“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)
Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka
7 September 2011, by Ubwanditsi -
Ku bw’amategeko hapfuye 3000 umunsi 1; ku bw’ubuntu hakizwa 3000 umunsi 1 (Amateka ya Pantekote)
20 May 2016, by Innocent KubwimanaPantekote biva ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikigereki pentekostos, risobanura uwa 50. Ni umunsi mukuru w’Abayuda, Shavuoth, rimwe na rimwe mu Isezerano rya Kera witwaga Umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi (Kuva 34:22; Abalewi 23:15; Kubara 28:26; Guteg. 16:9-12). Andi mazina uyu munsi witwaga ni aya ngo: Umunsi mukuru w’isarura n’umunsi mukuru w’umuganura (Kuva 23:16; Kubara 28:26). Mu Isezerano rya Kera, Pantekote yaziririzwaga ku munsi wa 50 nyuma y’aho umutambyi atambiye umuganda w’ituro (...)
-
Indi sura y’ikoranabuhanga.
5 November 2012, by Kiyange Adda-DarleneIterambere mw’ikoranabuhanga rirakataje, birafasha kandi birakenewe cyane. Muri minisiteri yacu y’ivugabutumwa nk’abapasitori n’aba misioneri, tugendagenda mw’isi mu bihugu bitandukanye, dushobora gukomeza kuganira n’abacu twasize mu rugo ! « J’aime, j’aime, j’aime... », ku mbuga za internet zitandukanye. Tubifashijwemo na internet”,, mudasobwa, telephone, mushobora gusoma message nohereje aka kanya.
Biranezeza cyane iyo mu gihe umwigisha ari kwigisha asaba abakristu kuzamura Bibiriya zabo, ubona (...) -
GUHITAMO NEZA. PST BIMENYIMANA CLAUDE
28 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 10 : 38-42 Umwami Yesu aramusubiza ati"Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa."
Zab.119:66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.
Guhitamo ni ikintu gikomeye haba mu buzima bugaragara, haba no mu by’ubugingo. Imana yaduhaye guhitamo. Si kenshi Imana yivanga mu by’abantu, Imana yubaha amahitamo yacu.
Marita yariho akora imirimo mu buryo bukomeye yakira Yesu, ahagaritswe (...) -
Icyaha ni iki? Pastor Jean Jacques
5 February 2016, by Pastor Desire HabyarimanaI.Icyaha ni iki?
Iyo dusomye Itangiriro 3:1-11, Tuhabona uko icyaha cyatangiye, kandi ninaho duhera twumva icyaha icyo aricyo.
Ubona ko ba sogukuruza bacu Adamu na Eva bahisemo kumvira satani bareka kumvira Imana. Iyo ukomeje n’ahandi muri Bibiliya ubona ko icyaha ari igitekerezo cyose, ijambo ryose, binyuranye n’ubushake bw’Imana. Kuko byose bikomoka mugutekereza cg kwifuza ugafata umwanzuro mumutima, ukavuga cg ugakora.
II.Ese ibyaha byo niki?
Iyo dushyize mubwinshi tukavuga ibyaha tuba (...) -
Mbese murumuna wacu tumugire dute ?
11 March 2016, by Kiyange Adda-DarleneIndirimbo ya Salomo 8 :8 « Dufite murumuna wacu utarapfundura amabere, tuzamugira dute igihe azasabirwa ? ». Ubundi umukobwa ugeze gusabwa ngo ajye kwubaka urugo byanga byakunda agomba kuba afite amabere kubera ko aba agiye ngo azabe umubyeyi azonse ibibondo abiheke, ahekere igihugu.
Abantu bitwa abakijijwe, cyangwa abantu bakiriye Yesu nk’Umwami n’umukiza wabo, bitwa umugeni wa Kristo. Yesu Kristo afite ubukwe, kandi n’umugeni arahari ndetse n’inkwano irahari (Amaraso yaviriye i Golgota). (...) -
Mbere yo kuvuga ibuka ko bitazarangirira aho .
18 March 2016, by Ernest RutagungiraNtukihutire kubumbura akanwa kawe, kandi ntugakundire umutima wawe kugira ishyushyu ryo kugira icyo uvugira imbere y’Imana, kuko Imana iri mw’ijuru nawe ukaba uri mu isi. N’uko rero amagambo yawe abe make (Umubwiriza 5:1).
Nyamara umuntu wese udacumura mubyo avuga aba ari umuntu utunganye rwose, yabasha no gutegeka umubiri we wose, dore dushyira ibyuma byo kuyobora amafarashi mu kanwa kayo kugirango itwumvire, kandi dushobore guhindura n’imibiri yayo yose. Kandi dore n’inkuge n’ubwo zaba (...) -
Ijambo ry’ubuhanuzi kuri twe muri uyu mwaka wa 2013
18 February 2013, by Isabelle GahongayireUbwo twari turi mu materaniro tariki ya 6/1/2013, Imana yaranganirije:Irambwira ngo uyu mwaka turimo ni umwaka wo gusarura. Rero ndipfuza ko iri jambo warifata nk’iryawe ku giti cyawe, mu buryo bw’umwihariko. Ndavuga mvugira Imana, kandi ni wowe irimo ibwira :
Waba wifuza ubugingo bw’abantu ?
Waba wifuza ko hagira abakizwa uyu mwaka? Waba wifuza ko abantu bakira indwara bakabohoka ? Waba witeguye gutanga ikiguzi, byaba mu gusenga no kwinginga, mu bwitange, kugira ngo hagire abakizwa ? (...) -
Kibungo: Abakirisitu bahawe impano za Bibilia zaturutse mu Busuwisi
8 November 2011, by UbwanditsiKuri iki Cyumweru muri Paroisse ya KIBUNGO, Ururembo rwa KIBUNGO mu Itorero rya ADEPR, wari umunsi udasanzwe kuko wahuriweho n’ibikorwa bitandukanye byari byarateguwe n’Ubuyobozi bw’Itorero rya Kibungo
Uwo munsi waranzwe n’amateraniro asanzwe ya mu gitondo ndetse n’igikorwa cyo gutanga no kwakira impano za Bibilia zaturutse ku muterankunda w’Itorero uri mu gihugu cy’U Busuwisi.
Amateraniro asanzwe yaranzwe n’Umugisha w’Imana ugaragara kuko Abakristu bari banezerewe nk’uko byagaragaraga mu maso ya (...) -
Abagore basengera muri ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali bakoze igiterane.
18 June 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya 16/06/2012 abagore bo mu itorero rya ADEPR ururembo rw’ umujyi wa Kigali bakoze igiterane gifite intego igira iti: Nuko bene data, ndabinginga ku bw’ imbabazi z’ Imana mutange imibiri yanyu, ibe ibitambo bizima byera bishimwa n’ Imana, ari uko kuyikorera kwanyu gukwiriye. Kandi ntimwishushanye nab’ iki gihe, ahubwo muhinduke rwose mugize imitima mishya kugira ngo mumenye neza ibyo Imana ishaka, ari byo byiza bishimwa kandi bitunganye rwose.Aya magambo akaba (...)
0 | ... | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | ... | 1230