Ni uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?
Iyo uvuze umunsi wa Saint Valentin n’ibijyana na wo, si igishya ku batuye isi ndetse no mu Rwanda by’umwihariko. Hari ababona ko kwizihiza uyu munsi rimwe mu mwaka bumva bidahagije ahubwo ko wajya wizihizwa inshuro zirenze imwe buri mwaka bitewe n’uko aba bawufata n’ibyo bita byiza bawukoraho.
Ku rundi ruhanze ariko, hari n’abandi batunga agatoki uyu munsi nk’intandaro y’isenyuka ry’ingo zitari nke, ubusinzi bukabije bitandukanye n’indi minsi isanzwe (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ni uwuhe musaruro w’umunsi wa Saint Valentin ?
12 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Mbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye?
9 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaMbese wari uzi ko ushobora kunesha ibitekerezo bipfuye? Intambwe ya mbere ni uguhanga amaso yawe ku kuri ukavuga uti: “Aho nerekeza ni habi, ndashaka guhinduka.” Niba koko ubishaka, uranabishobora kuko Bibiliya itubwira ko uri mushya muri Kristo. (reba 2 Abakorinto 5:17).
Intambwe ya kabiri ni ugushakisha ikikudindiza.
Menya inzitizi ufite
Ese wigeze utekereza ko nta kintu cyiza kizakubaho? Byanashoboka ko wavuze amagambo nk’aya ngo: “Ubwo nta cyiza ntegereje ko kimbaho, ntacyo bizantwara (...) -
Imana yacu si Baali, si Ashela, si Dagoni
28 November 2013, by Alice Rugerindinda« Maze abantu bose babibonye bikubita hasi bubamye baravuga bati « Uwiteka niwe Mana, Uwiteka niwe Mana » I aAbami 10 : 39
Haleluya Uwiteka niwe Mana naho ibindi byitwa ibigirwamana! Natekereje izi nkuru za Eliya. Ngo cyari igihe abantu baheze mu rungabangabo, batazi Imana iyo ariyo. Muri iyi mirongo baragaragaza ukuntu binginze ikigirwamana Baali ariko kuko atari Imana kitagira amatwi , kitagira amaso, wapi biba iby’ibusa, ariko Eliya ngo ahamagaye Imana, iza yiruka yerekana ko ari Imana (...) -
Uwiteka areba inzira zawe, kandi ibyawe ntago abyirengagiza.
16 October 2013, by UbwanditsiYewe Yakobo Isirayeli, ni iki gituma wiganyira ukavuga uti “Uwiteka ntareba inzira zanjye, kandi ibyanjye Imana yanjye irabyirengagiza”? Mbese ntiwari wabimenya? Ese nturabyumva? Imana ihoraho, Uwiteka Umuremyi w’impera z’isi ntirambirwa, ntiruha. Ubwenge bwayo ntiburondoreka. Ni yo iha intege abarambiwe, kandi utibashije imwongeramo imbaraga. Abasore b’imigenda bazacogora baruhe, n’abasore bazagwa rwose. Ariko abategereza Uwiteka bazasubizwamo intege nshya, bazatumbagira mu kirere bagurukishe (...)
-
Ese mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona! Pastor Desire
16 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEse mu Rwanda haracyakenewe ivugabutumwa? Uko mbibona!
Ubusanzwe kuvuga ko ahantu hadakeneye ivugabutumwa byagorana ariko aha turarebera hamwe ubwoko bw’ibugabutumwa bwaba bukenewe mu Rwanda, cyane ko ari kimwe mu bihugu bifite umubare munini w’abakristo. Ibi biratuma twibaza iri zamuka ry’umubare munini w’abakristo icyo ryaba rifasha abanyarwanda n’impinduka rizana mu kugabanya ibyaha bikorwa. Ku bwanjye navuga nti ‘’yego kubw’impamvu zikurikira:
Umwana apfa mu iterura Abatuzaniye ubutumwa (...) -
Isengesho rivanze n’ ubuntu Imana iryumva cyane! Pastor Desire
18 August 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKoluneriyo yari umunyadini:
– Yubaha Imana n’abo mu rugo rwe bose.
Yagiraga ubuntu bwinshi.
Yasengaga Imana ubudasiba.
Abona Malaika ku mugararagaro amuhamagara mu izina aramubwira ati: “Gusenga kwawe n’ ubuntu bwawe byazamutse biba urwibutso”. (Ibyakozwe n’ intumwa 10:2-4)
1. Yubahana Imana nabo mu rugo rwe bose: Ushobora kuba ukurikiye iyi nyigisho uri ingaragu nta rugo ufite ariko wowe ubwawe uri inzu y’ Imana, ukwiye kubahana Imana n’abo mu rugo rwawe; ni ukuvuga amaso, amatwi, amazuru, (...) -
Menya ubuhamya bw’ Umuvugabutumwa Gakumba ubana n’ ubumuga bwo kutabona
27 August 2013, by UbwanditsiNitwa Gakumba Simon, navutse mu w’1955, mvukira mu karere ka Karongi. Kuva mvutse nta kintu nigeze ndebesha amaso yanjye. Mvuka nta mpundu zavuze kuko navutse mpumye, ahubwo abantu baravuze ngo nimuze murebe ikintu cyavutse kwa Nzaramba.
Nakuze ndi umunyamubabaro, maze imyaka 24 nakira Yesu ankuraho umutwaro. Mama yambwiye ko atigeze arya yicaye (yahoraga anteruye), kuko amaso yahoraga andya. Abantu bazaga kuvumba iwacu, bakavuga ko Imana ari ingome kuko yanyimye amaso. Ibyo byangiyemo, (...) -
Aho uri uhari hari impamvu (igice cya kabiri)
11 May 2013, by Pastor Kazura JulesHari inkuru y’umuntu numvise, ubifate nk’inkuru gusa nubwo bishobora kubaho, uwo muntu ngo yamaze igihe kinini yitegereza ibikorwa mu isi, maze ashaka akazi arakabura, arasonza cyane, akajya yitegereza uko abantu babaho, maze umunsi umwe haza kuza umunyamakuru wari mu bushakashatsi bwo kumenya ibyo abantu batekereza kubirebana n’ejo habo hazaza, niko kubaza wa mugabo ati “ uwakugira nk’umuyobozi mukuru w’agace utuyemo wabanza ugakora iki? Wa mugabo ahubukira hejuru n’inzara yose yari amaranye (...)
-
Tumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
27 June 2012, by UbwanditsiTumenye Itorero rya Pentecote ry’ Urwanda (ADEPR)
Itorero rya Pentekote ryo mu Rwanda ADEPR, ryatangiye umurimo w’ ivugabutumwa mu 1940 ritangijwe n’ umuryango w’ ivugabutumwa w’ Abanyasuwedi witwa Mission Libre Suedoise (MLS). Nyuma y’ imyaka 72, ubutumwa bwiza bwakwiriye mu mpande enye z’ u Rwanda. Imibare yayo muri 2010, yerekana ko ADEPR igizwe n’ indembo 12, amatorero 288, imidugudu 2719, abakuru b’ Itorero 1.168. Abavugabutumwa 2.364, abadiakoni 32385, abana batarageza ku myaka yo kubatizwa (...) -
Iyo wemeye gusangira n’abandi duke ufite, Yesu aratubura/Ev.Adda
11 December 2015, by Innocent KubwimanaAba bantu banteye impuhwe kuko uyu munsi ari uwa gatatu turi kumwe, none bakaba badafite ibyo kurya. Nimbasezerera ngo basubire iwabo biriwe ubusa, baragwira isari mu nzira kuko bamwe ari aba kure.” Mariko 8:2-4
Abantu bakunze kumva ubutumwa bwiza, barakomeza bategera Yesu amatwi, umunsi urahita, ibiri, uwa gatatu intumwa ziti ‘’mwigisha, basezerere bagende kuko uyu munsi ari uwa gatatu batarya.’’
Intumwa zari zamaze gufata umwanzuro w’uko bataha. Ariko Yesu abarebye ngo abagirira impuhwe, (...)
0 | ... | 560 | 570 | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | ... | 1230