Nk’uko idasiba kubiduhwiturira mu ijambo ryayo, iminsi yose, dutegetswe gusenga Imana ubudasiba (1Abatesalonike 5:17), kuko ariko kubasha kuduhesha kuganira nayo, kukanatuma duhishurirwa amabanga yayo, ikigeretse kuri ibyo kukanaduhesha ubushobozi bwo gusenya imitego satani adutega, kandi bikanaturinda imyambi y’umwanzi satani, nyamara si ibi gusa ahubwo nk’uko tugiye kubibona hari n’ibindi..
Mu ijambo ry’Imana ryanditswe na Luka 21:36-38, yagize ati “Nuko rero mujye muba maso, musenge iminsi (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Dutegetswe kuba imbere y’Imana iminsi yose kuko ari bwo buzima bw’ Umukristo.
23 December 2013, by Claudine KAGAMBIRWA -
Ubuhamya bwa Angela
15 April 2013, by Simeon NgezahayoNdashaka kubanza kuvuga ko nita ku byo nemeye mu buzima bwanjye. N’ubwo nkiri muto hari ibyo ababyeyi banjye bakoraga nkabibona nabi ibindi simbyumve, imigendere yabo, ibyemezo bamfatiye n’ibyo bampitiyemo si byo byangize uko ndi.
Nkimara kuvuka ababyeyi banjye bahise bakira Kristo, bahita bahinduka Abakristo bimariye mu itorero, bakorana imbaraga, b’icyitegererezo kandi b’abavugabutumwa. Nakijijwe maze imyaka 5 mvutse, ariko sinari nakamenya ko agakiza ari ukugirana isano n’Umwami wanjye. (...) -
Imbaraga zitera abantu kubeshya Pastor Desire
19 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIsi igendera ku kinyoma kuko Satani ari we se w’ibinyoma byose. Mu by’ukuri iyo umuntu ari umunyabinyoma murumva uwo aba akorera ikibabaje n’abakristo benshi barabeshya utuntu duto duto nta n’inyungu turi bubazanire ex: Kuri telephone, kubeshya abana, mu kazi wakererewe ugasinya ko wahageze kare, abacuruzi bakijijwe bakakubesha ayo baranguye atari byo, abana babeshya ababyeyi babo, abubakanye hagati yabo bakabaho ubuzima butarimo ukuri n’ibindi.
Tugiye kurebera hamwe icyo Bibiliya ivuga ku (...) -
Mwirinde hadutse umwuka w’ ubusambanyi udasanzwe! Felicite Nzohabonayo
10 November 2013, by UbwanditsiARIKW’ IYO TWIMENYE UKO TURI, NTIDUTSINDWA N’URUBANZA ( Bibiriya y’ikirundi.) 1 ab’Ikorinto 11: 31 ARIKO TWAKWISUZUMA NTITWAGIBWAHO N’URUBANZA. ( Bibiriya y’ikinyarwanda.) 1 ab’Ikorinto 11: 31
Mu mutima w’umuntu habamwo imyanda myinshi kandi y’ubwoko bwinshi twagereranya n’ikimoteri cyangwa na “immondices”. Turasoma Abagalatiya 5: 19 - 21 Dore imirimo ya kamere iragaragara ni iyi: gusambana no gukora ibiteye isoni n’iby’isoni nke, no gusenga ibishushanyo no kuroga no kwangana no gutongana n’ishyari (...) -
Ninde wadutandukanya n’urukundo rwa Kristo?
4 July 2013, by UbwanditsiNinde wadutandukanya n’urukundo rwa kristo? Mbese ni amakuba, cyangwa ni ibyago,cyangwa ni ukurenganywa, cyangwa ni inzara, cyangwa ukwambara ubusa, cyangwa ni ukuba mu kaga, cyangwa ni inkota (Abaroma 8:35)
Nk’uko umutwe w’ijambo utangiye ubivuga mu butumwa bwiza bwanditswe n’intumwa Pawulo yarabazaga ati mbese ninde wadutandukanya n’URUKUNDO RW’IMANA? Ijambo ryose uzasanga muri bibiliya rirangizwa n’akabazo (?) uzamenye ko ari wowe urimo kubazwa kandi ugomba gutanga igisubizo,mbese koko niki (...) -
Ese witoza gushyira mu bikorwa ibyo usoma muri Bibiliya?
21 August 2015, by Innocent Kubwimana‘’Nuko umuntu wese wumva ayo magambo yanjye akayakomeza, azaba nk’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare.’’ Matayo 7:24
Kumva, gusoma, kwiga, gufata mu mutwe ndetse no gutekereza cyane ku ijambo ry’Imana ni ibintu byiza umuntu wese wabishobora yakora, ariko byose ntacyo bimarira ubikora iyo adashyira mu bikorwa icyo ijambo ry’Imana rimusaba.
Dawidi yaravuze ngo ‘’nabikiye ijambo ryawe mu mutima wanjye kugira ngo ntagucumuraho.’’
Ijambo ry’Imana rigomba kuza rigahindura byose muri wowe. Ubundi (...) -
Ushobora gutsinda urugamba rwo mu bitekerezo!
17 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaIbitekerezo bigira imbaraga, dukurikije umwanditsi w’igitabo cy’imigani, ibitekerezo bigira ubushobozi burema Imigani 23:7.
By’ukuri, ntiwagira ubuzima bwiza buri (positif) cyangwa bushimishije ngo hanyuma ugire ibitekerezo bipfuye (bibi).
Nabayeho imyaka myishi mbabaye kubera ko kuva umunota wambere wa buri gitondo byutse, naherega ko ntangira gutekereza nabi, ibintu bibabaje, ibintu bitsikamira. Ariko ubu ndakubwiza ukuri ko nezerewe byuzuye kuva aho Umwuka Wera yamfashije kugira (...) -
Ngufitiye inkuru nziza!
9 April 2016, by Pastor Desire Habyarimana“Nimwumve ijambo ry’ Uwiteka. Uwiteka aravuze ngo ejo nk’ iki gihe, ku irembo ry’i Samalia indengo y’ ifu y’ ingezi izagurwa shekeli imwe…2 Abami 7:1-2
Muzi ko Isirayeri ari ubwoko bw’ Imana ariko igihe kimwe bumviraga amategeko y’ Imana ikindi gihe ntibumvire. Kenshi iyo babaga batumviye yabahanishaga ishyanga ritubaha Imana nk’ Abamidiani, Abafirisitiya, n’abandi bakabatera bakabatsinda kugeza igihe bazamenya ko bagoye Imana bakayigarukira.
Kuva Umwami Ahabu agiye ku ngoma yazaniye kuvangirwa (...) -
Muhanga: Abitabiriye inyigisho z’ abubatse ingo basobanukiwe urugo icyo ari cyo
10 November 2015, by Pastor Desire HabyarimanaKu cyumweru kw’itariki ya 08/11/2014, habaye igiterane cyateguwe n’umuryango w’AGAKIZA, mu karere ka Muhanga cyari kigizwe n’amateraniro 2 ndetse n’amahugurwa y’abubatse ingo muri Paroisse ya Gahogo.
Mu gitondo ivugabutumwa ryakorewe ku mudugudu wa Ruvumera aho Pasteur Desire na madame bari abigisha b’ijambo ry’Imana. Mw’iteraniro rya 1 n’irya 2,
Madame Pasteur Desire, Evangeliste Adda, yigishije ku magambo ari mw’itangiriro 32: 14-29 avuga ku migisha nk’ingaruka y’agakiza. Nubwo Yakobo yari afite (...) -
Umwuka wera ni nde? Kuki dukwiye kurushaho kumwifuza ?
5 August 2015, by Innocent KubwimanaMu magambo magufi Umwuka wera ni impano Imana yahaye abantu, ni ingwate igaragaza ko byanze bikunze Yesu azagaruka agatwara itorero, ikimenyimenyi ni uko umunsi Yesu yajyanye itorero n’Umwuka wera azahita agenda.
Iri sezerano ryasohoye naryo ryanyuze mu bahanuzi benshi kuko Imana yari yaramusezeranije kuva kera. Kuko Yohana yabatirishaga amazi, ariko mwebweho mu minsi mike muzabatirishwa Umwuka Wera.” Ibyakozwe n’intumwa 1 :5
Mu mirimo Imana ikora ni Umwami, Umuremyi, Yesu nawe ni (...)
0 | ... | 630 | 640 | 650 | 660 | 670 | 680 | 690 | 700 | 710 | ... | 1230