Nimureke kwishingikiriza ku bantu bafite umwuka mu mazuru . Mbese mubaca iki?
Nari umugore utigirira ikizere, wumva mpabwa agaciro nibyo nkora. Nabaga mu murimo w’Imana igihe cyose! Nabaga muri Ministere y’ ivugabutumwa y’ urusengero rwateraga imbere cyane, nakoreshaga inama kenshi zitabirwaga n’aba mama bagera kuri 400. Nari mfite parking yanditse kw’izina ryanjye ntawundi wahashyira imodoka ye, n’ icyapa cyanditseho izina ryanjye kuri Bureau. Numvaga ndi umuntu w’igiciro, abantu bazaga (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Twige Kumenya Imana k’uburyo bw’umwihariko
14 June 2016, by Umugiraneza Edith -
Abisirayeli mu butayu bariye umutsima w’abakomeye.
25 April 2016, by Kiyange Adda-DarleneBose barya umutsima w’abakomeye. « Ba sogokuru bacu bariraga manu mu butayu nkuko byanditswe ngo : ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mw’ijuru’. » (Yohana 6 :31) Na none kandi, « Ibagushiriza manu yo kurya, ibaha ku masaka yo mw’ijuru.Bose barya umutsima w’abakomeye, iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. » ( Zab 78 :24 )
Abisiraheri batubonye barabazanya bati iki ni iki ?kuko batamenye icyo ari icyo. Mose arababwira ati ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. (Kuva 16 :15)
Imana twizeye (...) -
Haranira ubuhamya bwiza imbere y’Imana n’abantu!
2 February 2016, by Innocent KubwimanaMuhagarare mushikamye mukenyeye ukuri mwambaye gukiranuka nk’icyuma gikingira igituza. (Abefeso 6:14)
Mu bintu byose Paulo yahuguriye abakristo, yongeyeho ngo mukenyere ukuri. Ukuri ni ikintu gikomeye ndetse kitoroshye kurindwa kuko akenshi ushobora gusanga hari aho wakureka ukabyungukiramo mu buzima busanzwe ukaba urirengeye, ariko nubwo bimeze bityo niyo ntwaro wakwitwaza umwanzi ntabone icyo akakurega, ikindi gukomera kukuri bihindura umuntu inyangamugayo cyangwa se uwo kwizerwa bitari (...) -
Butaro-Ruhengeri hakorewe igiterane cyo kubohoka
3 October 2011, by UbwanditsiNk’uko twari twabibatangarije, ku itariki ya 01/10/2011 twakoreye igiterane mu karere ka Butaro ahahoze hitwa mu Ndorwa. Aho hakaba hafite amateka yihariye kubirebana no gusenga ibigirwamana. Aha twavuga nka nyabingi yasengwaga muri aka gace. Kuva mu kwezi kwa 8 tariki ya 1 ku munsi w’ umuganura, abasenga nyabingi bagiraga ukwezi ko kwakira amaturo yavaga imihanda yose agizwe n’ amaturo y’abantu harimo abakobwa n’abagabo bo gukorera nyabingi, kimwe n’amaturo y’ ibihingwa n’amaturo y’ inka (...)
-
No mu mibabaro yacu, Imana ikeneye ko tuyigirira ikizere
28 August 2015, by Innocent KubwimanaNari nizeye ubwo navugaga nti “Narababajwe cyane.” Zaburi 116:10 Aha hameze nk’aharimo urujijo ukuntu umuntu ababazwa yarangiza akanagira kwizera. Ubundi mu bintu bikamura kwizera k’umuntu rimwe na rimwe akanatakariza Imana ikizere harimo n’imibabaro.
Kubera ko muri kamere muntu habamo kwibagirwa ikimubayeho kigakabya cyose kimwibagiza ibyabanje, ni ukuvuga iyo umuntu ababaye yibagrwa iminsi yishimye, kimwe nuko iyo yishimye yibagirwa iminsi yababaye. Dawidi yanyuze muri byinshi ariko ashimira (...) -
Ukoresha gute ugutwi kwawe?
10 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaYesu akunda kubwira abantu ngo ufite ugutwi niyumve ibyo umwuka abwira amatorero cyangwa ibyo umwuka abwira abantu , ibyahishuwe 3:6) .
Biradukwiriye ko twumva ibyo Yesu atubwira, muri iyi minsi abantu benshi barabwirwa ariko ntibumva Yesu aravuga ariko kumva byabaye ikibazo , birashoboka ko uterana kenshi ariko ukaba utumva ibyo Yesu akubwira , birababaje cyane ko Yesu yakubwiye kureka ibyaha ariko uyu munsi ukaba ukibikora, iyo amatwi adakora ntiwumva, iyo utumva ukora ibyo wishakiye (...) -
Waba uzi ubwoko bw’intambara urwana?
2 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaIyo ubajije abantu ubwoko bw’intambara barwana akenshi bagaruka ku ntambara zigaragara inyuma cyangwa ibibazo bya buri munsi. Ibi twavuga indwara zitandukanye z’umubiri, intambara hagati y’ibihugu, inzara n’ibindi bitandukanye. Ibi byose nibyo abantu bibandaho nk’inkomoko y’imibabaro yabo ya buri munsi ariko bakirengagiza intambara zikomeye abantu barwana; intambara zo mu bitekerezo.
Joyce Meyer yavuze ko umunsi ku munsi umuntu wacu w’imbere aba ahanganye n’intambara zitandukanye zitagaragarira (...) -
Urubyiruko rw’ ADEPR Kicukiro basoje igiterane cyaberaga i Gahanga.
18 December 2011, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 18/12/11 mu murenge wa Gahanga aho itorero rya ADEPR rikorera hasojwe igiterane cy’ urubyiruko cyari kimaze iminsi 2 kikaba cyarahuje amatorero 9 akorera mu Karere ka Kicukiro.
Iki giterane cyitabiriwe n’abantu benshi cyane kandi hari n’abashyitsi batandukanye barimo abavugabutumwa, abahanzi ku giti cyabo. Iki giterane kandi cyasusurukijwe na Chorale Agape yo mw’ itorero rya Nyarugenge, umushyitsi mukuru akaba yari Pastor Rurangwa Louis- Second.
Pastor Louis-Second (...) -
Sobanukirwa neza n’ ubutware bwa Yesu! Pastor Desire
21 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Nahawe ubutware bwose mw’ ijuru no mu isi” (Matayo 28:18)
Abahanuzi bose beretswe Yesu mbere y’ uko avuka bose bavuga ubutware bwe ariko bigeze kuri Yesaya (9:5-6), aravuga ngo duhawe umwana w’ umuhungu, ubutware buzaba ku bitugu bye, azitwa igitangaza, umujyanama, Imana ikomeye, Data wa twese Uhoraho, umwami w’ amahoro….
Umuhanuzi wa nyuma Yohana we yaravuze ngo njye sinkwiye no gupfundura udushumi tw’ inkweto ze; agiye kuvuka Imana yabyeretse abanyabwenge bava ku mpera y’isi baza gushaka aho (...) -
Ifoto ya Yesu yanditsemo amagambo y’urukozasoni (tattoos) ikomeje guteza urujijo muri Texas
12 October 2013, by Simeon NgezahayoIfoto imanitse ku nzira nyabagendwa mu mujyi wa West Lubbock, Texas igaragaza Yesu afite tattoos nyinshi yavugishije benshi amangambure. Izo tattoos zanditse ku mubiri wa Yesu zikubiyemo aya magambo ngo "Uwahawe akato," "Ikirara," "Ufuha," "Umuhemu" n’andi magambo asa atyo y’urukozasoni. Bamwe mu batuye uwo mujyi bamaganye iyo foto, bavuga ko “isebanya,” ariko abandi nta kibi babibonamo.
Umushumba mukuru w’itorero The Southcrest Baptist Church rikorera mu mujyi wa Lubbock Pastor David Wilson (...)
0 | ... | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | ... | 1230