RWANDA, SHIMA IMANA! IZABA KU CYUMWERU 01/09/2013
Abayobozi bakuru b’Amatorero ya Gikristo babinyujije mu nama yabahuje, bemeje ko hategurwa ku ncuro ya kabiri igiterane ngarukamwaka cyiswe “Rwanda, Shima Imana!”
Nk’uko byasobanuwe n’ubuyobozi bw’Umuryango Rwanda Purpose Driven Ministries/P.E.A.C.E Plan uhuriwemo n’amatorero ya Gikristo mu Rwanda kandi akaba ari na wo uhuza ibikorwa bya “Rwanda, Shima Imana!” icyi gikorwa kigamije:
• Kurema no kubungabunga umuco wo gushima Imana ku byo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU
19 July 2013, by Ubwanditsi -
Ibaruwa y’urukundo
14 June 2016, by Simeon NgezahayoMwana wanjye,
Narakurondoye ndakumenya, ndakuzi (Zaburi 139.1).
Nzi imyicarire yawe n’imihagurukire yawe (Zaburi 139.2).
Nzi imigendere yawe n’imiryamire yawe.
Nzi inzira zawe zose (Zaburi 139.3).
Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wawe irabazwe yose (Matayo 10.29-31).
Nakuremye mu ishusho yanjye (Itangiriro 1.27).
Muri jye uriho, ufite ubugingo (Ibyakozwe n’intumwa 17.28).
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko (Yeremiya 1.4-5).
Nagutoranije uhereye kera (Abefeso 1.11-12). Ntabwo uri (...) -
‘’Abakorera ijuru bazarijyamo n’abakorera umuriro bazwujyamo’’ Billy Graham
1 October 2015, by Innocent KubwimanaUmukambwe w’umuvugabutumwa mpuzamahanga Billy Graham aritegura ko muri uku kwezi azashyira hanze igitabo cye cya nyuma kizaba kibumbatiye inyigisho zose muri Bibiliya zivuga kuri Gehinomu ( umuriro).
Billy Graham w’imyaka 96 y’amavuko ntagishobora gutanga ibiganiro no kubwiriza kuko ubu hashize imyaka 10 akoze igiterane cye cya nyuma.
Urubuga rutangaza amakuru ya Gikristo Christian today kivuga ko nyuma y’aho amariye kwandika igitabo yise ‘’The reason for my Hope’’ ugenekereje ni impamvu (...) -
Igihe kizaza , ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo!
16 December 2013, by Alice Rugerindinda“Ntimutangazwe n’ibyo, kuko igihe kizaza ubwo abari mu bituro bose bazumva ijwi rye bakavamo, abakoze ibyiza, bakazukira ubugingo, naho abakoze ibibi bakazukira gucirwaho iteka.” Matayo 5:28-29
Maze iminsi njya gushyingura abantu bitabye Imana,kandi yo mpageze nibaza ibintu byinshi cyane, ndetse akenshi iyo mpari, mba numva ntahanye umugambi mwiza wo gushyira ibintu ku murongo, kugirango umunsi nanjye byangezeho, niba bishoboka nzagende neza nk’umuntu witiriwe izina ry’Imana.
Abantu bamwe (...) -
Ni uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?
12 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNi uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?
Iyo uvuze umunsi wa Saint Valentin n’ibijyana na wo, si igishya ku batuye isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko. Hari ababona ko kwizihiza uyu munsi rimwe mu mwaka bumva bidahagije ahubwo ko wajya wizihizwa inshuro zirenze imwe buri mwaka bitewe n’uko aba bawufata n’ibyo bita byiza bawukoraho.
Ku rundi ruhanze ariko, hari n’abandi batunga agatoki uyu munsi nk’intandaro y’isenyuka ry’ingo zitari nke, ubusinzi bukabije bitandukanye n’indi minsi isanzwe (...) -
Mbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye?
9 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye? Intambwe ya mbere ni uguhanga amaso yawe ku kuri ukavuga uti: “Aho nerekeza ni habi, ndashaka guhinduka.” Niba koko ubishaka, uranabishobora kuko Bibiliya itubwira ko uri mushya muri Kristo. (reba 2 Abakorinto 5:17).
Intambwe ya kabiri ni ugushakisha ikikudindiza.
Menya inzitizi ufite
Ese wigeze utekereza ko nta kintu cyiza kizakubaho? Byanashoboka ko wavuze amagambo nk’aya ngo: “Ubwo nta cyiza ntegereje ko kimbaho, ntacyo bizantwara (...) -
AMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA II (Secrets that transform you to become a social man)
21 August 2013, by UbwanditsiIyi ni inyigisho ya kabiri itwigisha bimwe mu bidutera ubwigunge kandi bidakwiye kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho ishize twari twarebye imwe mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga, iya mbere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”
Turongera tugerageze kwinjira gato mu muntu nyamuntu, mu mutima imbere, mu biba mu muntu imbere bishobora gutuma adashobora kubana n’abandi, bitewe n’imyitwarire ye ihera mu mutima no mu myumvire ipfuye. Kuko (...) -
Imana yacu si Baali, si Ashela, si Dagoni
28 November 2013, by Alice Rugerindinda« Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » I aAbami 10 : 39
Haleluya Uwiteka niwe Mana naho ibindi byitwa ibigirwamana! Natekereje izi nkuru za Eliya. Ngo cyari igihe abantu baheze mu rungabangabo, batazi Imana iyo ariyo. Muri iyi mirongo baragaragaza ukuntu binginze ikigirwamana Baali ariko kuko atari Imana kitagira amatwi , kitagira amaso, wapi biba iby’ibusa, ariko Eliya ngo ahamagaye Imana, iza yiruka yerekana ko ari Imana (...) -
Uwiteka areba inzira zawe, kandi ibyawe ntago abyirengagiza.
16 October 2013, by UbwanditsiYewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe (...)
-
Bagore, mugandukire abagabo banyu nk’uko mugandukira Umwami wacu!
14 November 2013, by Simeon NgezahayoKuki Imana igusaba kugandukira umugabo wawe? Muri rusange, iyo Imana igusabye kugandukira umugabo wawe ni uko iba izi yuko kuganduka bitari muri kamere yawe. Ni cyo gituma umugore ashakisha uko yaca bugufi iyo umugabo amusabye kugira icyo akora.
Igihe kimwe twitegura kujya mu gitanda, umugabo wanjye yarambwiye ati «Zimya itara nasize ryaka!» Nyamara jyewe nishe amatwi, kuko ntashakaga gukora ibyo ambwiye. Ku bwanjye byari itegeko ngomba kumvira. Numvaga nshaka ko ambwira byibura ati (...)
0 | ... | 550 | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | ... | 1230