Nta kintu kibabaza Imana nko gusenya ibyo iha agaciro kurusha ibindi. Pornography yakwiriye hirya no hino muri iki gihe. Abantu benshi yabatwaye roho, cyane cyane igitsina gabo. Urubyiruko rureba pornography mbere y’uko runamenya icyo ari cyo cyangwa ngo ruyisobanukirwe.
Urubyiruko rwinshi rw’abasore rumenya ibijyanye n’imibonano mpuzabitsina binyuze mu kureba pornography no kwambara ubusa. Ikibabaje, ibi biragwiriye no mu bakobwa.
Abakristo bamwe bihisha mu kibaba kivuga ngo “Iyi ni (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Impamvu kureba pornography bigayisha ubutumwa bwiza (Igice cya 1) – Tim Challies
12 August 2013, by Ubwanditsi -
Nagaragaza nte ko nkunda Imana ?
16 July 2015, by Innocent KubwimanaUmuntu navuga ati “Nkunda Imana” akanga mwene Se aba ari umunyabinyoma, kuko udakunda mwene Se yabonye atabasha gukunda Imana atabonye.Kandi dufite iri tegeko ryavuye kuri yo, ngo ukunda Imana akunde na mwene Se. 1 Yohana 4 :20-21
Bibiliya itwigisha kugaragariza urukundo dukunda Imana mu bandi bantu, uburyo dufata abandi, tubitangira, tubafasha, tubasengera, n’ibindi byinshi byiza tubakorera.
Bibiliya idusaba gukunda Imana ariko wakwibaza ngo ko itarwara ngo tuzayisura, ikaba ntacyo ikennye (...) -
Tera intambwe usanga Yesu, agukure munsi y’imbaraga z’icyaha zagutsikamiye.
5 July 2016, by Ernest RutagungiraUbuzima bukomeye, imibereho itari myiza no gushaka amaramuko, ni bimwe mu bituma abantu benshi bashakisha uburyo butandukamye bwo kubitambuka, maze habaho gushoberwa, bamwe umutima wabo ukabemeza kwicira inzira, bityo bakisanga mu byaha bitari bimwe kandi kubyikuramo bikabananira, bikarangira bibereye muri urwo ruzitiro, ndetse umuntu akumva nta bindi byiringiro asigaranye, nyamara nshuti naho byaba byarakubayeho ndakwifuriza ko watera intambwe ugasanga Yesu, kuko hakiri amahirwe maze (...)
-
Ndimurwango Isaac ahamya ko yabonye ibyo mu ijuru
14 August 2012, by UbwanditsiUbushije twabagejejeho ubuhamya bw’uyu mukozi w’ Imana, aho yavugaga ko yavukanye umutima iburyo ariko akaba atarapfuye nyuma yo kumara imyaka myinshi arwaye umwijima, umutima, impyiko, ibihaha, yarabaye palalise uruhande rwose kuko kenshi yabaga mu rupfu akamara muri koma icyumweru cyangwa kirenga, Yesu yaje kumukiza burundu.
Akaba noneho yadutangarije ko muri ubwo burwayi bwe Imana yigeze kumutembereza ikamwereka ibyo mu ijuru. Mu magambo ye yagize ati: Nabonye abamalaika baje barantwara (...) -
Imana ikeneye urubyiruko mu murimo wayo/Ev. Ernest RUTAGUNGIRA
26 February 2016, by Ernest RutagungiraUrubyiruko ni bamwe mu bantu barangwaho imbaraga z’umubiri nyinshi, ubushake, kwitanga, kumvira vuba, bakaba kandi bashobora kugaragarwaho kandi guhakana vuba, gusuzugura, amayeri menshi, ubucakura n’ibindi, akaba kandi ari nabo bagize igice kinini cy’umubare w’abatuye isi, bityo rero niyo mpamvu iyo ugenzuye ibikorwa byinshi bihurirwamo n’abantu benshi, yaba ari ibyiza cyangwa ibibi usanga ntakabuza naho higanjemo urubyiruko hafi 80%. Ibi rero bikaba biri mu bituma abigisha inyigisho za (...)
-
Humura ibyawe Imana Yo ntiyabirambirwa!
5 February 2014, by Alice Rugerindinda“ Uwo mugore asama inda abyara umuhungu, maze abonye ko ari umwana mwiza, amuhisha amezi atatu. Ananiwe guhora amuhisha, amubohera akato gapfundikiye mu ntamyi, agasiga ibumba n’ubushishi, ashyiramo uwomwana, agashyira mu rufunzo rwo ku nkombe y’uruzi” Kuva 2: 2-3
Uyu mwana ni Mose wo muri Bibiliya. Habayeho igihe, abisiraheri baba mu kaga gakomeye. Icyo gihe umwami wa Egiputa atanga itegeko ryo guhotora abana b’abisirayeri b’abahungu bavuka. Uwo mwami Farawo abonye ibyo bidahagije, ashyiraho (...) -
Navutse ubwa kabiri – Lamar
12 July 2013, by Simeon NgezahayoMu minsi yashize, umugore wanjye yari ajagaraye kandi ari mu rujijo. Jyewe nari nzi gutandukanya icyiza n’ikibi, nzi n’uko ngomba kwitwara. Gusa sinari mfite Imana hafi yanjye buri gihe. Nkiri muto, ababyeyi banjye banyoherezaga gusenga ubudasiba. Icyongeye kuri ibyo, nagombaga kumenya uko nkosora amakosa yanjye ubwanjye. Nahoraga ntaka, nkumva ntazabasha kwikura mu mutego w’ibyo nanyuzemo. Ababyeyi banjye banyitagaho, bakamenyera buri kimwe cyose. Najyaga gusenga gusa, nkasengera aha uyu (...)
-
Imana yaduhojeje amarira y’ ubupfubyi/ Masengesho J.Baptiste.
12 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaJye Abantu benshi banyikangaho kuba umwana wo mu bisubizo nyamara nagize ibikomere byinshi mu buzima bwanjye. Twavukanye n’ abana bane 4 twabuze Maman mu 1994, Papa nawe tumuheruka jye mfite 7.
Mu mwaka 1997 twatangiye kwibana umukuru muri twe mushiki wacu afite imyaka 14. Ubuzima bwaranze jye mpitamo kujya guhakwa ndagirira inka abantu nta gihembo ahubwo ngo bantunge mbone uko mbaho.
Aha hantu nahakuye ibikomere byinshi mu buzima kuko nahuraga inka nabyutse saa kumi za mu gitondo (...) -
Guhemukira aba bantu ni ukwiteranya n’Imana Alice
5 February 2016, by Alice Rugerindinda« Ntihakagire umupfakazi cyangwa imfubyi mubabaza. Nugira icyo ubababaza na gato bakantakira,sinzabura kumva gutaka kwabo, uburakari bwanjye bukagurumana nkabicisha inkota, abagore banyu namwe bakaba abapfakazi, abana banyu bakaba imfubyi » Kuva 22 :22-23
Nk’uko natangiye mbivuga, guhemukira uwitwa imfubyi cyangwa umupfakazi, ni ukwiteranya n’Imana. Tekereza nawe aho Imana ivuga ngo nubikorera umwe muri bo agatakira Imana , ngo uburakari bwayo buzakumanukira ikwice maze umugore wawe nawe (...) -
Imyiteguro y’igitaramo cyo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania irarimbanije
2 May 2014, by UbwanditsiAgakiza Family bateguye igitaramo cyo gukusanya inkunga yo gufasha Abanyarwanda birukanywe muri Tanzania baherereye mu Murenge wa Gahanga mu Karere ka Kicukiro.
Iki gikorwa giteganijwe kuri iki Cyumweru tariki ya 4 Gicurasi 2014 kuri salle ya Women Foundation iherereye ku Kimihurura kikazatangira saa munani zuzuye,
Mu kiganiro twagiranye n’Umuyobozi w’uyu muryango Pasiteri Desire Habyarimana, yavuze ko imyiteguro igeze kure.
Mu nkuru twari twabagejejeho mu minsi ishize, hari amakuru avuga (...)
0 | ... | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | ... | 1230