AMABANGA AHINDURA UMUNTU KUBA UWO KWIFUZWA (Secrets that transform you to become a social man)
Iyi ni inyigisho ya kane aho twiga bimwe mu bidutera kubura inshuti kandi bidakwiye, kuko twaremewe kubana n’abandi mu mahoro. Mu nyigisho eshatu zishize twari twarebye eshatu mu mpamvu zitera umuntu kuba atakwifuzwa, bigatuma abantu bamuhunga. Iyambere yari Gushaka Iteka kuba uw’imbere “KWIBONEKEZA”, iya kabiri yari “SIMVUGURUZWA” UKUDAKURWA KU IJAMBO, (Self-will), iya gatatu yari NDIHAGIJE (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Amabanga ahindura umuntu kuba uwo kwifuzwa igice cya 4. Pastor Kazura Jules
13 November 2013, by Pastor Kazura Jules, Ubwanditsi -
Waba uzi icyo Imana yakuremeye?
4 March 2016, by UbwanditsiKuko turi abo yaremye ituremeye imirimo myiza muri Kristo Yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo. Abefeso 2:10
Imana ntiyaremeye umuntu kwiyangiza no kuba imbata y’ibyaha, ahubwo twaremewe imirimo myiza muri kristo yesu, iyo Imana yiteguriye kera kugira ngo tuyigenderemo.
Hano muri Matayo 5:16 Yesu yaravuze ati: " Nta bakongeza itabaza ngo baritwikirize intonga, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose, abe ari ko umucyo wanyu ubonekera imbere (...) -
Mfasha dusengere Abadonge bo mu Bushinwa
7 October 2015, by Ange Victor UWIMANA“Ibisarurwa ni byinshi, ariko abasaruzi ni bake. Nuko rero mwinginge nyir’ibisarurwa, yohereze abasaruzi mu bisarurwa bye.” (Mat.9:37-38) Mu rwego rwo kwifatanya n’abantu benshi hirya no hino ku isi mu gusengera amoko ataragerwaho n’Ubutumwa Bwiza, Kuri uyu wa kabiri tariki ya 6 Ukwakira 2015 turasengera Abadonge.
Abadonge babarizwa mu gihugu cy’Ubushinwa ku mugabane w’Aziya, ahabarurwa abagera kuri 1.226.000. Mu w’1910, nibwo abamisiyoneri ba mbere bajyanye ubutumwa mu (...) -
Nyuma yo kurokoka jenoside, Diane Uwase yiciwe abana batatu bahawe uburozi (Igice cya 2)
25 April 2014, by Pastor Desire HabyarimanaMu gice cya mbere cy’ubu buhamya twari twabagejejeho uko Imana yarokoye Uwase Diane, ikamurindira mu busa busa, akarokoka jenoside yakorewe abatutsi muri Mata 1994. Muri iki gice turabagezaho uko ubuzima bwamurebeye bubi akageza ubwo yicirwa abana batatu, ariko Imana ikamushumbusha urubyaro.
Satani ntiyaretse kuduhiga kuko umunsi umwe narose inzozi ngo njyewe n’abana n’ umugabo tuguye mu nyanja nini iratumira nkangutse mbwira umugabo wanjye nti: “Ndose nabi”, ahita ambwira ngo nawe yarose (...) -
‘’Nagiye ku ishuri nitwaje umusambi nka Matela, nambaye n’ibirenge.’’ Umuhanzi Goreti (Izabisobanura)
16 July 2015, by UbwanditsiUbu buhamya ni ubwa Mushimiyimana Goreti, ubusanzwe akaba ari umuhanzi w’indirimbo zihimbaza Imana, akaba abarurirwa mu itorero rya ADEPR- Ruvumera, itorero ry’Akarere ka Muhanga (Mu ntara y’Amajyepfo).
Mu kiganiro kirambuye yagiranye n’umunyamakuru wa www.agakiza.org , twifuje kubagezaho ubuhamya bwe mu magambo ye bwite.
Nitwa Mushimiyimana Goreth navukiye mu Karere ka muhanga, nkaba ndi umukristo w’umupantekote muri ADEPR. Mu buzima ntabwo nagize amahirwe yo kubana n’ababyeyi banjye kuko (...) -
Kurikirana ubuhamya bw’ Umushumba Moses Kulola
23 August 2012, by Simeon NgezahayoNjyewe Moses Kulola navutse mu w’1928, mvukira mu muryango w’abana 10, muri bo 5 ni bo bariho kugeza ubu. Niyandikishije mu mashuri abanza mu w’1939. Ishuri niyandikishijemo ryitwa Ligsha Sukuma, ryari ryarashinzwe n’abamisiyoneri. Ndangije kwiga aho muri Ligsha Sukuma Mission School, natangiye gukora mu ishami rikora amapura y’amazu mu w’1949, maze mu mwaka w’1950 mbatizwa mu itorero rya AIM Makongoro riri mu mujyi wa Mwanza.
Nashyingiranywe na Elizabeti, maze Imana iduha abana 10, muri bo (...) -
Imana yambohoye umugozi w’amateka mabi!
28 November 2013, by Pastor Desire HabyarimanaNitwa Martha Nzacahinyeretse, navutse mu w’1993, mvukira mu karere ka Nyamagabe. Maze umwaka umwe mvutse ni bwo Jenocide yakorewe Abatutsi yabaye, ubwo iwacu baba barahunze. Bagarutse mu Rwanda mu w’1996, mfite imyaka itatu dusanga ibintu byose byarangiritse, dushikira mu masambu y’iwacu.
Nyuma byaje kugera mu w’2009 nakira Yesu nk’Umwami n’Umukiza, arambohora mba umwana w’Imana ariko na none nababwira ko mvuka mu muryango udakundana, ugira inzangano cyane. Nakuze mbona hahora induru zidashira. (...) -
"Iyo nza kumenya uburyo Imana inkunda n’ubwo nari mubi!" - T Mack
1 October 2013, by Simeon NgezahayoNdi umugabo w’imyaka 39. Navukiye mu muryango w’Abakristo, ndererwa mu rusengero. Buri cyumweru nabaga ndi mu rusengero, ndetse nize n’ishuri ry’abana (Sunday school). Nakinnye imikino y’ivugabutumwa mu rusengero, nkora n’indi mirimo myinshi.
Igihe cyo kwifatira icyemezo nk’umuntu mukuru, sinakomeje mu nzira y’Imana ngo niteku mugambi wayo ku buzima bwanjye ahubwo nayiteye umugongo. Nabonye akazi keza, ariko nkomeza ubuzima bw’uruzerero mu muhanda. Nacuruje ibiyobyabwenge, njya mu ndaya, mba (...) -
Agakiza ni ubuntu ariko ubwami bw’Imana buratwaranirwa
14 October 2015, by Innocent KubwimanaUhereye mu gihe cya Yohana umubatiza , ukageza none ubwami bwo mu ijuru buratwaranirwa, intwarane zibugishamo imbaraga. Matayo 11:12
Aya magambo Yesu yayavuze ubwo yaramaze kwakira ubutumwa bwa Yohana wari muri gereza, uyu Yohana niwe wari warahanuye ibya Yesu ni wawundi wabwiye abantu ko abatirisha amazi ariko ko hari uzaza we ubatirisha umwuka n’umuriro, Yohana rero igihe cyaje kugera arafungwa, azira izina rya Yesu, nuko rero ubwo yari muri gereza aza kumva ibyo Yesu akora niko (...) -
Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka
7 September 2011, by Ubwanditsi“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)
Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, (...)
0 | ... | 810 | 820 | 830 | 840 | 850 | 860 | 870 | 880 | 890 | ... | 1230