Umuhanuzi Yesaya aduha urugero rw’ uko twavura ururimi rwacu
1. Yesaya yegereye Imana arasenga asengera kwezwa yabonye Imana yicaye ku ntebe y’ ubwami ahirengeye ndende ishyizwe hejuru ”(Yesaya 6:1)
Buri muntu wese ushaka gushimisha Imana agomba kwegera ubwiza bwayo, kugeza igihe aboneye intumbero yo kwezwa.Gukira kose,imigisha yose,ubutsinzi bwose butangirira ku birenge by’ intebe yayo, aha niho dushobora kubonera kwera kw’ Imana. !
2. Mu kubaho kwera kw’Imana Yesaya yamenye neza ko iminwa (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Uko umukirisitu yakoresha ururimi rwe neza
16 November 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Yesu akwiye kutwiyereka bundi bushya ! Pastor Desire
24 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIgihe Yesu yaratoranyaga abigisha yaraye asenga ijoro ryose, ntakwibeshya na kumwe kwabayeho mubo yahamagaye bose kuko na Yuda burya yari afite impamvu nawe agiye mu bandi, kwari ukuzamugurisha akaba ikiraro tugacungurwa. Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza. Abaroma 8:28 niyo mpamvu dushima umusaraba kandi wari uwo kubambaho ibivume : kuri twe ni ibyirato byacu kuko twawucunguriweho. Gukizwa biroroha ariko kugira ngo uzagere ku rwego rwiza wishimirwa n’ Imana, (...)
-
Ukunda Imana niwe umenywa nayo Pasitori Bimenyimana Claude
23 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaMu gihe cyo gusenga amasengesho agera kure. Indirimo 62 mu gakiza
UKUNDA IMANA NIWE UMENYWA NAYO
Ibyahishuwe 2:4 Ariko rero mfite icyo nkugaya, ni uko waretse urukundo rwawe rwa mbere.
1 Abakorinto 8:3 Ariko ukunda Imana ni we umenywa na yo.
Urukundo rw’Imana ni ntagereranwa, umuntu amaze gucumura ntiyamwishe nubwo yari yaramuburiye ko nacumura izamwica ; ariko ku bw’umutima w’imbabazi w’Imana yemera kohereza umwana wayo ngo aze amushakishe amucungure.
Urukundo rw’Imana rwagaragariye muri (...) -
Nahoze muri Islam nyuma nakira Kristo nk’Umwami n’Umukiza
22 March 2013, by UbwanditsiNavukiye i Paris mu muryango w’abana 6. Ababyeyi banjye bari Abayisilamu, bakatwigisha amahame ya Islam. Hamwe n’ibyo, iwacu hari umwuka w’intambara, umujinya n’ibyago. Sinigeraga ngira umutekano. Nararanaga ubwoba n’agahinda. Nta mutuzo nagiraga mu bandi, nahoraga nigunze. Nyogokuru yambwiraga ko ningira agahinda nzajya nsubiramo umurongo wo muri coran uvuga ngo: “Hariho Imana imwe, ntibyarwa kandi ntiyigeze ibyara ...” Nasubiragamo uyu murongo ariko nkarushaho kubura amahoro, ibintu bikantera, (...)
-
Abana be bishwe kuko bagwingiye! Alice Rugerindinda
12 January 2014, by Alice Rugerindinda, Ubwanditsi“Induru yumvikaniye I Rama yo kurira no kuboroga kwinshi,Rasheli aririra abana be , yanga guhozwa kuko batakiriho” Matayo 2: 18 Kubazi izi nkuru, iki cyari igihe umwami Herode yashakaga kwica Umwami Yesu akiri uruhinja. Yohereje abajya kwica abana bose bagejeje imyaka ibiri n’abatarayigeza kugirango na Yesu apfiremo. Bageze kwa Rasheli, nubwo abana be bari barengeje imyaka ibiri, ariko mu gihagararo, uko bameze ngo basaga n’abana b’imyaka ibiri cyangwa munsi yaho, mu yandi magambo (...)
-
Ntimuzi yuko ubucuti bw’iby’isi butera kwangwa n’Imana
4 March 2013, by Alice Rugerindinda“Yemwe basambanyi, namwe basambanyikazi, ntimuzi yuko ubucuti bw’ibyisi butera kwangwa n’Imana? Nuko rero umuntu wese ushaka kuba incuti y’iby’isi, aba yihinduye umwanzi w’Imana.” Yakobo 4:4 “Ntimugakunde iby’isi cyangwa ibiri mu isi. Umuntu nakunda iby’isi, gukunda Data wa twese ntikuba kuri muri we” I Yohana 2: 15
Paulo yigeze kwirata avuga ngo kuri we, iby’isi ,abibona nk’ ibibambwe, na byo bikamubona nk’ubambwe . Bisobanuye ko atari byo bifite umwanya wa mbere mu buzima bwe, bitamutegeka, (...) -
UBUHAMYA: IMANA YANKIJIJE UBUMUGA BWO KUTABONA – Colette NIYONSABA
15 January 2014, by UbwanditsiNitwa NIYONSABA Colette, navutse mu mwaka 1970 mvukira mu kagari ka Kawangire, umurenge wa Rukara, akarere ka Kayonza mu ntara y’Uburasirazuba, ni naho nashakiye umugabo witwa HAKIZIMANA Francois ubu dufitanye abana 9. Dukora umurimo w’ubuhinzi. Ubusanzwe navukiye mu muryango w’Abakristo, mbaho nk’abandi bose ariko igihe kigeze numva nshaka gukorera Imana. Nakiriye Kristo mu mwaka w’2005, nsenga Imana cyane kuko numvaga nshaka kuba umukozi wayo w’ukuri. Imana yarabikoze, inyakira nk’umukozi (...)
-
Twirinde akamenyero! igice cya 2. Pasteur Desire Habyarimana
8 September 2013, by Pastor Desire Habyarimana1 Samweli 4:10-11 Abisilayeri baraneshwa bikomeye n’isanduku y’ Imana iranyagwa.
Amagambo dusomye, Abisirayeli bagiye ku rugamba bazi ko Imana ari iyabo kandi bahorana intsinzi, kuko ngo bagiye basize n’isanduku y’isezerano. Bari bazi ko bazahora batsinda, nyamara batazi ko Imana igiye kubamara akamenyero. Bagezeyo baratsindwa bikomeye, baravugana ngo tujye kuzana isanduku kuko dutsinzwe kubwo kutagira isanduku, bayizanye na bwo baratsindwa cyane, barapfa n’isanduku barayinyaga.
Hari igihe (...) -
Ubuhamya: Nubwo nari umukobwa, nangaga igitsina-gore urunuka
28 November 2012, by UbwanditsiNavukiye mu Budage, ababyeyi banjye bimukira i Montreux mu Busuwisi ubwo nari mfite imyaka 13. Imyaka ibiri yakurikiyeho, twese nta n’umwe ubyiteze, Mama wacu yahise asezera ku muryango wacu atandukana na Papa, araduta arigendera.
Mbere yo kugenda ariko babanje kuduhitishamo, niba tujyana nawe kuko yari agiye muri Pension cyangwa se niba twihitiramo kwigumira mu Busuwisi tugasigarana na Papa wacu.
Ariko kuko ariyo twari tukiza mu Busuwisi, twihitiyemo kwigumanira na Papa. Nyamara (...) -
Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya Pastor Jacques
4 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana"Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. "(Efeso:4:31)
Gusharira, umujinya n’uburakari byombi Bibiliya ibigaragaza nk’icyaha, cyangiza urukundo n’imibanire y’abantu ndetse kibangamira no gukura ko mumwuka. Kutihana ibi byaha biteza agahinda Umwuka Wera , biha Satani urwaho mu buzima bwawe, bituma umucyo wawe uhinduka umwijima imbere y’abandi (ubuhamya),byangiza ubumwe bw’umubiri wa Kristo.
I. Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya. (...)
0 | ... | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | ... | 1230