"Gusharira kose n’uburakari n’umujinya n’intonganya, no gutukana hamwe n’igomwa ryose bibavemo. "(Efeso:4:31)
Gusharira, umujinya n’uburakari byombi Bibiliya ibigaragaza nk’icyaha, cyangiza urukundo n’imibanire y’abantu ndetse kibangamira no gukura ko mumwuka. Kutihana ibi byaha biteza agahinda Umwuka Wera , biha Satani urwaho mu buzima bwawe, bituma umucyo wawe uhinduka umwijima imbere y’abandi (ubuhamya),byangiza ubumwe bw’umubiri wa Kristo.
I. Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya. (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Uko Imana ibona gusharira, n’uburakari n’umujinya Pastor Jacques
4 February 2016, by Pastor Desire Habyarimana -
Imana ikoresha n’abahererezi!
5 October 2012, by UbwanditsiGideyoni aramusubiza ati: ’Ariko uwiteka abisirayeli nabakirisha iki? Iwacu ko turi aboroheje, mu muryango wa Manase, nkaba ndi umuhererezi mu nzu ya data yose?’ Abacamanza 6-15
Abisirayeli bakora ibyangwa n’ uwiteka, uwiteka abahana mu maboko y’abamidiyani imyaka irindwi, ni uko abamidiyani banesha abisirayeli batera abisirayeli gushaka aho kwihisha mu bihanamangabyo mu misozi, no mu mavumo , no mu bihome.
Ni uko abisirayeli bariheba cyane ku bw’abamidiyani, baherako batakambira uwiteka maze (...) -
Ese Vashiti yari ari mu kuri ?
10 September 2013, by Felicite NzohabonayoEse Vashiti yari mu kuri? ( Esteri 1 : 12) « Ariko umwamikazi Vashiti yanga kuzanwa n’itegeko ry’umwami yamutegekesheje inkone ze…
Vashiti hari icyo yashinjaga umwami Ahasuérus Ahasuérus yari yasinze igihe yatumagaho umugore we ngo aze abashyitsi bamurebe. Nta mu mama ushimishwa nuko umutware we asinda. Hano nibaza ko Ahasuérus mu bisanzwe mu gihe yabaga yasinze yavugaga amagambo nk’ayo umusinzi, n’inyifatire ye yabaga itabereye umwami. Vashiti ahitamo kwanga, kuko yari azi uko umugabo we (...) -
Ubuhamya: “Imana yanshishije bugufi kugira ngo nyikorere”
26 January 2012, by UbwanditsiNitwa Habyarimana J. D’ Amour navutse mu mwaka wa 1976.Navukiye mu Murenge wa Byumba, akarere ka Gicumbi.Navutse mu muryango udakenye utanakize mbese wifashije.Nagize amahirwe yo kwiga amashuri yisumbuye ndayarangiza nza kuba umuyobozi w’ ikinyabufura (Préfet de discipline) muri icyo kigo nari ndangijemo.Nyuma naje kuba Vice/ Mayor ushinzwe urubyiruko mu Karere ka Kisaro.Icyo gihe cyose nari umwibone ukomeye, numva ndi hejuru cyane ibyo gukizwa ntabyumva ntashaka n’ubimbwira.
Ariko nubwo byari (...) -
Natanzwe kwa Satani, mara imyaka 8 mbabazwa ariko Imana yarankijije!
9 August 2013, by UbwanditsiNitwa Anne IRADUKUNDA, ndifuza kubaha ubuhamya bw’ibyo Imana yankoreye.
Navutse tariki 05/10/1994, ntangira guhura n’ibimbabaza kuva nkiri umwana, ariko simenye inkomoko yabyo. Ubwa mbere nakoze impanuka, amagufwa yo mu itako acikamo kabiri, banshyiramo tige ntangira kugendera ku mbago, ariko igihe kigeze Imana inkorera igitangaza ndakira.
Maze kuugira imyaka 11 (hari mu w’2006) nafashwe n’amarozi, kandi bwagendaga buhindura isura mu bihe bitandukanye. Nabanje kujya ngagara intoki, (...) -
Rusizi: Mutombo Fidèle amaze imyaka 56 akiri ingaragu, ariko afite ibyiringiro byo gushaka!
3 November 2013, by UbwanditsiNitwa Mutombo Fidele, mwene Kabirigi Zacharie na Karugereka Marie. Navutse mu w’1957, mvuka ku babyeyi bakijijwe. Nabatijwe mu mazi menshi ku wa 30/09/1971, hanyuma taliki ya 15/02/1972 nuzura Umwuka Wera.
Navukiye mu mateka mabi, kuko data yasize mama antwite inda imaze amezi arindwi akajya gushaka ubuzima i Bugande ariko akaza gupfirayo (birumvikana ko ntamuzi). Byageze igihe mama nawe ajya i Burundi gushakirayo umugabo, nawe yaje gupfirayo bari batura i Gihanga ku ibarabara rya 6. (...) -
Ubuhamya:Uwitwaga umurozi bose bamwanga ubu ni umukozi w’ Imana. Pasteur Himbana Vianney
10 November 2013, by UbwanditsiUBUHAMYA BWA Pasteur HIMBANA Vianney
Nitwa HIMBANA Vianney navukiye i Cyangugu ahitwa i MUKOMA, mu Karere ka NYAMASHEKE,Umurenge wa NYABITEKERI,Papa yitwaga GATORANO Anathole naho Mama yitwa MUKARUKEMBA Pascasie.Navutse mu mwaka wa1954. Ndubatse mfite umugore n’abana 10.
Mbere yo kubaha ubuhamya bwanjye, ndashaka ko dusoma muri : Matayo 11,28:" Mwese abarushye n’Abaremerewe muze munsange ndabaruhura..." Abaroma:8,28: "Ku bakunda Imana, byose bifataniriza hamwe kutuzanira ibyiza...."
IGICE (...) -
Nanjye ni Yesu wampamagaye! Alice Rugerindinda
15 September 2013, by Alice RugerindindaArababwira ati, nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu. Matayo 4:19
Igihe kimwe ngo Yesu yagendaga iruhande rw’inyanja y’I Galilaya, abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andrea mwene se, barobesha urushundura mu Nyanja kuko bari abarobyi nuko abasaba kumukurikira nabo ngo uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira ”
Si abo bonyine na nyuma yaho yarakomeje arahamagara kugeza naho nanjye angereyeho arampamagara ngo nanjye nze mukorere kandi naritabye.“ Ibahamagara ni iyo (...) -
Kubyarwa ubwa kabiri ni ishingiro ry’ubukristo
7 August 2015, by Innocent KubwimanaNi ukuri, nu ukuri ndakubwira y’uko umuntu utabyawe ubwa kabiri, atabasha kubona ubwami bw’Imana, Nikodemu aramubaza ati mbese umuntu yabasha ate kubyarwa kandi akuze? (Yohana 3:3-5)
Mu bintu byagoye umugabo witwa Nikodemu wari usanzwe azi iby’imihango y’idini kandi abyigisha ni ukwisanga hari intambwe ataratera hanyuma, yanasabwa kuyitera agasanga ngo arasabwa kuvuka ubwa kabiri. Yibajije ukuntu azasubira mu nda ya nyina akongera akuvuka ubwa kabiri biramuyobera. Yesu nyiyahwemye kubwiza (...) -
Ese koko urashaka kumererwa neza?
27 March 2014, by UbwanditsiEse koko urashaka kumererwa neza?
Ujye ushushanya ubuzima bwawe nk’umugozi umwe ariko ukozwe n’udushumi twinshi dufite amabara atandukanye.
Ibara rya buri gashumi rigaragaza ibintu bitandukanye bigize ubuzima bwacu nk’umuryango, akazi, amasomo, n’ibindi. Nufata uwo mugozi ukawushyiramo amapfundo, bizagutwara igihe ngo uyagwize; ariko kandi nunashaka kuyahambura bizagutwara undi mwanya. Buri pfundo rigaragaza ikibazo waba ufite mu buzima bwawe, bivuga ko nk’uko bitwara igihe ngo ibibazo (...)
0 | ... | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | ... | 1230