Iyo umuntu abajije ati “Yesu yakuyeho ibyaha byacu ate?” Abantu benshi barasubiza bati “Byashoboka ko yabikuriyeho ku Musaraba.” Ikindi kibazo ni iki ngo “Mbese ufite ibyaha mu mutima wawe?” Barasubiza bati “Turabifite rwose. Ni nde ubasha kuba muri iyi si adafite ibyaha?”
Izina ‘Yesu’ risobanura “Umukiza ukiza abantu be ibyaha byabo” (Matayo 1:21). Twizera Yesu kugira ngo dukizwe ibyaha.
Ni uko rero niba hari ibyaha dufite mu mitima yacu kabone n’ubwo twaba twaramaze kwizera Yesu, turacyari (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Niba waramaze kwizera Yesu ukaba ugifite ibyaha mu mutima wawe, waba warakijijwe iki? – Rev. Dr. Paul Yonggi Cho
9 August 2013, by Simeon Ngezahayo -
Namaze igihe kinini nshidikanya Imana, ariko narayibonye! – Chris
13 March 2014, by Simeon NgezahayoNarerewe mu muryango w’Abakristo, kuko iwacu basengeraga mu itorero ry’Ababatisita (Baptist). Nari narijanditse mu biyobyabwenge by’uburyo bwinshi, nkabikora buri munsi. kuva nkiri muto rero, najyaga ndyama nijoro nkabona imyuka mibi (abadayimoni), nkategereza ibitotsi ngo mbone amahoro.
Hashize imyaka myinshi maze kuba ingimbi, ntangira gusenga no kugarura benshi mu nzira y’Imana. Ariko maze kugira nk’imyaka 20, natangiye kwibaza ibibazo byinshi bituma nta kwizera Kristo. Numvaga Data na Yesu (...) -
Mu giterane kiri kubera Kiramuruzi abarenga 155 bakiriye Yesu
12 January 2014, by UbwanditsiKuri uyu wa gatandatu taliki ya11/01/2014 Kiramuruzi mu ntara y’ uburasirazuba ahahoze hitwa Umutara hatangiye igiterane cy’ iminsi 2 cyateguwe n’ itorero rya ADEPR Murambi akarere ka Gatsibo Muri iki giterane hari amakorare arega atandatu n’abakristo benshi.
Hari kandi abatumirwa batandukanye aha twavuga nka Chorale Yerusalemu y’ abanyekongo bari mu nkambi ya Nyabiheke hamwe n’abayobozi babo. Hari kandi na Pasteur Desire Habyarimana n’ umugore we Kiyange Adda Darlene.
Igiterane cyatangiye (...) -
Kuva mu mibabaro ujya mu migisha. PATRICE MARTORANO
8 April 2016, by Kiyange Adda-Darlene"…Kandi nyina yamwise Yabesi kuko yavuze ati : « Namubyaranye agahinda » (…) Yabesi atakambira Imana ya Israel ati : Icyampa ukampa umugisha (…) Nuko Imana imuha ibyo yasabye.." 1 Ngoma 4.9-10
Kubyara kose kuzana umubabaro ariko kuvuka kwa Yabesi ko gusobanura « Umubabaro » utabashaga kwihanganirwa kugeza ubwo nyina yamwitiriye umubababro kugira ngo nyina atazibagirwa uko gutwita no kubyarana agahinda. Ntibyoroshye kwitwa iryo zina ! Cyane ko muri icyo gihe, izina (...) -
Imana nawe yaguhaye ubwenge Matthieu
15 January 2016, by Pastor Desire HabyarimanaUbwenge, ubumenyi cyangwa se ubuhanga ntabwo abantu babunganya, habaho abanyabwenge hakabaho n’abandi tuvuga tuti ntabwo ari abanyabwenge, ariko uburyo bwo kubimenya, kubugenzura cyangwa se kubupima nibyo bikunze gutera ikibazo ndetse n’urujijo harimo no kwibeshya bigashobora no gutuma umuntu abwirwa cyangwa se yibwirako nta bwenge agira nawe akabaho gutyo.
Muri iyi nkuru ntabwo turi butandukanye ubwenge, ubuhanga, n’ubumenyi n’ubwo bigiye bifite aho bitandukaniyeho gato.
Urugero rw’ubwenge (...) -
Mu nyigisho z’ ijambo ry’ Imana zabereye ADEPR Nyarugenge abarenga 40 bahindukiriye Imana.
22 October 2012, by UbwanditsiKuri iki cyumweru taliki ya 21/10/12 mu itorero rya ADEPR Nyarugenge habereye inyigisho z’ ijambo ry’ Imana zatanzwe na Pastor Desire Habyarimana mu materaniro 2 Pastor yagarutse ku byiza byo kubana n’ Imana ko iyo uri kumwe n’ Imana ugenda wihanganira ibikugerageza kandi ibyo bigeragezo Imana irabikoresha mu guhindura kamere zacu kugira ngo duse n’ Imana.
Yakomeje avuga ko imikorere y’ Imana tutapfa kuyumva ariko ko dukwiye kugirira Imana icyizere twumva ko izajya idufasha ikatugeza aho (...) -
Abisirayeli mu butayu bariye umutsima w’abakomeye.
25 April 2016, by Kiyange Adda-DarleneBose barya umutsima w’abakomeye. « Ba sogokuru bacu bariraga manu mu butayu nkuko byanditswe ngo : ‘Yabahaye kurya umutsima uvuye mw’ijuru’. » (Yohana 6 :31) Na none kandi, « Ibagushiriza manu yo kurya, ibaha ku masaka yo mw’ijuru.Bose barya umutsima w’abakomeye, iboherereza ibyokurya byo kubahaza rwose. » ( Zab 78 :24 )
Abisiraheri batubonye barabazanya bati iki ni iki ?kuko batamenye icyo ari icyo. Mose arababwira ati ibyo ni ibyokurya Uwiteka abahaye ngo murye. (Kuva 16 :15)
Imana twizeye (...) -
Ibyiza bizanwa no kunyuzwa mu mibabaro (igice cya 2)
3 August 2013, by UbwanditsiImibabaro ya Yobu.
Yobu yari umuntu mwiza kandi w’umunyakuri. Yatinyaga Imana kandi akanga ibibi (Jobu 1 :1) , ariko ibyo ntibyabujije ko anyuzwa mu mibabaro mu buryo butagereranywa. Yobu kandi yari umuntu w’umutunzi ( abahungu 7, abakobwa 3, intama, ingamiya, inka,indogobe z’ingore, amapfizi n’abagaragu.(Job 1 :3) Umubabaro mwinshi Yobu yagize wari uturutse ku mushinjacyaha mukuru satani , satani amaze kujyana ibirego bye ati mumpe jye nze mbikugaragarize. Imana ibyemera igira ngo (...) -
Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo ! Pastor Desire.
7 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga.
1. Umuntu yatangiriye kurira muri Edeni ; kuva icyo gihe umubabaro, umuruho biba biratangiye kuko ubwiza bw’ Imana bwari buvuye ku muntu.
- Iyo Umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari muzima nuko arira kandi iyo arize bose baraseka bakishima kuko ari muzima ; ariko nkeka ko arizwa n’uko yari ari ahantu heza, none akaba aje mu muruho w’ isi.
- Abantu barira bo barizwa n’ iki ? Imibabaro n’ imiruho byo mu (...) -
Waba uzi urukundo Imana igukunda? Pastor Desire
27 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHauteur: Abefeso 2:4-6
Largeur: Yohana 3:16
Longeur: Abefeso 3:14, Yeremiya 31:3
Profondeur: Abafiripi 2:6-8, 1 Timoteyo 3:16
Paulo yaradusengeye ngo tumenye urukundo rw’ Imana mu mpande enye: Abefeso3 :14-18 “Muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’ abera bose ubagari n’ uburebure bw’ umurambararo, n’ uburebure bw’ igihagarararo n’ uburebure bw’ ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’ urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’ Imana”.
Hari imirimo irindwi Yesu (...)
0 | ... | 690 | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | ... | 1230