“ Munyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari, n’inzira ijyana abantu kurimbuka ari nini, kandi abayinyuramo ni benshi. Ariko irembo rifunganye, n’inzira ijya mu bugingo iraruhije, kandi abayinyuramo ni bake” Matayo 7: 13-14
Aya magambo ni Yesu ubwe wayivugiye, yerekana uburyo inzira ijya mu ijuru ifunganye n’uburyo inzira ijyana abantu mu irimbukiro ari ngari, yoroshye gucamo kandi inyurwamo n’abantu benshi. Ariko nubwo bimeze gutyo Yesu akavuga ngo “ Munyure mu irembo rifunganye”
Mu (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Inzira ijya mu ijuru irafunganye!
10 April 2012, by Alice Rugerindinda -
Gukomerera mu mbaraga zubushobozi bw’Imana
26 August 2015, by UbwanditsiAmahoro y’Imana abane namwe nshuti z’Imana. Nejejwe no kuganira ijambo rivuga ngo ibisigaye mukomerere mwami no mu mbaraga z’ubushobozi bwe bwinshi. Abefeso 6:10"
Iyo havuzwe ngo ibisigaye ni ukuvuga ko haba hari ibimaze gutambuka kandi byagaragaraga nk’ibikomeye ariko kandi ibisigaye bikaba birushijeho gukomera.
Hari igihe rero abantu biringira imbaraga z’ibigaragara ariko zitabasha kubaha gutsinda, ndetse izo mbaraga zikaba zidafite ubushobozi bwo gukiza umuntu ku munsi mubi.
Niyo mpamvu (...) -
Gusenga guhindura amateka !
4 May 2014, by UbwanditsiCatherine Booth ni umukobwa w’imfura wa William Booth (washinze itorero Armée du Salut). Amaze kugira imyaka 23, abana bo mu mugi wa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa bamwise Marishali ubwo yari amaze gutangiza umurimo mu itorero rya Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa muri Gashyantare 1881.
Muw’1882, yinjiye mu gihugu cy’Ubusuwisi ajya gutangizayo umurimo w’Imana. Yamaze imyaka 14 ayoboye itorero Armée du Salut mu gihugu cy’u Bufaransa no mu Busuwisi afatanije na Arthur Sydney Clibborn (...) -
Nanjye ni Yesu wampamagaye! Alice Rugerindinda
15 September 2013, by Alice RugerindindaArababwira ati, nimunkurikire nzabagire abarobyi b’abantu. Matayo 4:19
Igihe kimwe ngo Yesu yagendaga iruhande rw’inyanja y’I Galilaya, abona abavandimwe babiri, Simoni witwaga Petero na Andrea mwene se, barobesha urushundura mu Nyanja kuko bari abarobyi nuko abasaba kumukurikira nabo ngo uwo mwanya basiga inshundura baramukurikira ”
Si abo bonyine na nyuma yaho yarakomeje arahamagara kugeza naho nanjye angereyeho arampamagara ngo nanjye nze mukorere kandi naritabye.“ Ibahamagara ni iyo (...) -
Agakiza k’Imana kavanye Rebecca mu buraya nyuma y’ Imyaka 8 abukora.
21 October 2011, by UbwanditsiMukeshimana Rebecca umuvugabutumwa w’ imyaka 34 wavukiye mu karere ka Ruhango avukana n’abana batatu akaba imfura muri bo ndetse mu bavukiye mu muryango ukujijwe w’ abadiventisiti b’ umunsi wa karindwi.
Rebecca yemeza ko ubuzima bwe bwatangiye kuba bubi ubwo yari afite imyaka 9. Yigaga mu wa kabiri w’ amashuri abanza ubwo ababyeyi be batandukanaga buri wese yishakira undi, Rebecca n’abo bavukana basigaranye na se maze nawe yishakira undi mugore utarabitayeho na gato. Yemeza ko yabayeho mu buryo (...) -
Kayonza: Mu giterane cy’amasengesho abasaga 42 bakiriye Yesu.
28 February 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa mbere taliki 27/02/12 mu itorero ry’ ADEPR Kayonza habereye igiterane cy’amasengesho cyahuje abantu benshi bari baturutse mu karere ka Kayonza, ndetse n’intara y’umujyi wa Kigali. Hari hari abashyitsi bavuye I Bujumbura mu gihugu cy’Uburundi ndetse na Pasteur Desire HABYARIMANA..
Pasteur Desire yigishije avuga ko muri iki gihugu abantu benshi basenga ariko ikigoranye ari uko benshi batemera impinduka yo mu mutima. Aha, umuntu akaba yakwibaza impamvu abantu basenga cyane ariko (...) -
Agakiza ni ubuntu ariko ubwami bw’Imana buratwaranirwa
14 October 2015, by Innocent KubwimanaUhereye mu gihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12
Aya magambo Yesu yayavuze ubwo yaramaze kwakira ubutumwa bwa Yohana wari muri gereza, uyu Yohana niwe wari warahanuye ibya Yesu ni wawundi wabwiye abantu ko abatirisha amazi ariko ko hari uzaza we ubatirisha umwuka n’umuriro, Yohana rero igihe cyaje kugera arafungwa, azira izina rya Yesu, nuko rero ubwo yari muri gereza aza kumva ibyo Yesu akora niko (...) -
Ku bw’amategeko hapfuye 3000 umunsi 1; ku bw’ubuntu hakizwa 3000 umunsi 1 (Amateka ya Pantekote)
20 May 2016, by Innocent KubwimanaPantekote biva ku ijambo ryo mu rurimi rw’Ikigereki pentekostos, risobanura uwa 50. Ni umunsi mukuru w’Abayuda, Shavuoth, rimwe na rimwe mu Isezerano rya Kera witwaga Umunsi mukuru ukurikira amasabato arindwi (Kuva 34:22; Abalewi 23:15; Kubara 28:26; Guteg. 16:9-12). Andi mazina uyu munsi witwaga ni aya ngo: Umunsi mukuru w’isarura n’umunsi mukuru w’umuganura (Kuva 23:16; Kubara 28:26). Mu Isezerano rya Kera, Pantekote yaziririzwaga ku munsi wa 50 nyuma y’aho umutambyi atambiye umuganda w’ituro (...)
-
Abayobozi b’amadini mu Rwanda bamaganye itegeko ryemera gukuramo inda
12 April 2012, by Niyigena AlphonsineMu kiganiro bahaye abanyamakuru , abayobozi b’amadini bishyize hamwe bamagana bikomeye itegeko ritaramara ukwezi ritowe n’imitwe yombi y’inteko ishinga amategeko bavuga ko ari agahomamunwa ku gihugu.
Itegeko rimaze iminsi ritowe ryemerera abagore gukuramo inda igihe isamwa ryayo ryatewe no gufatwa ku ngufu, kubyarana hagati y’abafite amasano yegeranye cyangwa igihe iyo nda yashyira ubuzima bw’umubyeyi mu kaga.
Abanyamadini bo ntibemera ko izi mpamvu zumvikana, musenyeri Smaragdi Mbonyintege (...) -
GUHITAMO NEZA. PST BIMENYIMANA CLAUDE
28 July 2015, by Pastor Desire HabyarimanaLuka 10 : 38-42 Umwami Yesu aramusubiza ati"Marita, Marita, uriganyira wirushya muri byinshi ariko ngombwa ni kimwe, kandi Mariya ahisemo umugabane mwiza atazakwa."
Zab.119:66 Ujye unyigisha guhitamo neza no kumenya ubwenge, Kuko nizera amategeko yawe.
Guhitamo ni ikintu gikomeye haba mu buzima bugaragara, haba no mu by’ubugingo. Imana yaduhaye guhitamo. Si kenshi Imana yivanga mu by’abantu, Imana yubaha amahitamo yacu.
Marita yariho akora imirimo mu buryo bukomeye yakira Yesu, ahagaritswe (...)
0 | ... | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | 900 | 910 | ... | 1230