Ikibazo : Mwatangira mutwibwira Igisubizo : Nitwa KAZURA BAGARAMBA Jules nkaba ndi Umukuru w’Itorero Ikibazo : Mumaze imyaka myinshi mukora umurimo w’ivugabutumwa mu Rwanda, iyamamaza butumwa mu Rwanda mubona rigeze kuruhe rwego ?
Igisubizo : Mu rwanda iyo urebye muri rusange, ubona ko ubutumwa bwiza bwumvishwe na benshi, aha simvuze kwihana, ndavuga kubona uburyo bwo kugezwaho ijambo ry’Imana ; haba mu nsengero ; mu bitaramo ; mu biterane bibera hanze ; ku maradiyo atandukanye ; mu ndirimbo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Itorero ry’ ADEPR ryohereje Misiyoneri wa 1 muri Senegal: Ikiganiro na Pst Jules
22 June 2012, by Ubwanditsi -
Itorero rya ADEPR ryatangije inyubako y’akataraboneka
7 September 2011, by Ubwanditsi“Nicyo kizatuma twebwe abagaragu bayo, duhaguruka tukubaka” (Nehemiya 20b.)
Ku itariki ya 06 Nzeri 2011, kuva saa tatu za mugitondo, ku Gisozi mu kibanza giteganye na Kaminuza Yigenga ya Kigali (ULK), habereye umuhango wo gutangiza ku mugaragaro inyubako nshya z’icyicaro cy’itorero rya ADEPR mu Rwanda.
Biro nyobozi, bamwe mu bagize inama y’ubuyobozi barimo abashumba b’indembo n’impuguke, abashumba b’amatorero y’uturere, abakuru b’amatorero na bamwe mu bavugabutumwa, bamwe mu bakozi ba ADEPR, (...) -
Tumenye impamvu zituma bamwe mu bana b’aba Pasitori bagira ingeso mbi
7 June 2012, by Peter Ntigurirwa/isange.comAbantu benshi ,usanga bakunda kwibaza impamvu ituma abana bakomoka mu miryango imwe n’imwe ya gipasitori bagira imyitwarire mibi n’ingeso z’urukozasoni , Nyamara nk’uko umwana w’undi muntu utari pasitoro ashobora kugira ingeso mbi, kandi turabazi ,abana b’abayobozi ,abana b’abakire ,n’abana b’abapasitori bibabonetseho ntibyagombye guca igikuba.
Nta gitangaje rero ko no mu bana b’abapasitori hashobora kuba habonekamo: Abasinzi,Abanywi b’ibiyobyabwenge,abasambanyi,abajura n’ubundi burara (...) -
Ukwiriye kwibera mu Mana kuko niho harusha ahandi kuryoha. Pastor Desire
29 September 2015, by Pastor Desire Habyarimana“Igihugu cyose kiri imbere yawe kugira ngo uture aharusha ahandi ubwiza” (Itangiriro 47:6)
Birashoboka ko umuntu atura muri Egiputa kandi ari Umuheburayo; turi mu isi ariko ntituri ab’ isi. “Twebweho iwacu ni mu ijuru” (Abafiripi 3:20). Kandi ushobora kuhatura ukagumya kuba Umuheburayo kuko abera bo mu isi nizo mfura Imana yishimira (Zaburi 16:3), kuba muri Egiputa mu isi ntibibabuza ubupfura bwabo. Icyo dukwiye kwirinda ni imicyo ya Egiputa kuko kubana n’ ababi byonona ingeso nziza iyo (...) -
Uhagarariye ubuhe bwami mu isi?
20 August 2015, by Innocent KubwimanaIyo umuntu akijijwe, akakira Yesu nk’umwami n’umukiza w’ubugingo bwe, ntabwo Imana iba imuhamagariye gushyingura ubwo butumwa yakiriye.
Hari indirimbo ivuga ngo ‘’numara kumwemera nk’umukiza wawe, uhamye mu bandi ibyo yagukoreye hanyuma ngo usabe Imana ibahishurire byose, bahabwe ubwo buntu wahawe nawe.’’
Tugomba kugira umwete wo gusangira ubutumwa bwiza n’abakiri mu mwijima wa Satani. Ijambo ry’Imana rivuga ko Imana itanga Yesu yagiraga ngo umuntu wese umwizera atarimbuka, ahubwo ahabwe ubugingo (...) -
Abayoborwa n’Umwuka wera nibo bana b’Imana
28 July 2015, by Innocent Kubwimana‘’Aransubiza ati ijambo ry’Uwiteka atumye kuri Zerubabeli ngiri ati si ku bw’amaboko kandi si kubw’imbaraga. Ahubwo ni kubw’Umwuka wanjye. Niko Uwiteka Nyiringabo avuga. ( Zakariya4:6)
Aya magambo Imana yavuze hejuru agaragaza neza ko muby’Umwuka atari mbaraga z’umubiri zibikoresha umuntu.
Ubaye waragize nk’amahirwe umunsi umwe ukamera nka Elisa agendera mu gicucu cya Eliya, cyangwa se nka Yosuwa agendera mu gicucu cya Mose, ushobora kugera aho utekereza wa muntu nkaho ariwe kitegererezo, aha (...) -
Kwatura ibyaha no kubabarirwa bisobanuye iki?
26 August 2012, by Pastor Desire HabyarimanaNiwatuza akanwa kawe yuko Yesu ari Umwami, ukizera mu mutima wawe yuko Imana yamuzuye uzakizwa, kuko umutima ari wo umuntu yizeza akabarwaho gukiranuka, kandi akanwa akaba ari ko yatuza agakizwa Abaroma 10:9-10
Bamwe bavuga ko uramutse uguye mu cyaha ushobora gushaka umuntu w’ inkoramutima ukamwaturira utiriwe ujya gushaka Pastor wawe cyangwa Padiri. Abandi iyo baguye mu cyaha nk’ ubusambanyi bahita basengerana hagati yabo bakumva ko barababariwe. Abandi bavuga ko iyo utaturiye mu ruhame (...) -
Kuko ubutumwa bwiza butankoza isoni!
11 April 2016, by Isabelle GahongayireGukorera umwami wacu Yesu Kristu biha ubuzima ubusobanuro,kuko adahari nta kindi uretse kutanyurwa, ubusa, kuzongwa, kubohwa, hamwe n’urupfu.
Kumukunda ndetse no kuba ari we gusa ukunda ni impamvu y’ubuzima!Byaba byiza kutaba umuntu yaravutse aho kugira ngo abeho adafite Yesu. Abakristu nitwe twikoreye ubunini bw’urukundo rwa Yesu mu mitima yacu, umwami wacu mwiza kandi uhebuje, kandi tugomba kubwamamaza kugeza ku mpera y’isi,tukabyamamaza ku mugaragaro, tukabwira isi uwahozeho, ariho kandi (...) -
Guha agaciro agakiza twahawe n’Imana
12 November 2015, by Innocent Kubwimana" 1 Abami 21:1-3: Kandi hariho umugabo witwaga Naboti w’i Yezereli, yari afite uruzabibu i Yezereli hafi y’i Bwami kwa Ahabu umwami w’i Samariya......: Naboti abwira Ahabu ati "Biragatsindwa n’Uwiteka kuguha gakondo ya basogokuruza banjye."
Iyi ni inkuru dusanzwe tuzi, y’uyu mugabo Naboti wari ufite uruzabibu, cyangwa se umurima hafi y’i Bwami. Umwami rero nyir’igihugu cyose, yaje kwifuza wa murima, rwa ruzabibu rwa Naboti, amubwira ko aribumuhe amafranga yose akeneye kuri rwo cyangwa akaba (...) -
Umurimo w’ Ivugabutumwa muri Mozambique urakataje
5 February 2013, by UbwanditsiNkuko twabitangarijwe n’ ubuyobozi bw’ Itorero rya Pentecote ry’ ububyutse rikorera muri Mozambique (IGREJA PENTECOSTAL DE REAVIVAMENTO EM MOCAMBIQUE mururimi rw’ Igiportugal rukoreshwa muricyo gihugu) Iri torero rimaze imyaka 6 rikaba umubare munini w’abarigize ari abene igihugu.
Uyu murimo w’ Imana ntiworohera abawukora bitewe n’ impamvu zitandukanye aha twavuga nko kubura amikoro kandi abafite inyota y’ ubutumwa bwiza ari benshi. Cyane ko iki gihugu ari igihugu gifite ibice byinshi (...)
0 | ... | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | 790 | 800 | 810 | ... | 1230