“Amaze kwenda cya gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo MASENGESHO Y’ABERA” Ibyahishuwe 5:8.
Ubwo mu ijuru Imana yashakaga uwakwenda igitabo yari ifite mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishsi, Umwana w’intama [Yesu] ni We wabonetse (kuko hari habuze n’umwe, ni cyo cyatumaga Yohana arizwa n’uko habuze uwo kukibumbura, habe no kukireba (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Amasengesho y’abera ajya he?
3 June 2013, by Simeon Ngezahayo -
Kuki ibyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare?
14 October 2015, by Innocent KubwimanaIbyaha by’abantu bamwe bigaragara hakiri kare, bikabakururira mu rubanza,… 1Timoteyo 5:24
Iyo usomye iri jambo uhita ubona ko byanze bikunze nubwo Imana ikunda abantu bose ikabafata kimwe, ariko bigaragara ko iyo umuntu akijijwe, akaba yaramaze kumurikirwa n’umucyo w’ijambo y’Imana, Imana imufata bitandukanye n’abandi bantu basanzwe.
Pawulo ahugura Timoteyo mbere yo kumusigira umurimo yamuhaye impanuro nyinshi zitandukanye kugira ngo agere k’urugero rwiza kandi rukwiye. Aho twasomye yamubwiye (...) -
Abanzi B’urugo Rwiza. Alice Rugerindinda
9 May 2014, by Alice Rugerindinda“ Umugore w’umutima wese yubaka urugo, ariko umupfu we ubwe ararusenya” Imigani 14:1
Mu yandi magambo, haravuga ngo:”umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe, nyamara umupfapfa ararusenya”.
Iyo nsomye aya magambo, numva nejejwe nuko Imana, yemera neza ko, umugore afite ubushobozi bwo kubaka urugo rwe, mu gihe nzi neza ko urugo ari ikintu cy’igiciro cyinshi. Amen
Kuba ari ikintu cy’igiciro cyinshi, ni nayo mpamvu rugira ibiruhiga byinshi cyangwa se abanzi benshi kuko nk’uko bibiriya ibivuga, aho (...) -
Iyo wahagurukijwe no gushaka Yesu arakwiyereka. Edith Umugiraneza
7 January 2014, by UbwanditsiYesu amaze kuvukira I Betelehemu mu gihugu cya Yudaya, umwami Herode abyumvise ahagarika umutima. Atuma abanyabwenge ati ; " Nimugende musobanuze iby’ uwo mwana neza. Nimumubona muze mumbwire nanjye njye kumuramya". (Matayo 2:1-12) Bibiliya itubwira ko abanyabwenge bayobowe n’ inyenyeri bageze aho Yesu ari baranezerwa cyane, barapfukama, baramuramya. Maze bahambura n’ imitwaro yabo, bamutura amaturo y’ izahabu n’ icyome n’ishangi. Yesu ni umucyo ni urumuri amurikira abari mu mwijima. Umucyo we, (...)
-
Ubuhamya: IMANA YACISHIJE AMASEZERANO YANJYE MU MPANO YO GUHIMBAZA - Pastor MUNEZERO Jean Damascene (Igice cya 2)
29 June 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNasabye undi mukobwa witwa NIBAGWIRE Olive wo mu Bukomane bwa Nyakayaga ho muri Gatsibo, dutera igikumwe. Jenoside ibaye mu Rwanda mu w’1994 interahamwe zijya kwa databukwe bose zirabica zirabamara, fiancé wanjye aba arapfuye bintera ikindi gikomere ariko Imana irambwira ngo izandinda. Igihe Imana yabimbwiraga narayibwiye nti “Abantu banjye bapfuye, abo nayoboraga bapfuye, na fiancé wanjye bamwishe.” Imana ikomeza kumbwira ngo izabana nanjye.
Imana yaje gukora ikindi gitangaza kubera ibyo (...) -
Mbese twibuka ko Kristo yaduhamagariye ku umwe?
18 August 2015Buri gice cyo ku mubiri w’umuntu kirihariye kandi gifitiye umumaro munini cyane umubiri w’umuntu. Kimwe muri ibi bice nticyavaho ngo umubiri wongere kuvuga ko wuzuye, kimwe nuko byose bifitanye icyo bimariranye.
Uku niko Pawulo agereranya abakristo mu itorero, kuko avuga ko itorero ari umubiri wa Kristo, hanyuma abakristo bakaba ingingo zitandukanye. Ibi bishatse kuvuga ko buri wese iyo Imana imuhamagaye, iba ifite umumaro agomba gukora.
Nk’uko nta rugingo ku mubiri rwatuza cyangwa ngo (...) -
Ese ujya wibuka ko umunsi umwe impanda izavuga abera bagataha?
11 March 2016, by Alice Rugerindinda“ Kuko Umwami ubwe azaza ,amanutse ava mu ijuru, aranguruye ijwi rirenga, hamwe n’ijwi rya Marayika ukomeye, n’impanda y’Imana, nuko abapfiriye muri Kristo, nibo bazabanza kuzuka, maze natwe abazaba bakiriho basigaye duhereko tujyananwe nabo tuzamuwe mu bicu gusanganirira Umwami mu kirere. Nuko rero, tuzabana n’Umwami iteka ryose.” 1 Abatesalonike 4:16-17
Iyi mpanda ni nk’ifirimbi izavuzwa mu rwego rwo guhamagara itorero cyangwa se abakijijwe ngo bazamuke bajye gusanganira Umwami Yesu mu bicu, (...) -
Ubuhamya: Navukanye umutima i buryo ariko Yesu aracyambeshejeho
25 March 2016, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Ndimurwango Isaac.Kunyita gutyo ni uko navutse Papa ari mumanza,gusa abandi bana tuvukana bafite amazina meza. Ubu nshima Imana ko ntakiri mu rwango ahubwo ndi mu rukundo rwa Yesu. Nagize umugisha wo gukizwa nkiri muto mu mwaka wa 1987 cyane no mu muryango wacu harimo benshi bakijijwe bituma nanjye ngira uwo mugisha.
Data yitwa Ntanama Jean naho mama yitwa Renilda; navutse mbona mama ari umusazi kandi yabimaranye imyaka 35 yiruka mu gasozi arara mu mazi, yagerageje kwiyahura mu kivu (...) -
OLAVA LOGDE yeretswe kuzamurwa kw’’Itorero rya Kristo n’impanda y’imperuka
7 November 2013, by UbwanditsiBibliya ivuga neza ko ntacyo Imana izajya gukora itabanje kugihishurira intore zayo ziyitakira ku manywa na ninjoro. Iyi nkuru mugiye gusoma rero ni iy’ibyo Umwami Imana yeretse umukozi wayo OLAVA LODGE wo mu gihugu cya NORVEGE.
Uyu mugabo nyuma y’ibyo yabonye akaba yarahise yandika agatabo kazwi cyane ku izina ry’ " IMPANDA Y’IMPERUKA " aka gatabo kakaba kaboneka no mu rurimi rw’Ikinyarwanda. Ibyo ugiye gusoma muri iyi nkuru rero akaba ari iyerekwa usanga muri ako gatabo ". Naho nimukomeze (...) -
Umuhanzi Simon Kabera yaraye ashimishije abakunzi be
19 August 2013, by UbwanditsiKuri iki cy’umweru dushoje n’ibwo umuhanzi Simon Kabera yataramiye abakunzi be ubwo yamurikaga alubumu ye y’amashusho yise “ MUNSI YAWO “ . muri kino gitaramo kitabiriwe kurugero rushimishije , hagaragayemo umuryango we , abakunzi n’inshuti z’umuhanzi Simon Kabera . Umuhanzi Simon Kabera ubwo yageraga kugatuti , yasusurukuje abitabiriye iki gitaramo ari nako abaha kubuhamya bw’ibyo Imana yagiye imukorera bitandukanye mu bihe bitandukanye . Uyu mugabo wari wazanye umufasha we n’abana 2 , (...)
0 | ... | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | ... | 1230