Imibabaro ya Yobu.
Yobu yari umuntu mwiza kandi w’umunyakuri. Yatinyaga Imana kandi akanga ibibi (Jobu 1 :1) , ariko ibyo ntibyabujije ko anyuzwa mu mibabaro mu buryo butagereranywa. Yobu kandi yari umuntu w’umutunzi ( abahungu 7, abakobwa 3, intama, ingamiya, inka,indogobe z’ingore, amapfizi n’abagaragu.(Job 1 :3) Umubabaro mwinshi Yobu yagize wari uturutse ku mushinjacyaha mukuru satani , satani amaze kujyana ibirego bye ati mumpe jye nze mbikugaragarize. Imana ibyemera igira ngo (...)
Home > Keywords > MainKeywords > topNews
topNews
Articles
-
Ibyiza bizanwa no kunyuzwa mu mibabaro (igice cya 2)
3 August 2013, by Ubwanditsi -
Mwenedata, kurira kwawe bifite iherezo ! Pastor Desire.
7 April 2016, by Pastor Desire HabyarimanaZaburi 30:5b Ahari kurira ko ararira umuntu nijoro ariko mu gitondo impundu zikavuga.
1. Umuntu yatangiriye kurira muri Edeni ; kuva icyo gihe umubabaro, umuruho biba biratangiye kuko ubwiza bw’ Imana bwari buvuye ku muntu.
- Iyo Umwana avutse kugira ngo bamenye ko ari muzima nuko arira kandi iyo arize bose baraseka bakishima kuko ari muzima ; ariko nkeka ko arizwa n’uko yari ari ahantu heza, none akaba aje mu muruho w’ isi.
- Abantu barira bo barizwa n’ iki ? Imibabaro n’ imiruho byo mu (...) -
Waba uzi urukundo Imana igukunda? Pastor Desire
27 October 2015, by Pastor Desire HabyarimanaHauteur: Abefeso 2:4-6
Largeur: Yohana 3:16
Longeur: Abefeso 3:14, Yeremiya 31:3
Profondeur: Abafiripi 2:6-8, 1 Timoteyo 3:16
Paulo yaradusengeye ngo tumenye urukundo rw’ Imana mu mpande enye: Abefeso3 :14-18 “Muhabwe imbaraga zo kumenyera hamwe n’ abera bose ubagari n’ uburebure bw’ umurambararo, n’ uburebure bw’ igihagarararo n’ uburebure bw’ ikijyepfo bwarwo ubwo ari bwo, mumenye n’ urukundo rwa Kristo ruruta uko rumenywa, ngo mwuzuzwe kugeza ku kuzura kw’ Imana”.
Hari imirimo irindwi Yesu (...) -
Imana igira inzira zirenze igihumbi!
22 April 2016, by Alice Rugerindinda« None ntimubabare, ntimwirakarire yuko mwanguze ngo nzanwe inaha, kuko Imana ariyo yatumye mbabanziriza inaha, ngo nkize ubugingo bw’abantu » Itangiriro 45 :5
Izi nkuru abantu benshi barazizi, ni iz’umuntu witwa Yosefu , wagurishijwe na bene se. Natangajwe nukuntu inzira z’Imana zirenze izo umuntu yatekereza, kandi umugambi w’Imana uca inzira nazo umuntu atahita asobanukirwa. Akenshi umugambi w’Imana usobanuka neza umaze gusohora.
Ikindi gitangaje, ni ukuntu, ikintu gisa naho ari kibi, ari (...) -
Nyarugenge: Abantu bagera 11o bakijijwe ku Muhima.
13 February 2012, by UbwanditsiKuri uyu wa mbere taliki ya 13/02/2012 mu itorero ry’ ADEPR Muhima habereye igiterane cy’amasengesho cyahuje abantu barenga 1200 bari baje bafite inyota yo gusenga no kumva ijambo ry’ Imana.
Iki giterane na none cyitabiriwe n’abavugabutumwa batandukanye harimo Pastor Ngamije viateur, umuvugabutumwa Bernard ndetse na Pastor Desire Habyarimana.
Pastor Desire yagejeje ku bari bateraniye aho ijambo ry’Imana, ababwira ko igikorwa cyo gusenga ari cyiza. Anavuga ko kandi byakabaye byiza abakristo (...) -
Kujya muri Isirayeli byahinduye amateka y’ ubuzima bwanjye. Pastor Ntayomba Emmanuel
17 February 2014, by UbwanditsiUmushumba w’ Itorero Hilling Center Pasteur Ntayomba Emmanuel rikorera I Remera I nyuma ya “Gare” atanga ubuhamya ko kujya muri Isirayeli byahinduye amateka y’ ubuzima bwe. Kuri iki cyumweru ubwo twageraga ku itorero Miracle Pool Ikarabiro twahahuriye n’ uyu mushumba aho yari yaje gutanga ubuhamya bw’ ibyo Imana yamukoreye nyuma y’ uko avuye muri Isirayeli
Mu magambo ye yagize ati: Mu mwaka w’ 2008 nari umukene. Natangiye itorero rirananira kugeza ubwo bamfungiye imiryango kubera kutishyura (...) -
Mwami ni wowe uha intege abananiwe!
22 March 2016, by Alice Rugerindinda“Niyo iha intege abarambiwe; kandi utibashije imwongeramo imbaraga.” Yesaya 40: 29 He gives power to the weak and strength to the powerless. Imana ishimwe.
Ku mutwe w’iki gice cya 40 haranditse ngo “Comfort for God’s people “ Ibihumuriza ku bantu b’Imana. “Nimuhumurize abantu banjye, mubahumurize” Ni ko Uwiteka avuga. Muvuge ibyururutsa imitima y’ ab’ Iyerusalemu, mukomere, muhabwire ko intambara zaho zishize kandi yuko gukiranirwa kwaho hakubabariwe…. » Yesaya 40 : 1
Mu buzima bw’Umwuka, hari (...) -
Nta kinanira Imana mu gihe cyashyizweho
24 January 2016, by Innocent Kubwimana‘’Maze Aburahamu arubama, araseka aribaza ati ‘’Mbese umwana azabyarwa n’umaze imyaka ijana avutse? Kandi na Sara umaze imyaka mirongo urwenda, azabyara? Aburahamu abwira Imana ati’’ icyampa Ishimayeli akabaho, ari imbere yawe!’’ Imana iramusubiza iti’’ Ahubwo Sara umugore wawe ni we uzabyaraho umuhungu, uzamwite Isaka.(Itangiriro 17:17-29)
Hari kinanira Uwiteka se? Mu gihe cyashyizweho, iki gihe nikigaruka nzakugarukaho, Sara abyare umuhungu (Itangiriro 18:14) Aha ni igihe Imana igirana ikiganiro na (...) -
Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu ...
10 February 2014, by Simeon Ngezahayo« Umugabo we amenyekana mu marembo y’umudugudu, yicaranye n’abakuru b’igihugu » - Imigano 31 : 23 -
Ku bashakanye, imyitwarire ni iy’umumaro munini. Ntishyize hejuru, ndemeza yuko nagiye nirinda mu byo mvuga, mu byo nambara, mu myitwarire yanjye, kugira ngo mpeshe ishema umugabo wanjye.
Umugabo wanjye arubahwa cyane, umwuga we w’ubwarimu umuhesha ubundi butware n’icyubahiro. Nakomeje kugambirira mu mutima wanjye kumuhesha icyubahiro binyuze mu myitwarire yanjye.
Ntibiba byoroshye buri gihe, kuko (...) -
Imana iratwegereye kurusha uko tubyibwira
23 May 2012, by Innocent KubwimanaNuko rero ntimute ubushizi bw’ubwoba bwanyu bufite ingororano ikomeye (Abaheburayo 10:35)
Amagambo aboneka hejuru agaragaza uburyo Imana iba hafi y’abantu bayo, kandi ihumuriza cyane abantu bayo gukomera kuko nyuma hari ingororano, ikindi yo ubwayo yarivugiye ngo izatura mu bwoko bwayo, ikorere muri bwo. Ese unyemereye nkakubaza wambwira niba warigeze usenga hanyuma Imana ikagusubiza ariko nyuma y’igihe watekerezaga, aha ndashaka kukubaza ukuntu waba warabifashe niba utaratekereje ko Imana (...)
0 | ... | 700 | 710 | 720 | 730 | 740 | 750 | 760 | 770 | 780 | ... | 1230