Isi igendera ku kinyoma kuko Satani ari we se w’ibinyoma byose. Mu by’ukuri iyo umuntu ari umunyabinyoma murumva uwo aba akorera ikibabaje n’abakristo benshi barabeshya utuntu duto duto nta n’inyungu turi bubazanire ex: Kuri telephone, kubeshya abana, mu kazi wakererewe ugasinya ko wahageze kare, abacuruzi bakijijwe bakakubesha ayo baranguye atari byo, abana babeshya ababyeyi babo, abubakanye hagati yabo bakabaho ubuzima butarimo ukuri n’ibindi.
Tugiye kurebera hamwe icyo Bibiliya ivuga ku (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imbaraga zitera abantu kubeshya Pastor Desire
19 January 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Igitaramo cy’agakiza.org gisize imyumvire ya benshi ihindutse ku birebana n’ Ubwami bw’ Imana.
9 December 2013, by UbwanditsiNk’uko mwari mumaze iminsi mubitangarizwa, igitaramo cy’agakiza.org cyari gitegerejwe na benshi cyabaye kuri iki cyumweru taliki ya 8 Ukuboza 2013. Iki gitaramo cyabereye kuri ADEPR Kicukiro-Shell cyari biteganyijwe gutangira saa saba z’amanywa, ariko ntibyakunda bitewe na gahunda zindi zaberaga muri urwo rusengero zatinze bigatuma gitangira saa cyenda n’igice (3:30pm). N’ubwo imvura yaguye ari nyinshi mu masaha yo gutangira, abantu bitabiriye ari benshi cyane. Aha twavuga nka Groupe Urumuri (...)
-
Mbese izina ryanjye ryanditse mu gitabo cy’ubugingo?
11 January 2016, by Alice Rugerindinda“Ariko ntimwishimire yuko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru” Luka 10:20 Aya magambo yavuzwe na Yesu ubwe, ayabwira intumwa ze ubwo zari zimugarutseho zivuye mu butumwa yari yarazoherejemo.
Zigarutse ngo zaje zishimye cyane zivuga ziti : “Databuja, abadayimoni nabo baratwumvira mu izina ryawe” Luka 10:17 . Nibwo Yesu yababwiraga ati, aho kwishimira ko abadayimoni babumvira, ahubwo mwishimire yuko amazina yanyu yanditswe mu ijuru, kuko yari aziko (...) -
Menya neza Ibice by’ingenzi birindwi bigize umuryango nk’uko bitangazwa na Pasteur Antoine RUTAYISIRE
21 March 2016, by UbwanditsiIyi ni inyigisho yatanzwe na Pasteur Antoine RUTAYISIRE kuri Phases zirindwi zigize Umuryango.
Pasteur atangira avuga ko mu mibereho y’umuryango habamo ibihe birindwi bitandukanye, bikaba bikomerera umuryango kuko urukundo rwa buri kiciro ruba rutandukanye n’urwo mu kindi:
PHASE YA MBERE : MBERE YO GUSHAKANA
Iki ni igihe abantu baba bakiri FIANCES. Umwe aba ari CHERIE -CHOU-CHOU. Iki gihe biba bishyushye, Umwe asaba ikintu undi akakimuha nubwo yaba atagifite akagishakisha kugera akibonye. (...) -
Nari ndwaye isesemi ndi bugufi bwo gupfa, Yesu ankiriza umubiriu n’ubugingo ! – Chica
4 September 2013, by Simeon NgezahayoNkiri muto, nizeraga Imana ariko mu by’ukuri ntazi Imana iyo ari yo. Nasengeraga amatungo yanjye n’umuryango… Ku myaka 7-8, namenye yuko nyogokuru arwaye kanseri... Naramusengeye, ariko aranga arapfa. Sogokuru na we yahise afatwa n’ubwo burwayi bwa kanseri, nsenga Imana ngo imukize ariko na we aranga arigendera.
Guhera icyo gihe, nateye Imana umugongo kuko ntiyumvishaga uburyo itashubije amasengesho yanjye. Mama yizeraga Imana, ariko na we ayitera umugongo kuva ubwo. Nakuze mfite urwo rujijo (...) -
Nabonye Umukunzi mwiza, byose arabishobora!
5 November 2013, by Alice Rugerindinda“ Umukunzi wanjye ni uwanjye ubwanjye nanjye ndi uwe.” Indirimbo ya Salomo 2:16
Nabonye Uumukunzi mwiza, yarankunze ntamuzi, yamfatishije umugozi arirwo rukundo rwe. Izo ngoyi ze zanteye kuba imbata ye rwose. Njye nduwe nawe n’uwanjye, kugeza iteka ryose.
Iyi ni indirimbo irimo ubuhamya bw’umuntu wanyuzwe n’urukundo. Kandi nabonye kubona inshuti, umukunzi ari ikintu gikomeye cyane. Njya nibuka nkiri umukobwa, namaze iminsi itari mike ,abantu bandambagiza ariko nkajya numva ntarabona uwo (...) -
Kicukiro abagera kuri 215 bemeye kubatizwa mu mazi menshi
23 December 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 22/12/2012 ku itorero rya ADEPR abagera kuri 215 bafashe icyemezo cyo kubatizwa mu mazi menshi ubwo twageraga aho umubatizo wabereye twasanze Pasitori Gakuba Aloys ari guhugura abitegura kubatizwa aho yagize ati ubu tubabatije mu mazi menshi nk’ ikimenyetso cyo gupfana na Kristo no kuzukana nawe ariko hari undi mubatizo ukomeye mukwiye kubatizwa mu Mwuka Wera yakomeje agira ati: Uwo mubatizo nta mwana w’ umuntu uwubatiza ni Yesu kristo wenyine.
Uyu mubatizo (...) -
Menya byinshi kuri filime yakinwe ku buzima bwa Yesu
7 October 2013, by UbwanditsiJesus cyangwa se Yesu cyangwa se Film ya Yesu, ni film yamenyekanye cyane ku buryo umuntu wese wemera Yesu yayibonye, ndetse benshi bakaba baramumeye kubera iyi film.
Mu rwego rwo kumenya byinshi kuri iyi film yakozwe mu mwaka w’1979, Filomzacu.com yabakoreye ubushakashatsi kuri iyi film n’ibintu bitangaje yakoze mu mateka ya Gikirisitu.
Iyi film Yesu cyangwa se Film ya Yesu, ni film yakozwe mu mwaka w’1979, ivuga ku buzima bwa Yesu ishingiye kubutumwa bwa Luka muri Bibiliya. Yayobowe na (...) -
Imana ni umuterankunga w’Ubuzima bwawe. Pastor Desire Habyarimana
16 March 2014, by Pastor Desire Habyarimana"Maze Ishobora byose izakubera umutunzi, n’ ifeza y’ igiciro cyinshi" -Yobu 22:25-30
Imana ni byose kuri twe byaba iby’ Umwuka cyangwa ibyo mu buzima busanzwe ariko kenshi tuyizerera ibisanzwe byo mu buzima busanzwe ariko ni Imana irimo byose.
Rimwe Yesu yatanze imigati abantu barahurura ariko uwo munsi ntiyayibaha ababwira ko ariwe mutsima w’ ubugingo birababaza bahera ubwo bamuva inyuma byumvikana ko bari bamuzi uruhande rumwe ariko badashaka kumenya ko ariwe mutsima w’ ubugingo.
Iyo (...) -
Umwenda w’ahera watabutsemo kabiri. Pasitori Uwambaje Emmanuel
22 July 2015, by Pastor Desire Habyarimana"Umwenda ukingiriza ahera cyane utabukamo kabiri.....ibituro birakinguka.." Matayo 27:51-53
Turi abantu bakomotse mu bise by’urupfu rwa Yesu. Mu bintu byazanye Yesu ni ubugingo bwacu ngo bukire, amazu n’ibindi bintu sibyo byari intego ya mbere. Iyo dushimiye Yesu ko yaduhaye ibintu bifatika gusa tuba dupfobeje umurimo wo kuducungura yakoze.
Ibintu ni inyongera tuvana ku Mana, UBUGINGO nibwo bukomeye. Urugero : Iyo uguze telephone baguha ibigendana na telephone waguze uko niko UBUGINGO (...)
0 | ... | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | ... | 1230