Yesu amaze kuvukira I Betelehemu mu gihugu cya Yudaya, umwami Herode abyumvise ahagarika umutima. Atuma abanyabwenge ati ; " Nimugende musobanuze iby’ uwo mwana neza. Nimumubona muze mumbwire nanjye njye kumuramya". (Matayo 2:1-12) Bibiliya itubwira ko abanyabwenge bayobowe n’ inyenyeri bageze aho Yesu ari baranezerwa cyane, barapfukama, baramuramya. Maze bahambura n’ imitwaro yabo, bamutura amaturo y’ izahabu n’ icyome n’ishangi. Yesu ni umucyo ni urumuri amurikira abari mu mwijima. Umucyo we, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Iyo wahagurukijwe no gushaka Yesu arakwiyereka. Edith Umugiraneza
7 January 2014, by Ubwanditsi -
Mbese twibuka ko Kristo yaduhamagariye ku umwe?
18 August 2015Buri gice cyo ku mubiri w’umuntu kirihariye kandi gifitiye umumaro munini cyane umubiri w’umuntu. Kimwe muri ibi bice nticyavaho ngo umubiri wongere kuvuga ko wuzuye, kimwe nuko byose bifitanye icyo bimariranye.
Uku niko Pawulo agereranya abakristo mu itorero, kuko avuga ko itorero ari umubiri wa Kristo, hanyuma abakristo bakaba ingingo zitandukanye. Ibi bishatse kuvuga ko buri wese iyo Imana imuhamagaye, iba ifite umumaro agomba gukora.
Nk’uko nta rugingo ku mubiri rwatuza cyangwa ngo (...) -
Sobanukirwa n’amateka y’Abisirayeli (Igice cya 1). Pastor Desiré Habyarimana
25 February 2014, by Pastor Desire HabyarimanaNyuma y’uruzinduko yagiriye mu gihugu cya Isirayeli, Pastor Desiré Habyarimana aratugezaho hamwe mu hantu yasuye!
Tujya muri Israel, twanyuze mugihugu cya Misiri (cyangwa Egiputa nk’uko bamwe babivuga) kugira ngo tubashe gusura bimwe mu bibanza bivugwa muri Bibiliya, ndetse nk’abigisha b’ijambo ry’ Imana dukunda kwigishaho kenshi.
Twanyuze hejuru y’umujyi wa Alexandria uri hafi y’umurwa mukuru Cairo. Uyu mujyi uzwi muri Bibiliya nk’ahantu habitse amateka ya Bibiliya n’ubwo muri iki gihe utuwe (...) -
OLAVA LOGDE yeretswe kuzamurwa kw’’Itorero rya Kristo n’impanda y’imperuka
7 November 2013, by UbwanditsiBibliya ivuga neza ko ntacyo Imana izajya gukora itabanje kugihishurira intore zayo ziyitakira ku manywa na ninjoro. Iyi nkuru mugiye gusoma rero ni iy’ibyo Umwami Imana yeretse umukozi wayo OLAVA LODGE wo mu gihugu cya NORVEGE.
Uyu mugabo nyuma y’ibyo yabonye akaba yarahise yandika agatabo kazwi cyane ku izina ry’ " IMPANDA Y’IMPERUKA " aka gatabo kakaba kaboneka no mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ibyo ugiye gusoma muri iyi nkuru rero akaba ari iyerekwa usanga muri ako gatabo ". Naho nimukomeze (...) -
Intambwe 4 zo kunesha ibihanda biri imbere yawe! – Joyce Meyer
28 April 2014, by Simeon NgezahayoWigeze utangira umushinga ntiwabasha kuwurangiza? Cyangwa se waba warahagaritse inzozi waze kubera ibindi bintu byitambitse mu nzira? Ntekereza yuko ibi byatugezeho twese mu buryo bumwe cyangwa ubundi. Ukuri ni uko rimwe na rimwe gutangira biba byoroshye. Nyamara hamwe no gufashwa n’Imana, tubasha kurangiza imishinga twatangiye kuko Bibiliya ivuga ngo "Ku Mana byose birashoboka" (Matayo 19:26 BY).
Ndizera ko hari ibyo twifuza gukora, kandi akenshi icyo twifuza gukora ni icyo Imana (...) -
Umuhanzi Simon Kabera yaraye ashimishije abakunzi be
19 August 2013, by UbwanditsiKuri iki cy’umweru dushoje n’ibwo umuhanzi Simon Kabera yataramiye abakunzi be ubwo yamurikaga alubumu ye y’amashusho yise “ MUNSI YAWO “ . muri kino gitaramo kitabiriwe kurugero rushimishije , hagaragayemo umuryango we , abakunzi n’inshuti z’umuhanzi Simon Kabera . Umuhanzi Simon Kabera ubwo yageraga kugatuti , yasusurukuje abitabiriye iki gitaramo ari nako abaha kubuhamya bw’ibyo Imana yagiye imukorera bitandukanye mu bihe bitandukanye . Uyu mugabo wari wazanye umufasha we n’abana 2 , (...)
-
Ntukinubire ikigeragezo cyawe nicyo Imana izakoresha ikuzamura. Pst Desire
25 June 2013, by Pastor Desire Habyarimana“Penina yababaza Hana akamutera agahinda kuko atabyara” –(1 Samweli1:1-8)
Iyi nkuru tuyizimo Elukana n’ abagore babiri Penina yari yarabyaye na Hana utarigeze ubyara n’ umutambyi Eli hamwe n’ umwana w’ igitangaza Anna yaje kubyara akamutura Uwiteka.
Elukana yajyaga gusenga akajyana abagore be bose ariko Penina yahoraga atuka Hana kuko atabyara akamutukira no mu rusengero akamubwira ati: “N’ubwo umugabo aguha imigabane ikubye kabiri iyanjye ariko ntiwigeze ubyara, nta gaciro ufite muri uru rugo. (...) -
Twiga ishuri ridasaba kwishyura.
13 February 2013, by Felicite NzohabonayoMuri iki gihe ; ntabwo ari ahantu henshi wabona ishuri wiga utazishyura amafaranga y’ishuri. Iyo usomye bibiriya mw’isezerano rishya, usanga twebwe abakristo twitwa abigishwa « Yohana 8 ; 31 ». Umwarimu wacu ni Yesu « Yesaya 48, 17 ».
Uwo Mwalimu niwe udutegurira inyigisho ya buri munsi . Inyigisho yose iba iteguye neza, ifite : umutwe (chapitre), ingingo, ibyiciro (section), n’uduce (paragraphe) . Afite n’ibikoresho yigishirizaho (matériel didactique) bituma umunyeshuri yumva neza amasomo. (...) -
“Nabyaye maze imyaka 17 narabuze urubyaro ".
6 October 2011, by UbwanditsiUbu ni ubuhamya bw’umudamu witwa Kayitesi Immacule usengera mu itorero rya ADEPR Bibare akaba atuye I ndera. Muri ubu buhamya Kayitesi atangira avuga ko yashakanye n’ umugabo witwa Kaberanya Paulo mu mwaka wa 1991 i Bujumbura mu Burundi. Kayitesi avuga ko icyo gihe atari yakakiriye Yesu nk’ Umwami n’ umukiza w’ ubugingo bwe..
Kayitesi akomeza avuga ko we n’umugabo bategereje umwana bagaheba ndetse ngo bagatangira a kwivuza mu bitaro byose bikomeye byo mu Burundi, nyamara ngo ibi byabaye ubusa. (...) -
Imbaraga ziri mu kuramya Imana - Derek Prince
8 January 2014, by UbwanditsiMuri Bibiliya tuhasanga amagambo 3 yenda kuvuga kimwe rwose, nyamara aratandukanye: guhimbaza, kuramya no gushima. Aya magambo aboneka muri Bibiliya incuro nyinshi. Ni ngombwa rero ko tubasha kuyatandukanya (Gusa hari aho Bibiliya igaragaza ko kuramya ari ko gushima). Guhimbaza bikorwa cyane n’ibice by’umubiri: kubika umutwe, kunama, gupfukama cyangwa guca bugufi mu mutima imbere y’Imana.
Guhimbaza rero ko gukorwa mu magambo: Bibiliya igaragaza ko guhimbaza kugomba guturuka mu kanwa. (...)
0 | ... | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | ... | 1230