Mu magambo magufi Umwuka wera ni impano Imana yahaye abantu, ni ingwate igaragaza ko byanze bikunze Yesu azagaruka agatwara itorero, ikimenyimenyi ni uko umunsi Yesu yajyanye itorero n’Umwuka wera azahita agenda.
Iri sezerano ryasohoye naryo ryanyuze mu bahanuzi benshi kuko Imana yari yaramusezeranije kuva kera. Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” Ibyakozwe n’intumwa 1 :5
Mu mirimo Imana ikora ni Umwami, Umuremyi, Yesu nawe ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Umwuka wera ni nde? Kuki dukwiye kurushaho kumwifuza ?
5 August 2015, by Innocent Kubwimana -
I Yerusalemu: imva y’umwami Dawidi yahondaguwe karahava.
6 January 2013, by UbwanditsiAbantu bataramenyekana bitwaje ibinyundo bya rutura kuri uyu wa gatanu tariki 4 Mutarama 2012 binjiye I yerusalemu ku musozi wa Sioni ahari imva y’umwami Dawidi maze barayihondahonda bikomeye ibi bikaba byatumye komite ishinzwe kubungabunga ahantu hatagatifu hamwe n’amatorero y’abayahudi akomeye mu gihugu cya isiraheli yahise asohora itangazo risaba abakiristo kwigaragambya mu maguru mashya.
Igituro cyitiriwe umwami Dawidi kiri ku musozi wa Sioni(mount zion)
Urubuga rwa interineti (...) -
Guhemukira aba bantu ni ukwiteranya n’Imana ! Alice Rugerindinda
23 March 2014, by Alice Rugerindinda« Ntihakagire umupfakazi cyangwa imfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira,sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi » Kuva 22 :22-23
Nk’uko natangiye mbivuga, guhemukira uwitwa imfubyi cyangwa umupfakazi, ni ukwiteranya n’Imana. Tekereza nawe aho Imana ivuga ngo nubikorera umwe muri bo agatakira Imana , ngo uburakari bwayo buzakumanukira ikwice maze umugore wawe nawe (...) -
Inzira ijya mu ijuru irafunganye!
10 April 2012, by Alice Rugerindinda“ Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” Matayo 7: 13-14
Aya magambo ni Yesu ubwe wayivugiye, yerekana uburyo inzira ijya mu ijuru ifunganye n’uburyo inzira ijyana abantu mu irimbukiro ari ngari, yoroshye gucamo kandi inyurwamo n’abantu benshi. Ariko nubwo bimeze gutyo Yesu akavuga ngo “ Munyure mu irembo rifunganye”
Mu (...) -
Zimwe mu ngaruka zo gushaka mu banyamahanga/ Abapagani
12 September 2015, by Alice Rugerindinda“Kandi muri iyo minsi mbona Abayuda bashatse abagore b’abanyashidodikazi, n’Abamonikazi n’Abamowabukazi. Kimwe cya kabiri cy’abana babo cyavugaga ikinyashidodi cyangwa indimi z’andi mahanga ayo ariyo yose, nyamara nta numwe wo muribo wabashaga kuvuga igiheburayo. Nuko ndabatonganya ndanabavuma,ndetse abagabo bamwe bo muri bo ndabakubita mbapfura n’imisatsi.
Mbarahiza mu izina ry’Imana ngira nti” Abakobwa banyu ntimukabashyingire abahungu b’abanyamahanga, n’abahungu banyu ntimukabashyingire abakobwa (...) -
Ibyo kwitondera mu gihe umuntu ashaka kurushinga
31 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMbere yo gushyingirwa, ni ngombwa kubanza gutekereza neza no kwitonda mbere yo gutangira uwo mushinga kuko utabyitondeye wazakwicyuza.
Kubw’ izo mpamvu, ugiriwe inama yo kutiyemeza gushaka utarabitekerezaho neza. Timoteyo wa 1, 5:8 haranditse ngo: ”Ariko niba umuntu adatunga abe, cyane cyane abo mu rugo rwe, aba yihakanye ibyizerwa, kandi aba abaye mubi hanyuma y’ utizera”, ni ukuvuga ngo ukoze gutyo arutwa n’ umuntu utarakira agakiza. Umuntu wese uvuga ko akijijwe akaba adatunze umuryango we (...) -
Gusenga si ahantu, gusenga ni ubuzima Issa Noël KALINIJABO
12 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaGusenga ni ukuganira n’Imana mukagirana ubusabane ukavugisha Imana ukayishimira ukayitaka ukayigenera umwanya mu buzima bwawe bwa buri munsi uko urushaho gutindana n’Imana no kuyiha umwanya wawe nayo igenda irushaho kukwitaho no kukuba hafi bityo ugahabwa ibyo abandi badasenga batapfa.
Kimwe mu bintu Imana itanga biturutse kukuyiha umwanya mu masengesho yawe bwite aguturutseho ni ‘’Amahoro yo mu mutima ‘’, (Yohana 14:27) aya mahoro nta muntu numwe wayaguha ushobora kuba utunze ibya mirenge ariko (...) -
Umva kimwe mu bintu bibabaza Imana!
12 July 2016, by Alice RugerindindaUmwami Uwiteka aravuga ati : “ Ndirahiye, sinezezwa no gupfa k’umunyabyaha, ahubwo nezezwa nuko umunyabyaha ahindukira, akava mu nzira ye maze akabaho” Ezekiyeli 33: 11
Hari indirimbo ivuga ngo “ impanuka y’imodoka siyo mpanuka gusa, no gupfa udafite Yesu iyo nayo ni impanuka. Kuko bayita impanuka! Nuko umuntu aba atunguwe kandi yari yarabonye uburyo bwiza bwo kwakira Yesu nk’Umwami w’ubugingo bwabo ariko bikaba btagishobotse.
Imana nayo ituma umuhanuzi Yeremiya, ngo agende abivuge cyane, ko (...) -
Twirinde kumenyera iby’Imana ahubwo tuzirikane guhamagarwa kwacu
16 July 2015, by Innocent KubwimanaMuzirikane guhamagarwa kwanyu bene Data, yuko ab’ubwenge bw’abantu bahamagawe atari benshi, n’abakomeye bahamagawe atari benshi, n’imfura zahamagawe atari nyinshi. 1 Abakorinto 1:26
Iyo umuntu agikizwa akenshi aba afite umwete mwinshi wo kubaha Imana no kuyikorera, afata umwanya uhagije wo gusenga, afite gutinya Imana kwinshi, gukora icyaha abibona nk’ibintu bidasanzwe, mbese yumva ashikamye mu bintu by’Imana. Akenshi ibi nibyo bituma yumva kugwa no gukora ikintu Imana idashaka ari ibintu (...) -
Mu giterane cya Pantekote 2016 abarenga 100 bakiriye Yesu nk’Umwami n’Umukiza
18 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNk’uko bisanzwe buri mwaka abakristo bemera Umwuka wera bizihiza umunsi mukuru wa Pantekoti, by’umwihariko itorero rya Pantekoti ryo mu Rwanda (ADEPR) nk’irifata Umwuka wera nk’inkingi rigenderaho buri mwaka ryizihiza uyu munsi mu buryo budasanzwe aho rikora igiterane cyagutse.
Mu giterane ngarukamwaka nk’iki kuri iyi ncuro cyabereye ku nyubako nshya za ADEPR, ahaherereye Salle nini ya Dove Hotel kitabiriwe ku buryo bushimishije harimo amakorari, abashumba, ubuyobozi bukuru bw’Itorero ADEPR (...)
0 | ... | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | ... | 1230