Kuri iyi taliki ya 10/03/2012 mu itorero ryaADEPR Nyarugenge habereye umunsi mukuru wo gusengera umushumba w’ iryo torero Pastor Joseph hamwe n’abandi ba Pastor bane, uyu muhango ukaba witabiriwe n’ abantu benshi ku buryo stade ya camp Kigali yari yuzuye aho uyu muhango wabereye.
Nk’uko byagaragaraga uyu muhango wari witabiriwe n’abashumba bavuye mu ndembo z’u Rwanda zigize iri torero rya ADEPR hamwe n’ ubuyobozi bwite bwa Leta bwari buhagarariwe n’ umuyobozi w’akarere ka NYARUGENGE wungirije (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Umunsi mukuru wo gusengera aba Pasitori mw’ itorero rya ADEPR Nyarugenge
11 March 2012, by Ubwanditsi -
Mu giterane kiri kubera Kiramuruzi abarenga 155 bakiriye Yesu
12 January 2014, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya11/01/2014 Kiramuruzi mu ntara y’ uburasirazuba ahahoze hitwa Umutara hatangiye igiterane cy’ iminsi 2 cyateguwe n’ itorero rya ADEPR Murambi akarere ka Gatsibo Muri iki giterane hari amakorare arega atandatu n’abakristo benshi.
Hari kandi abatumirwa batandukanye aha twavuga nka Chorale Yerusalemu y’ abanyekongo bari mu nkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayobozi babo. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana n’ umugore we Kiyange Adda Darlene.
Igiterane cyatangiye (...) -
Adamu, umurinzi wa mbere , umukurambere w’ indangare.
21 February 2012, by Ubwanditsi“Ndaza vuba, komeza ibyo ufite hatagira ugutwara ikamba ryawe” (Ibyahishuwe 3:11)
Ubwo Imana yaremaga isi, yamaze kurema umuntu imuha isi ngo “ayirinde”. Bibliya ibivuga neza ngo “Uwiteka Imana ijyana wa muntu imushyira muri iyo ngobyi yo muri Edeni, ngo ahingire ibirimo ayirinde” (Itangiriro 2:15). Hano biragaragara neza ko umwe mu mirimo ya mbere Imana yahaye umuntu harimo no kurinda isi. Iyo Imana iba izi ko nta kibazo kandi ko izayirindira, ntabwo iba yarahaye Adamu uwo murimo. Biragaragara (...) -
Icy’ingenzi cyari gikomeye Yesu yaragikoze.
21 December 2013, by UbwanditsiNshuti yanjye, mwene Data, Imana yacu irahambaye, mu buzima itunyuzamo hari ibyo ducamo tukibaza impamvu yabyo ntidupfe kuyisobanukirwa, rimwe na rimwe byadukomerana tukabona ari nk’igihano twahawe, nyamara twareba abandi tukabona baguwe neza baranezerewe, kuri bo wanareba ugasanga batakurusha no gusenga ngo ahari tubyite ibisubizo by’ayo basenze, wenda ahubwo ugasanga ntibajya banigora basenga ,ariko ndagirango nkubwire ngo impamvu nta yindi n’ukugirango Imirimo y’Imana igaragarizwe muri twe. (...)
-
Byari kutugendekera gute iyo Uwiteka ataba mu ruhande rwacu?
31 December 2013, by Alice RugerindindaWhat if the Lord had not been on our side? Zaburi 124: 1 Fatanya nanjye dusubize amaso inyuma turebe uko uyu mwaka wagenze. Byari kutugendekera gute, iyo Uwiteka ataba yarabaye mu ruhande rwacu? Uyu wanditse iyi Zaburi we Imana yamuhaye amaso yo guhishurirwa ati :
“Iyaba Uwiteka Atari we wari uri mu ruhande rwacu, ubwo abantu baduhagurukiraga, baba baratumuze bunguri tukiri bazima. Ubwo umujinya wabo wacanywaga kuritwe, amazi aba yaraturengeye rwose, Isuri iba yaratembye ku bugingo bwacu, (...) -
Tanzanie: Mu biterane biri kubera i Musoma abagera ku 3000 bakijijwe!
26 July 2012, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe na Pastor Butera Augustin akaba n’ inzobere mu gutegura ibiterane binini mu karere k’ ibiyaga bigari.
Yatumenyesheje ko iki giterane cyatangiye kuri uyu wa gatatu taliki ya 25-29/07/2012 kikazasozwa kucyumweru. Bagiteguye mu buryo buhuza amatorero atandukanye agera kuri 60 akorera umurimo w’ Imana muri Musoma.
Iki giterane kikaba cyahuje abantu batandukanye bava muri America, Africa yepfo, Kenya, u Rwanda k’ umunsi wa mbere gitangiye cyitabiriwe n’abantu barenga 25000 (...) -
Icyacu ni ukubabarira, Guhora ni ukw’Imana !
3 September 2015, by Innocent KubwimanaUbundi uretse ko waba ukijijwe utagigengwa na kamere y’umubiri, ariko iyo umuntu aguhemukiye urababara, bikaba byanatuma utekereza icyo wabikoraho. Ukuyeho imbabazi nta kindi wakora kitari ukwihorera.
Abantu bose bashobora kuba babasha kugenzura kamere yo kwihorera kwabo bitewe nuko abantu batubera babi cyane muri ibi bihe, nyamara n’Imana ubwayo ntabwo ikora ibyo dutekereza byose ko ikwiye gukora, ndetse bikanatubabaza.
Akenshi tugira kwihorera igihe twahemukiwe, kwihorera nta kindi uretse (...) -
Imana yakuremanye ubutware ariko ukwiye kubukoresha neza. Pastor Desire Habyarimana
17 February 2014, by Pastor Desire Habyarimana« Abamarayika si bo Imana yahaye gutegeka isi izabaho, iyo tuvuga » (Abaheburayo 2: 5.)
Umugambi w’ Imana ku muntu ubwo yamuremaga, kwari ukugira ategeke byose (Itangiriro 2:15-20), ariko umuntu yategetse umwanya muto nyuma akoze icyaha ategekwa na byose. Imana iramubwira ngo uzategekwa n’umuruho, uzarya ututubikanye, n’inyamaswa zo mugasozi ziramuhindukirira kandi ari we wazise amazina zikamuramya, ariko arazitinya kuko yakoze icyaha. Urupfu ruzana indwara, ubukene no gucishwa bugufi mu buryo (...) -
Mu minsi y’ imperuka Imana izasuka Umwuka Wera kubari n’ umubiri bose.
11 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaImana iravuze iti: ’uku ni ko bizaba mu minsi y’imperuka, nzasuka ku mwuka wanjye ku bantu bose’, Ibyakozwe n’intumwa 2:17
Mu isezerano rya kera, iyo usomye bibiliya usanga Umwuka wera yarabaga ku bantu bamwe na bamwe, nk’abahanuzi, cg se abatambyi b’Imana gusa ntiyabanaga na buri wese.
Mu gitabo cya Yoweli 3:1, bibiliya iravuga ngo: "Hanyuma y’ibyo, nzasuka Umwuka wanjye ku bantu bose, abahungu banyu n’abakobwa banyu bazahanura, abakambwe banyu bazarota, n’abasore banyu bazerekwa. ndetse (...) -
Yakijijwe no gutaka
4 May 2016, by Kiyange Adda-DarleneAbantu benshi baramucyaha ngo ahore, ariko arushaho gutaka ati : « mwene Dawidi, mbabarira. » Yesu arahagarara arababwira ati : «nimumuhamagare ».Bahamagara impumyi barayibwira bati : « Humura haguruka araguhamagara . »…Yesu arayibwira ati : « igendere, kwizera kwawe kuragukijije. Uwo mwanya arahumuka amukurikira mu nzira. Mariko 10 : 48- 52.
Iyi ni inkuru y’umuntu witwaga Barutoromayo, wicaraga ku muhanda asabiriza kuko yari impumyi. Ku mubiri we koko hagaragaragaho ikibazo cy’amaso atabona, (...)
0 | ... | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | ... | 1230