"Kwizera ni ukumenya ko ibyo utareba biriho, Abah 11:1.
I.UBURYO BUTATU BWO KWIZERA
a) Kwizera karemano : ni ukwizera gufitwe n’abantu bose, abizera n ’abatizera " ni ukwizera kw’ abahinzi", Yak 5:7. b) Kwizera kw’abadayimoni : ni ukwizera ko kumenya ko Imana ibaho ariko ntibayizere, Lk 4:34,Yak 2:19. c) Kwizera ko muri Bibliya : Ni ukwizera duheshwa no kumva no gusoma Ijambo ry’Imana, Abarom 10:17. Uku ni Ukwizera turi bwibandeho muri iki gice.
II. KWIZERA KO MURI BIBLIYA KUGIRA IMIRIMO : (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
DUKWIYE KUBAKA KWIZERA KWACU. Pastor Sebugorore
10 July 2015, by Pastor Desire Habyarimana -
Kuko ubutumwa bwiza butankoza isoni!
11 April 2016, by Isabelle GahongayireGukorera umwami wacu Yesu Kristu biha ubuzima ubusobanuro,kuko adahari nta kindi uretse kutanyurwa, ubusa, kuzongwa, kubohwa, hamwe n’urupfu.
Kumukunda ndetse no kuba ari we gusa ukunda ni impamvu y’ubuzima!Byaba byiza kutaba umuntu yaravutse aho kugira ngo abeho adafite Yesu. Abakristu nitwe twikoreye ubunini bw’urukundo rwa Yesu mu mitima yacu, umwami wacu mwiza kandi uhebuje, kandi tugomba kubwamamaza kugeza ku mpera y’isi,tukabyamamaza ku mugaragaro, tukabwira isi uwahozeho, ariho kandi (...) -
Uri uw’Agaciro Ku Mana. Pastor Desire
20 April 2014, by Pastor Desire Habyarimana“Kuko Imana yakunze abari mu isi cyane, byatumye itanga Umwana wayo w’ikinege kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo buhoraho.” (Yohana 3:16).
Amaraso y’igiciro ya Yesu Kristo ni cyo kiguzi Imana yatanze kubw’agakiza kacu: “kuko muzi yuko ibyo mwacungujwe ngo muve mu ngeso zanyu zitagira umumaro mwatojwe na ba Sokuruza banyu, atari ibyangirika nk’ifeza cyangwa izahabu…ahubwo mwacungujwe amaraso y’igiciro cyinshi, nk’ay’umwana w’intama utagira inenge cyangwa ibara, ari yo (...) -
Umugisha abantu badashaka (Matayo 5:4) – Dr. Ray Pritchard
24 January 2014, by Simeon Ngezahayo“Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa” Matayo 5:4. Uyu ni umwe mu mirongo idasanzwe muri Bibiliya. Ni amagambo ajimije kandi abumbye ubundi busobanuro.
Yesu yaravuze ati “Hahirwa abashavura kuko ari bo bazahozwa”. Hahirwa abashavura! Aya magambo adasanzwe ashatse kuvuga iki? Abashavura ni ba nde? Kuki bashavura? Bazahozwa bate? Uburyo abantu bashavura Abenshi muri twe baribuka Jim Elliot, umumisiyoneri wapfuye ahorwa Yesu akagwa mu gihugu cya Ecuador muri Mutarama 1956 yishwe n’abo (...) -
Ubuhamya butangaje bwo kurokoka jenoside kwa Uwamahoro Liliane
5 April 2014, by UbwanditsiNifuje kubabwira ubu buhamya ngirango mpumurize umuntu wese wumvaga kwizera kwari gushize.
Nitwa UWAMAHORO Liliane, mwene GASASIRA Marcel na KANEZA Concessa navutse kuwa 15 Gicurasi 1986 mvukira mu Karere ka GASABO, Umurenge wa Ndera mu Kagali ka Masoro muri Matwari. Nkaba naravukiye mu muryango mwiza. Navukanye n`abana batandatu abahungu babiri n`abakobwa batatu; twese twari umuryango w`abantu umunani kandi twari twifashije bigaragara.
Igihe cyaje kugera jenoside yakorewe abatutsi muri (...) -
Ndavuga nti “ muyoborwe n’Umwuka Wera”
3 January 2016, by Alice RugerindindaNdavuga nti “ Muyoborwe n’Umwuka” kuko aribwo mutazakora ibyo kamere irarikira,kuko kamere irarikira ibyo Umwuka yanga , kandi Umwuka yifuza ibyo kamere yanga, kuko ibyo bihabanye, nicyo gituma ibyo mushaka gukora atari byo mukora” Abagalatiya 5 :16-18
Hari ibintu biranga umuntu ukijijwe cyangwa se imbuto z’umuntu uyoborwa n’Umwuka Wera:
“Ariko rero imbuto z’Umwuka ni urukundo n’ibyishimo n’amahoro, no kwihangana no kugira neza, n’ingeso nziza no gukiranuka, no kugwa neza no kwirinda” Abagalatiya (...) -
Ukwiriye kongera kurushaho kwizera no gukomera mu Mana yawe
19 September 2012, by Ernest RutagungiraMu busanzwe ubuzima bwa buri munsi abantu tubayeho,bugenda bukora ku mpande zitandukamye, muri zo hari igice kimwe kigira uruhare runini mu guhindura imyumvire, imitekerereze n’imyizerere ya muntu, ku ko gituma umuntu yiyumvisha we ubwe ko abayeho, bidaturutse ku mpanuka ahubwo ko kubaho kwe bikomoka ku kinyabubasha gishobora gukora ibyo we ubwe atashobora, icyo gice kikaba ari icy’iyobokamana. Kuri ubu tukaba tugiye kurebera hamwe icyo umuntu yakora ngo arusheho kwizera no gukomera mu mana (...)
-
Birababaje kubona umuntu aburira ubugingo hafi y’umusaraba nka cya gisambo
20 July 2015, by Innocent KubwimanaIgihe Yesu yari ku musaraba yabambanywe n’ibisambo bibiri byari bitegereje urupfu. Abantu benshi batukaga Yesu, bamwe bavuga ko niba koko ari Umwami akwiye kwikura ku musaraba, bamwe bakamukubita, abandi bakamushinyagurira ariko byose yabyemeye kugira ngo acungure umwana w’umuntu.
Ibi bisambo byari bibambwe ku musaraba byari byarabaye ruharwa bitegereje gupfa gusa. Muri ibi bisambo bibiri harimo kimwe kifatanyije n’abatukaga Yesu nacyo gitangira kumushinyagurira ngo niba ari umwana w’Imana (...) -
Uburyo bune umuntu agwa mu cyaha - Jeremy Sourdril
11 June 2013, by Isabelle Gahongayire“Amaraso bubikira ni ayabo, ubwabo bugingo ni bwo bacira ibico” Imigani 1 : 18.
“Ucukura urwobo azarurwamo, kandi uhirika ibuye rizamubirindukana.” (Imigani.26 :27).
Uburyo bune bwo kugwa mu cyaha ni ubu: gukingurira icyaha (kugiha urwaho), kugishyira mu bikorwa, kuganzwa n’icyaha no kubatwa na cyo.
Gukingurira icyaha ni igihe dukingura umutima tukawerekeza mu irari no kwifuza, umutima ukabyakira.
Gushyira icyaha mu bikorwa ni uburyo bwa kabiri, ariko bisa nk’aho bikiri mu bitekerezo. Icyo (...) -
Amasengesho y’abera ajya he?
3 June 2013, by Simeon Ngezahayo“Amaze kwenda cya gitabo, bya bizima bine na ba bakuru makumyabiri na bane bikubita imbere y’Umwana w’Intama, bafite inanga n’inzabya z’izahabu zuzuye imibavu, ari yo MASENGESHO Y’ABERA” Ibyahishuwe 5:8.
Ubwo mu ijuru Imana yashakaga uwakwenda igitabo yari ifite mu kuboko kw’iburyo cyanditswe imbere n’inyuma, gifatanishijwe ibimenyetso birindwi by’ubushishsi, Umwana w’intama [Yesu] ni We wabonetse (kuko hari habuze n’umwe, ni cyo cyatumaga Yohana arizwa n’uko habuze uwo kukibumbura, habe no kukireba (...)
0 | ... | 780 | 790 | 800 | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | ... | 1230