Nitwa Rugumiriza Damien mfite imyaka 23, navukiye hano mu mujyi wa Kigali. Yesu yansanze ndushye ndemerewe n’ibyaha mba mu muhanda ntunzwe no gutoragura ibiryo byo muri poubelle. Itabi, urumogi inzoga byari byarandembeje.
Mu mwaka wa 2012 nibwo naje gufatwa njyanwa i Wawa hamwe n’abandi twari dusangiye ubwo buzima. Twagezeyo nsanga hari itorero ry’Imana nkajya njya gusenga bigeze aho ndakizwa. Haje aba Pasiteri bo mw’itorero rya ADEPR barambatiza ubu ndi Umwana w’Imana.
Byageze muri 2013 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Imana yambohoye ingoyi yo kunywa ibiyobyabwenge ubu mfite amahoro.
26 February 2014, by Kiyange Adda-Darlene -
Gukiranuka Imana idushakaho
29 July 2015, by Ubwanditsi‘’Kandi ndababwira yuko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu ijuru.’’ Matayo 5:20
Dukunze kwita abafarisayo ngo indyarya n’ibindi byinshi. Abafarisayo mu by’ukuri bari abayuda biyemeje kwitandukanya n’abandi batumviraga Imana. Bo biyemeza kubahiriza amategeko ya Mose. (Matayo23:2)
Unoboyemo ijisho ry umwana wawe nawe uzanoboremo iry’uwe rimwe. Ntugasambane. Abayuda bandi bicaga amategeko ariko Umufarisayo yarayubahirizaga. Nibo twakwita abarokore (...) -
Wari uzi ko gukurikira Yesu ni ukwikorera Umusaraba?
9 March 2014, by UbwanditsiBene data dufatanyije urugendo rujya mu ijuru,ndabaramukije mu izina rya Yesu Kristo. Uru rugendo turimo kuko nta muhanga warwo kandi rutoroshye, niyo mpamvu ari ngombwa ko turuganiraho. Tuzi ko Yesu yikoreye umusaraba akababara kugirango acungure abantu, n’ubwo bitari byoroshye, yaritanze kugirango abashe kurangiza ubu butumwa bwe .Bivuze ko rero natwe uru rugendo twatangiye byanze bikunze hagomba kubamo ibyo tugomba kwihanganira kugirango tuzabone umurage utabasha kubora cyangwa kwandura, (...)
-
Kuki Imana yemera ko tugeragezwa? Pastor Desire Habyarimana
29 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaItangiriro 29:21-27 Mu gitondo Yakobo abona ari Leya abaza labani ati wangize ibiki? Rasheli si we natendeye? Niki gitumye undiganya utyo? Labani ati iwacu ntibagenza batyo gushyingira umuto basize umukuru.
Iyi nkuru irimo abantu 4 Yakobo twagereranya n’ umukristo, Labani twagereranya ko ahagarariye Imana, Rasheli twakwita imigisha yo mu gakiza na leya twakwita ikigeragezo kuko yari afite amaso mabi areba imirari.
Yakobo yakoreye Labani imyaka 7 atekereza ko azamushyingira Rasheli (...) -
Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye
25 January 2016, by Alice RugerindindaAya magambo yavuzwe na Naboti, igihe Ahabu Umwami w’ I samariya, yamusabaga kwemera kumuha isambu ye: Ahabu abwira Naboti ati “ mpa uruzabibu rwawe, kugirango ndugire igihambo cy’imboga kuko ari hafi y’urugo rwanjye nzaguhe urundi ruzabibu rururuta ubwiza, cyangwa washaka naguha ibiguzi byarwo ku ifeza, Naboti abwira Ahabu ati “ Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya ba sogokuruza banjye” 1 Abami 21: 1-3
Hari indirimbo twajyaga turirimba ivuga ngo “ Abaheburayo bakomera ku Mana yabo x2, (...) -
Ubutunzi butagira akagero buri muri Kristo Yesu
27 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUBUTUNZI BUTAGIRA AKAGERO BURI MURI KRISTO YESU
Abafilipi 3:7-8 7Nyamara ibyari indamu yanjye nabitekereje ko ari igihombo ku bwa Kristo, 8 ndetse n’ibintu byose mbitekereza ko ari igihombo ku bw’ubutunzi butagira akagero, ari bwo kumenya Kristo Yesu. Ku bw’uwo nahombye ibyanjye byose, ndetse mbitekereza ko ari amase kugira ngo ndonke Kristo,
Yohana 1:14-16 (uko bavuze Yesu) Jambo uwo yabaye umuntu abana natwe (tubona ubwiza bwe busa n’ubw’Umwana w’ikinege wa Se), yuzuye ubuntu n’ukuri.15. (...) -
Ni ibiki wumva uwo mwashakanye yagukorera kugirango wumve uguwe neza cyane
20 February 2016, by Alice Rugerindinda“What could your spouse do for you that would make you the happiest?”
Ntekereza ko impamvu umuntu ashaka “ se marrier” ari ukugirango abone umuntu wo kubana nawe akaramata, mu munezero. Mu rusengero tujya turahira ngo tuzabana akaramata, tuzatandukanywa n’urupfu cyangwa Yesu agarutse gutwara itorero uretse ko Yesu naza gutwara itorero nituba twembi dukijijwe neza nizera ko nta gutandukana.
Ikibazo gihari muri iki gihe ni uko ingo nyinshi cyane usanga abantu babana ari nko kwihambira kubera (...) -
Gukundisha Imana umutima, ubwenge n’imbaraga bisobanura iki? Gukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda se byo? Past. Desire
23 July 2015, by UbwanditsiAramusubiza ati “Ukundishe Uwiteka Imana yawe umutima wawe wose, n’ubugingo bwawe bwose, n’imbaraga zawe zose, n’ubwenge bwawe bwose, kandi ukunde na mugenzi wawe nk’uko wikunda.” Luka 10:27-37
Sinavuga cyane ku rukundo Imana idukunda duhishurirwa agace (indirimbo ya 149 ivuga ngo mbese urukundo rw’Imana yacu, ubonye akanya watekereza kui iuo ndirimbo.
Nyuma yo gukizwa Bibiliya idutegeka gukundisha Imana umutima wacu wose, ubwenge bwacu bwose ndetse n’imbaraga zacu zose.
Dufate akanya gato (...) -
Bimwe mu byo Agakiza kazana mu buzima bwacu
17 July 2015, by Innocent KubwimanaUbundi iyo uvuze agakiza humvikanamo ijambo gukira, gukizwa. No mu buzima busanzwe hari ikintu umuntu aguha bakavuga ko agukijije bitewe n’agaciro kacyo. Umuntu avuze ko Imana yamuhaye agakiza ariko akaba ntacyo kamumariye ubwo ntikaba kakitwa agakiza kakwitwa ukundi, kuko ikigahindura agakiza ni uko kazana impinduka mu buzima bw’ugahawe kakagira ibyo kamukiza.
Dore bimwe mu byo agakiza kadukiza: Ibyaha: . Azabyara umuhungu uzamwite YESU, kuko ari we uzakiza abantu be ibyaha byabo.” Matayo (...) -
Guha agaciro agakiza twahawe n’Imana
12 November 2015, by Innocent Kubwimana" 1 Abami 21:1-3: Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezereli, yari afite uruzabibu i Yezereli hafi y’i Bwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya......: Naboti abwira Ahabu ati "Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya basogokuruza banjye."
Iyi ni inkuru dusanzwe tuzi, y’uyu mugabo Naboti wari ufite uruzabibu, cyangwa se umurima hafi y’i Bwami. Umwami rero nyir’igihugu cyose, yaje kwifuza wa murima, rwa ruzabibu rwa Naboti, amubwira ko aribumuhe amafranga yose akeneye kuri rwo cyangwa akaba (...)
0 | ... | 680 | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | ... | 1230