“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38)
Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, kuri uyu wa mbere tariki ya 7 Nzeri 2015 turasengera Ababoti bo muri Nepali.
Ababoti babarizwa muri Nepali ho ku mugabane w’Aziya, ahari abagera ku 13.000, basa n’abafite umwihariko kuko ubona batandukanye na ba kavukire batuye mu misozi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Mfasha dusengere Ababoti bo muri Nepali
7 September 2015, by Ange Victor UWIMANA -
Iyo nzira y’ubutayu Imana izayibyaza ishimwe!
16 April 2012, by Innocent Kubwimana‘’Ariko izi nzira nyuramo, nimara kungerageza nzavamo meze nk’izahabu’’ Yobu23:10
Yesu yuzuzwa umwuka Wera, ava kuri Yorodani ajyanwa mu butayu, amarayo iminsi mirongo ine ageragezwa n’Umwanzi. Muri iyo minsi ntiyagira icyo arya, nuko arasonza. (Luka 4:1-2)
Kugira ngo Yesu yamamare kuri uru rwego hari aho yaciye, hari umwambaro yambaye usuguritse, hari amazina yiswe, hari inzira yanyuzemo ikomeye itakwihanganirwa nubonetse wese, arageragezwa bihagije.
Muri iki gihe ushobora guhura n’umuntu ati (...) -
"Nta ntwaro bacuriye kukurwanya izagira icyo igutwara" - Ubuhamya bwa Nyasha Anderson
12 December 2013, by Simeon NgezahayoMaze gutandukana n’umugabo wanjye, umutima wanjye warakomeretse ku buryo numvaga ntazabasha kubaho ntamufite. Tukimara gutandukana, murumuna wanjye Laillah yarambwiye ati “Umva iyi ndirimbo kuko ubutumwa bukubiyemo bwakugirira umumaro. Numvise iyo ndirimbo, ndayikunda, inguma ku mutima.
Ubwo ni bwo natangiye gusenga, nkajya nsaba Imana buri joro ngo impe gusa n’ibivugwa muri iyo ndirimbo. Ikindi nayisabaga, narayibwiraga nti “Niba uri Imana mpa ikimenyetso ko uriho!”
Ku wa Kamena 2011 (...) -
Imana yampaye ubutumwa bureba Abanyarwanda bose (Froduard MINANI Jedidia )
15 October 2013, by UbwanditsiNitwa Minani Frodouard, navutse 1976, mbatirizwa mu gaturika maze amezi ane mvutse. Nakomeje kuba umugaturika, mba umuririmbyi , umusaveri, umukarisimatike n’umukatechiste. Nakomeje nshaka kwiha Imana mu bapadiri baba palotin, nkora imyiherero myinshi ubwo bari bamaze kumpa ibaruwa injyana muri Kenya muri seminari nkuru yabo, ni bwo Imana yantangiriye integeka kuba umupantekote ku ngufu.
Ni mu iyerekwa, ubwo nabobaga Yesu aje ansanga mu kiliziya arantegeka ngo nimukurikire, ndamukurikira (...) -
Itorero ry’ ADEPR ryohereje Misiyoneri wa 1 muri Senegal: Ikiganiro na Pst Jules
22 June 2012, by UbwanditsiIkibazo : Mwatangira mutwibwira Igisubizo : Nitwa KAZURA BAGARAMBA Jules nkaba ndi Umukuru w’Itorero Ikibazo : Mumaze imyaka myinshi mukora umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, iyamamaza butumwa mu Rwanda mubona rigeze kuruhe rwego ?
Igisubizo : Mu rwanda iyo urebye muri rusange, ubona ko ubutumwa bwiza bwumvishwe na benshi, aha simvuze kwihana, ndavuga kubona uburyo bwo kugezwaho ijambo ry’Imana ; haba mu nsengero ; mu bitaramo ; mu biterane bibera hanze ; ku maradiyo atandukanye ; mu ndirimbo (...) -
Nihe wavana ubushobozi bwo gukora ibyo Imana iguhamagariye?
15 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaSoma: 2Abami 2,8-14 Yesu yemereye abamwizera ubushobozi agira ati:’‘Icyakora abamwemeye bosebakizera izina rye yabaye ubushobozi bwo kuba abana b’Imana (Yohana 1, 12)’’.kandi unyizera azakora imirimo iruta iyo nakoze (Yohana14,12). Ijambo Ubushobozi, rivuga nanone imbaraga cangwa ububasha.
Amazina yaba bagabo bavugwa muri iyi nkuru ajya gusa ariko ntasobanura kimwe
Eliya : Imana yanjye ni uwiteka. Elisa : Imana yanjye ni agakiza. Ugutandukana kwabo Eliya yagerageje kumubwira gusigara Girugali (...) -
Uhungira he iyo wugarijwe?
4 January 2016, by Alice Rugerindinda“Maze haza abantu babwira Yehoshafati bati “ Haje ingabo nyinshi ziguteye ziturutse I Siriya hakurya y’inyanja, kandi dore bageze I Hasasonitamari ( ari ho Enigedi). Yehoshafati aratinya yihata gushaka Uwiteka, ategeka Abayuda bose kwiyiriza ubusa” 2 Ngoma 20: 2-3 Ku mutwe w’aya magambo haranditse ngo : “Abayuda baterwa n’abamowabu, Yehoshafati afatwa n’ubwoba atakambira Uwiteka”. Mu gihe abandi bami b’abapagani bihutiraga kujya gutambira ibitambo ibigirwamana byabo ngo babisabe intsinzi, we ngo (...)
-
Ese hari ubwo ujya wemera kuyoborwa n’ibishuko?
19 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana"Bana bato muri ab ’ IMANA kandi ba bandi mwarabanesheje , kuko uri muri mwe aruta uri mu b’isi! 1yohana 4:4"
Mbese ye, iyo tuvuze ijambo "AMOSHYA "mwumva iki? kenshi mwumva ibikorwa byose bibi cyangwa se ingeso mbi dukwiriye kwirinda, siko biri?Ariko ukuri n’uko umuntu ashobora koshywa no gukora neza bikamugerageza!
Iyaba nagendera ku mabwiriza y’UMWUKA WERA buri munsi wo mu minsi yo kubaho kwanyu wajya ubabera uwakataraboneka !
Ntimuzi ko IMANA na Satani bahora mu ntambara y’urudaca (...) -
Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi hose kuryoha
18 March 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6) Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo ; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza iyo (...)
-
Ibidashobokera abana b’abantu ku Mana birashoboka
21 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Abantu bategereza Zakariya, batangazwa n’uko atinze mu rusengero. Maze asohotse ntiyabasha kuvugana na bo, bamenya yuko hari icyo yerekewe mu rusengero, akajya abacira amarenga akomeza kuba ikiragi. Iminsi y’imirimo ye ishize asubira iwe. Bukeye umugore we Elizabeti asama inda, abihisha amezi atanu’’ Luka 1:21-24.
Zakariya ubwo igihe cyari kigeze nk’uko umuhango w’abatambyi wari uri, ubufindo bwamwerekanye ko ari we ujya kosereza imibavu.
Ngo n’ubwo yari umusaza, umugore we Elizabeti akaba (...)
0 | ... | 580 | 590 | 600 | 610 | 620 | 630 | 640 | 650 | 660 | ... | 1230