twitonze kugira ngo tubashe kuba maso no kutagwa mu mutego. Mw’itangira ry’ibiganiro yagiranye n’abamalayika be b’umwijima, satani yavuze ati :
Ntabwo twabuza abakristu kujya mu rusengero, ntabwo twababuza gusoma bibiliya no kumenya ukuri, nta nubwo twababuza kuba inzobere mu byerekeranye n’ubusabane na Yesu Kristu. Babashije kugira ubwo busabane na Yesu, nta bubabasha twaba tukibafiteho.
Reka dutume badahindura (...) -
Hariho abantu koko bazi guha agaciro ijambo bavuganye n’Imana!
29 March 2016, by Alice RugerindindaNuko Yefuta ahiga Uwiteka umuhigo ati “ Nungabiza Abamoni, ngatabaruka amahoro mvuye kubatsinda, ikizabanza gusohoka imbere y’umuryango w’inzu yanjye kunsanganira, kizaba icy’Uwiteka. Nanjye nzagitangaho igitambo cyoswa.” Abacamanza 11: 29
Bibiliya itubwirako Yefuta yari mwene Gileyadi, ngo nyina akaba yari indaya, ariko nubwo yavutse muri ubwo buryo, ntibyamubujije kuba umutware w’Abisirayeri ,kandi ntibyabujije Imana kwita ku isengesho rye. Imana ishimwe cyane
Yefuta ngo amaze guhiga, (...) -
Tsinda imbaraga zo kwihakana Imana
25 January 2016, by Ernest RutagungiraNdabasuhuje mu izina rya Yesu christo, Nitwa RUTAGUNGIRA Ernest ndi Umukristo, kandi nzahora ndiwe, Nabonye kristo byari bikwiye ko mubona, kuko arinjye yaje gucungura, yansanze cyera nkomeza kumucengacenga, ariko Mu mwaka wa 2003 Nibwo yaje kumfata, acagagura imigozi y’ibyaha yari imboshye, Arankiza ubu ndi amahoro.
Nshimiye Yesu ko yantoranije mu magana menshi y’abo twari dusangiye umunezero w’iyi si urangira vuba, arambabarira, ikigeretse kuri icyo angabira umurimo we, ansezeranya (...)
0 | ... | 540 | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | ... | 1230