Mu gihe habura iminsi mike ngo umwaka ushire umwana wabo Matthew Warren yiyahuye, Kay Warren yagaragaje amarangamutima akubiyemo ibyo yanyuzemo ubwo yari mu gahinda k’umwana we. Pastor Rick Warren uyoboye itorero Saddleback Church, ari na we mutware wa Kay aravuga yuko ubu butumwa bwagirira umumaro umuntu uri mu bihe nk’ibyo barimo icyo gihe. Kuri uyu wa Gatanu, Pastor Rick yanditse ku rubuga rwe rwa Facebook ati "Birababaza kuba umuntu ababaye cyane, ariko nta we ubyitayeho.” Mu masaha 24 (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ntukabwire umunyamubabaro uti “Komeza imbere!” - Kay Warren
17 March 2014, by Simeon Ngezahayo -
Ijambo ry’Imana rivuga iki ku gutandukana kw’abashakanye ?
2 May 2014, by UbwanditsiGutandukana kw’abashakanye bimaze kuba nk’ibintu bisanzwe dore ko ujya kumva ukumva ngo ba runaka bari bamaze imyaka 20 cyangwa 3 bashakanye batandukanye.
Nyamara hambere ibi byagaragara mu bihugu byateye imbere ndetse Abanyarwanda babifataga nk’umuco w’abazungu, ku buryo n’iyo habagaho ubwumvikane bucye hagati y’abashakanye byagumaga mu rugo ntibigere hanze ngo batiteze rubanda.
Kuri iki cyumweru tariki 4 Nzeri, ubwo Umushumba w’Itorero ry’Isanamitima (Evangelical Restoration Church) (...) -
Ndimurwango Isaac ahamya ko yabonye ibyo mu ijuru
14 August 2012, by UbwanditsiUbushije twabagejejeho ubuhamya bw’uyu mukozi w’ Imana, aho yavugaga ko yavukanye umutima iburyo ariko akaba atarapfuye nyuma yo kumara imyaka myinshi arwaye umwijima, umutima, impyiko, ibihaha, yarabaye palalise uruhande rwose kuko kenshi yabaga mu rupfu akamara muri koma icyumweru cyangwa kirenga, Yesu yaje kumukiza burundu.
Akaba noneho yadutangarije ko muri ubwo burwayi bwe Imana yigeze kumutembereza ikamwereka ibyo mu ijuru. Mu magambo ye yagize ati: Nabonye abamalaika baje barantwara (...) -
Ibikomeza umubano mwiza w’ abashakanye (igice cya mbere).
6 October 2015, by Pastor Desire Habyarimana1.Kuganira no gusabana.
Kuganira kw’ abashakanye ni ikintu cy’ ingenzi.Bigomba kuranga ubuzima bwabo bw’ igihe cyose. Kuganira kw’abashakanye gushingiye ku mucyo wo kubwizanya ukuri, bituma bamenyana kurushaho, bakuzuzanya mu miterere yabo itanndukanye.
Kuganira bibashisha abashakanye kubona ahabasha guturuka inzitizi mu mumibanire yabo bakazikumira kandi hanavutse ikibazo bagafatanyiriza hamwe kugishakira igisubizo.
Ingingo zifasha abashakanye kuganira gusabana:
Kwitoza kuganira kuri (...) -
Mwirinde mu rugendo!
23 May 2016, by Pastor Desire HabyarimanaEfeso 5:15-17 Nuko mwirinde cyane uko mugenda mutagenda nk’ abatagira ubwenge, ahubwo mugende nk’ abanyabwenge, mucunguze uburyo umwete kuko iminsi ari mibi.
Intego y’ iri jambo: Mwirinde murugendo. Abantu beshi bari murugendo rujya mw’ ijuru, nabatajya mw’ ijuru barajya iwabo h’ iteka kuko mw’ isi twese turi abagenzi tuzayivamo ahubwo ikibazo uru rugendo turimo turugendamo dute?
Yesu yaravuze ko ariwe nzira n’ ukuri n’ ubugingo kandi birumvikana niwe nzira abazayigendamo mukuri bazabona ubugingo (...) -
Ibaruwa y’urukundo
14 June 2016, by Simeon NgezahayoMwana wanjye,
Narakurondoye ndakumenya, ndakuzi (Zaburi 139.1).
Nzi imyicarire yawe n’imihagurukire yawe (Zaburi 139.2).
Nzi imigendere yawe n’imiryamire yawe.
Nzi inzira zawe zose (Zaburi 139.3).
Ndetse n’imisatsi yo ku mutwe wawe irabazwe yose (Matayo 10.29-31).
Nakuremye mu ishusho yanjye (Itangiriro 1.27).
Muri jye uriho, ufite ubugingo (Ibyakozwe n’intumwa 17.28).
Nakumenye ntarakurema mu nda ya nyoko (Yeremiya 1.4-5).
Nagutoranije uhereye kera (Abefeso 1.11-12). Ntabwo uri (...) -
Korare Itabaza y’i Butare yataramiye abanya Kigali
25 March 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa Gatandatu taliki 24-25/03/2012 mu itorero rya ADEPR Gahanga habereye igiterane cyari kiyobowe na Korare Itabaza yo mw’itorero rya ADEPR ururembo rwa Butare hamwe na Korare Yakini ikorera umurimo w’ Imana muri ADEPR Kicukiro. Hari kandi n’abakozi b’ Imana batandukanye barimo Pasteur Ngamije Viateur.
Kubera indirimbo nziza z’ aya ma Korare byatumye abantu benshi bitabira icyo giterane buzura urusengero kandi koko izi korare zikundwa n’abantu benshi.
Nyuma Pastor Ngamije Viateur (...) -
Umu Pasitori wawe ni nde? ( who is your Pastor?)
27 September 2015, by Pastor Desire HabyarimanaUmurimo w’umupasiteri ni umurimo wo kuyobora intama, ni umurimo wo kumenya ubuzima bwazo, ni umurimo wo kumenya aho aziragira. Umupasteri agereranywa n’umwungeri w’intama. Ariko turareba umupasiteri n’umuganga (docteur). Mu bihugu byateye imbere, buri muryango wose uba ufite dogiteri (family doctor). Ushatse wamwita personal doctor (umuganga wanjye ku giti cyanjye).
Uyu muganga inshuro nyinshi aba azi uko ubuzima bw’umuryango abereye dogiteri buba bumeze. Aba afite icyo bita mu cyongereza (...) -
Ese koko ijuru ni iry’abaswa n’abakene gusa?
24 April 2012, by Ernest RutagungiraIyo ukurikiranye ibiganiro bitandukamye usangana bamwe mu bayoboke b’amadini ,usanga hari bamwe muri bo bavuga ngo nta mukire uzakandagira mu bwami bw’Imana, abandi nabo bakavuga ko ijambo ry’Imana rizwi ndetse rigasobanukirwa n’abaswa cyangwa injiji mu by’ubumenyi busanzwe, aha rero tukaba tugiye kurebera hamwe icyo bibiliya ibivugaho n’ukuri nyako ku bivugwa. Ese izi mvugo zavuye he?
• Aha mbere havugwa cyane ni aho usanga Yesu yavuze ngo ku mutunzi biragoye kwinjira mu bwami bw’Imana ngo (...) -
Ubuhamya: Urugendo rwanjye mu kurambagiza ( Igice cya 2) MUPENZI MITALI Eugene
5 July 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNdi muri secondaire niho natangiye ibintu byo gukunda. Umukobwa yigaga mu mwaka wa 2 muri kaminuza, njyewe niga muri 6e secondaire natangiye numva bitaranzamo. Ariko birangira binjemo ndamukunda. Nubwo nari ninjiye mu rukundo numvaga kubwira Imana gahunda zanjye atari ngombwa cyane. Umutima warambeshye Ndemera!
Naribwiye nti uyumukobwa ni mwiza kandi yujuje ibintu byose nkunda. Ndamutse ngiye gusaba Imana byaba ari ubujajwa. Kuko numvaga nta bindi bintu nkeneye kumumenyaho kuko nigaga (...)
0 | ... | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | 920 | 930 | 940 | ... | 1230